Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira
2026, ubwo Idrissa yongeraga kwitaba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu rubanza
yarezemo Ishimwe Vestine, asaba ko hakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo
hamenyekane niba koko afitanye isano n’umwana uyu muhanzikazi yabyaye, ndetse
anasaba ko afashwa kubona uwo mwana.
Urubanza rwabaye mu muhezo, Idrissa yitabira ari kumwe
n’umunyamategeko we, mu gihe Ishimwe Vestine yari ahagarariwe n’umunyamategeko.
InyaRwanda yamenye ko muri uru rubanza, hanagarutswe ku
ngingo zitandukanye zirimo icyatumye Idrissa asaba ADN, icyo atekereza ku isano
afitanye n’umwana, ndetse n’amafaranga angana na Miliyoni 20 Frw yavuzweho ko
Vestine yari yamusabye mbere yo kubyara.
Idrissa
yavuze ko yasabye ADN kubera ibyo yumvise ku mbuga nkoranyambaga
Mu kwisobanura imbere y’urukiko, Idrissa yavuze ko icyatumye
atanga ikirego asaba ko hakorwa ADN ari amakuru yumvaga hirya no hino avuga ko
umwana Ishimwe Vestine yabyaye ashobora kuba atari uwe.
Yasobanuye ko hari abantu babivugaga ku mbuga nkoranyambaga,
bituma ashaka ko hakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo amenye ukuri ku isano iri
hagati ye n’umwana.
Umucamanza yamubajije niba yemera ko uwo mwana ari uwe
cyangwa niba abihakana.
Idrissa yasubije ko atabizi, asobanura ko adashobora kuvuga
ko umwana ari uwe cyangwa ngo ahakane ko ari uwe atarabona ibisubizo bya ADN.
Ibi byabaye imwe mu ngingo zaganiriweho cyane, kuko uruhande
rwa Ishimwe Vestine rwagaragaje ko bitumvikana neza kuba Idrissa asaba kubona
umwana no gukorerwa ADN, ariko ku rundi ruhande akaba avuga ko atazi niba uwo
mwana ari uwe.
Idrissa
yavuze ko ashaka kumenya isano afitanye n’umwana
Mu gihe urukiko rwaganiraga ku byo Idrissa asaba, uruhande
rwa Ishimwe Vestine rwamubajije icyo yifuza kubona ku bijyanye n’umwana.
Mu gusubiza, Idrissa yavuze ko yifuza kubona ifoto y’umwana Ishimwe Vestine yabyaye.
Akivuga ibi, umunyamategeko we yahise asaba ijambo,
asobanura ko icyo umukiriya we yasabye mu rubanza atari ukureba ifoto gusa,
ahubwo ko ikirego cyabo kigamije kumenya niba hari isano iri hagati ya Idrissa
n’uwo mwana.
Umunyamategeko wa Idrissa yavuze ko icyo bashaka ari
ukumenya ukuri ku isano y’umwana na Idrissa binyuze mu isuzuma rya ADN, ndetse
no kubona umwana mu buryo buteganywa n’amategeko.
Ku rundi ruhande, uruhande rwa Ishimwe Vestine rwagaragaje ko bitangaje kubona Idrissa asaba kubona umwana kandi akaba atagaragaza neza niba yemera cyangwa ahakana ko umwana ari uwe.
Mu mezi ashize, Idrissa yitabiriye ibirori abihuriramo na Nyirabukwe [Nyina wa Vestine], buri umwe yaciye ukwe, ntawigeze aramutsa undi.
Miliyoni
20 Frw z’ibitaro zabaye indi ngingo ikomeye
Ikindi cyagarutsweho muri uru rubanza ni amafaranga asaga
Miliyoni 20 Frw yavuzweho ko Ishimwe Vestine yari yasabye Idrissa kugira ngo
afashe kwishyura ibitaro yari kubyariramo.
Idrissa yavuze ko kutohereza ayo mafaranga ari imwe mu
mpamvu zatumye umubano we na Ishimwe Vestine uhungabana ndetse amakimbirane hagati
yabo akiyongera.
Yabwiye urukiko ko igihe Vestine yamusabaga ayo mafaranga,
yakekaga ko ari ubutekamutwe, ari na yo mpamvu atayatanze.
Urukiko rwamubajije impamvu atigeze atanga ayo mafaranga,
maze ashimangira ko icyo gihe yabonaga ko ashobora kuba ari uburyo bwo
kumwambura amafaranga, bityo ahitamo kutayohereza.
Ibi byatumye uruhande rwa Ishimwe Vestine rugaragaza ko
bitangaje kuba Idrissa ubu asaba ko hakorwa ADN ndetse akifuza kubona umwana,
mu gihe yemera ko atagize uruhare mu bijyanye n’amafaranga yari akenewe mu gihe
cyo kubyara.
Uru ruhande rwagaragaje ko ibyo Idrissa avuga ku mwana
ndetse n’amafaranga atigeze atanga bigomba gusuzumwa hamwe kugira ngo urukiko
rubone ishusho yuzuye y’ikibazo kiri hagati y’impande zombi.
Uruhande
rwa Vestine rwavuze ko ikirego gishingiye ku marangamutima
Mu myanzuro yarwo, uruhande rwa Ishimwe Vestine rwagaragaje
ko rugomba gusuzuma neza ingingo zose zavugiwe mu rukiko mbere y’uko hafatwa
umwanzuro.
Rwumvikanishije kandi ko rubona ikirego cya Idrissa
nk’icyashobora kuba gishingiye ku marangamutima, aho kuba ku mpamvu zishingiye
ku byo amategeko ateganya.
Ku rundi ruhande, Idrissa n’umunyamategeko we bakomeje gushimangira
ko icyo bashaka ari ukumenya ukuri ku isano iri hagati ye n’umwana,
hakoreshejwe ADN.
Uru rubanza rukomeje gukurura amatsiko kubera ko impande
zombi zitagaragaza imyumvire imwe ku isano Idrissa afitanye n’umwana, mu gihe
ikibazo cy’amafaranga yavuzweho mbere y’ivuka ry’umwana na cyo cyagaragaye
nk’imwe mu ngingo zatumye umubano wabo urushaho kuzamba.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko ruzatangaza
umwanzuro w’uru rubanza ku wa 7 Ukwakira 2026.

Idrissa yavuze ko atigeze yohereza Miliyoni 20 Frw yasabwe na Ishimwe Vestine mu gihe cyo kubyara, kuko yatekerezaga ko ari ‘ubutekamutwe’
IDRISSA YAGANIRIYE N'ABANYAMAKURU ADAFATWA AMAJWI, ASOBANURA IBYE NA ISHIMWE VESTINE
