Yarahiriye kwegukana irushanwa: Menya Gwiza uyoboye abandi mu majwi muri One Nyota-AMAFOTO

Imyidagaduro - 28/10/2022 6:02 PM
Share:
Yarahiriye kwegukana irushanwa: Menya Gwiza uyoboye abandi mu majwi muri One Nyota-AMAFOTO

Gwizimpundu Aimée Chartine uzwi nka Gwiza ni we uyoboye abahanzi bagera kuri 50, bazavamo 30 bakomeza mu irushanwa rya One Nyota Music Competition.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, yagize ati: “Ndi gukora iyo bwabaga ngo ndebe ko nazegukana irushanwa, yaba mu gushaka abantora no gukomeza gukora imyitozo mu bijyanye no kuririmba hamwe no gucuranga."

Agaruka ku mpamvu yifuza kwegukana irushanwa ati: “Ndashaka kuvamo umuhanzi ukomeye uzahagararira u Rwanda umunsi umwe mu muziki, bityo rero yaba ari intangiriro nziza kubona abantu bamfasha mu muziki."

Ashima kandi abakomeje kumutora ati: “Sinabona uko nshimira abantu bari kuntora, icyo navuga umutima wanjye wuzuye ishimwe ndabashimira mbasaba gukomeza kuntora no kumba hafi, yaba muri iki cyiciro no mu bindi biri imbere."

Mu busanzwe Gwiza ni umunyarwandakazi wabonye izuba kuwa 24 Gashyantare 2004 mu Ntara y’Amajyaruguru, avuka mu muryango w’abana 4. Amashuri abanza yayize muri Academie de la Salle i Byumba, akomereza ayisumbuye muri Groupe Scolaire Notre Dame du Bon Conseil.

Yasoreje mu ishuri rya Maryhill Girl i Nyagatare mu mwaka wa 2022 aho yize Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB). Yatangiye kwiyumvamo kuzavamo umuhanzi ukomeye muri 2015, atangira kwandika indirimbo ze mu mwaka wa 2019.

Gwiza kandi akunda bikomeye umukino wa Basketball. Mu Rwanda umuhanzi afatiraho ikitegererezo akaba ari Yvan Buravan, ku isi Adele. Ifunguro rimunyura ni ifiriti, agakunda kunywa cyane imitobe.

Gwiza kuva irushanwa ryatangira ni we uyoboye abandi mu matoraAfite inzozi zo kuzavamo umuhanzi userukira u RwandaAri gukora imyitozo yaba iyo kuririmba no gucuranga ngo azacane umucyo mu irushanwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...