Jado Sinza na Esther Umulisa bashyize hanze iyi ndirimbo nshya ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2026, bavuga ko ari indirimbo y’ishimwe buri umwe ashobora kuririmbamo ashimira Imana ku gitangaza yamukoreye no ku byiza yamukoreye mu rugendo rw’ubuzima.
“Yego Niyo” ni indirimbo yubakiye ku butumwa bwo guhamya ko ibyo Imana ikora, ko isezerano ryayo ari ukuri kandi ko iyo Imana yiyemeje gukora ikintu nta ushobora kukibuza.
Mu magambo y’iyi ndirimbo, Jado Sinza na Esther bagaruka ku buryo Imana igirira neza abayo, ikabaha umugisha n’umusaruro mwinshi. Bavuga ko Imana yabagiriye neza, ikabaha umugisha ndetse “ikanyanyagiza ibisarurwa mu nzira abasaruzi banyuramo”.
Aya magambo agaragaza umutima w’umuntu ubona ko umugisha w’Imana utaje gusa nk’igisubizo cy’ibyo yasabye, ahubwo ko hari n’ibyiza Imana ishobora gutegurira umuntu mbere y’uko agera aho ari kujya.
“Yatugiriye neza, yaduhaye umugisha, n’umusaruro utubutse, yanyanyagije ibisarurwa mu nzira abasaruzi banyuramo.” Ni amagambo ahamya ko abahanzi babona ukuboko kw’Imana mu byo bagezeho, bakaba bashaka kubisangiza abandi binyuze mu ndirimbo.
Mu gice kibanziriza korasi, aba baramyi bavuga ko nyuma yo kubona ibyo Imana yakoze, uyu munsi ari uwo kuyisingiza no kuyishimira. Bagira bati: “None uyu munsi turarimba, twuzuye ishimwe ry’ibyo yakoze, yapfumbatuye ikiganza cye ngo atuvubire imvura.”
Aha, ubutumwa bw’indirimbo bushingiye ku gushimira Imana ku byo yakoze no kwizera ko ikiganza cyayo kigifunguye kugira ngo ikomeze gusukamo imigisha mu buzima bw’abayiringira.
“Yego, yego, yego niyo”
Mu korasi, Jado Sinza na Esther basubiramo kenshi ijambo “Yego”, bashimangira ko Imana ari yo ikora ibyo batangaza. Baririmba bagira bati: “Yego, yego, yego niyo, Yego, yego, yego niyo, Iyo Mana niyo ibikora, Yego, yego, yego niyo.”
Ubu buryo bwo gusubiramo amagambo make ariko afite ubutumwa bukomeye butuma korasi y’indirimbo ishobora kuririmbwa n’abantu benshi mu buryo bwo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu yindi mirongo y’iyi ndirimbo, aba baramyi bagaruka ku rukundo Imana yakunze abantu, bakavuga ko Imana yarugaragaje mu kubaha Kristo ndetse no kubaha ibindi byose bakeneye.
Baririmba ko urukundo rw’Imana ari rwo rwatumye babona impamvu yo kwishima no kuyihimbaza. Bagira bati: “Yaturamije urukundo rwayo, ibihamisha kuduha Kristo, ndetse yamuduhanye n’ibindi byose,
ni yo mpamvu twizihiwe.”
Ubu butumwa bushingiye ku gushimira Imana ku rukundo rwayo, aho abaramyi bagaragaza ko Kristo ari impano ikomeye yahawe abantu, ndetse ko ibyo Imana ikora mu buzima bwabo bibaha impamvu yo kuyishimira.
Jado Sinza na Esther banagaragaza mu ndirimbo ko Imana ifite ubushobozi bwo gusohoza ibyo yiyemeje. Mu yindi mirongo yayo baririmba bati: “Iyo avuze amen, nta wavuga oya, iyo akinze nta wukingura, ibyo akoze byose bishimangiyeko
ankunda by’ukuri.”
Aha, ubutumwa bwibanda ku bubasha bw’Imana no ku kwizera ko ibyo ikoze bigaragaza urukundo rwayo ku bayiringira.
Jado Sinza na Esther Umulisa ni abaramyi bakomeje gukorera Imana bafatanyije, bakoresheje umuziki nk’uburyo bwo kugeza ku bantu ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana, gushima no guhamya ibyo Imana ikorera abayiringira.
Bamenyekanye mu bikorwa bitandukanye by’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse bakomeje gusohora indirimbo zigamije gufasha abantu kwegera Imana no kuyishimira.

Jado Sinza na Esther bashyize hanze indirimbo y'ishimwe "Yego Niyo"
REBA INDIRIMBO NSHYA "YEGO NIYO" YA JADO SINZIA NA ESTHER
