Mu kiganiro
yagiranye na inyaRwanda.com, yagize ati: “Ndi gukora iyo bwabaga ngo ndebe ko
nazegukana irushanwa, yaba mu gushaka abantora no gukomeza gukora imyitozo mu
bijyanye no kuririmba hamwe no gucuranga."
Agaruka ku
mpamvu yifuza kwegukana irushanwa ati: “Ndashaka kuvamo umuhanzi ukomeye
uzahagararira u Rwanda umunsi umwe mu muziki, bityo rero yaba ari intangiriro
nziza kubona abantu bamfasha mu muziki."
Ashima kandi
abakomeje kumutora ati: “Sinabona uko nshimira abantu bari kuntora, icyo navuga
umutima wanjye wuzuye ishimwe ndabashimira mbasaba gukomeza kuntora no kumba
hafi, yaba muri iki cyiciro no mu bindi biri imbere."
Mu busanzwe
Gwiza ni umunyarwandakazi wabonye izuba kuwa 24 Gashyantare 2004 mu Ntara
y’Amajyaruguru, avuka mu muryango w’abana 4. Amashuri abanza yayize muri Academie
de la Salle i Byumba, akomereza ayisumbuye muri Groupe Scolaire Notre Dame du
Bon Conseil.
Yasoreje mu
ishuri rya Maryhill Girl i Nyagatare mu mwaka wa 2022 aho yize Ubugenge,
Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB). Yatangiye kwiyumvamo kuzavamo umuhanzi ukomeye muri
2015, atangira kwandika indirimbo ze mu mwaka wa 2019.
Gwiza kandi akunda bikomeye umukino wa Basketball. Mu Rwanda umuhanzi afatiraho ikitegererezo akaba ari Yvan Buravan, ku isi Adele. Ifunguro rimunyura ni ifiriti, agakunda kunywa cyane imitobe.
Gwiza kuva irushanwa ryatangira ni we uyoboye abandi mu matora
Afite inzozi zo kuzavamo umuhanzi userukira u Rwanda
Ari gukora imyitozo yaba iyo kuririmba no gucuranga ngo azacane umucyo mu irushanwa