Yanze kwishyura Miliyoni 20 Frw z’ibitaro! Idrissa yivuguruje mu rubanza yarezemo Ishimwe Vestine

Imyidagaduro - 02/10/2026 3:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Yanze kwishyura Miliyoni 20 Frw z’ibitaro! Idrissa yivuguruje mu rubanza yarezemo Ishimwe Vestine

Umunya-Burkina Faso, Idrissa Ouedraogo, yasobanuye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro impamvu atigeze yohereza Miliyoni 20 Frw Ishimwe Vestine yari yamusabye kugira ngo zimufashe kwishyura amafaranga y’ibitaro yari kubyariramo, avuga ko icyo gihe yakekaga ko ari 'ubutekamutwe'.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2026, ubwo Idrissa yongeraga kwitaba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu rubanza yarezemo Ishimwe Vestine, asaba ko hakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo hamenyekane niba koko afitanye isano n’umwana uyu muhanzikazi yabyaye, ndetse anasaba ko afashwa kubona uwo mwana.

Urubanza rwabaye mu muhezo, Idrissa yitabira ari kumwe n’umunyamategeko we, mu gihe Ishimwe Vestine yari ahagarariwe n’umunyamategeko.

InyaRwanda yamenye ko muri uru rubanza, hanagarutswe ku ngingo zitandukanye zirimo icyatumye Idrissa asaba ADN, icyo atekereza ku isano afitanye n’umwana, ndetse n’amafaranga angana na Miliyoni 20 Frw yavuzweho ko Vestine yari yamusabye mbere yo kubyara.

Idrissa yavuze ko yasabye ADN kubera ibyo yumvise ku mbuga nkoranyambaga

Mu kwisobanura imbere y’urukiko, Idrissa yavuze ko icyatumye atanga ikirego asaba ko hakorwa ADN ari amakuru yumvaga hirya no hino avuga ko umwana Ishimwe Vestine yabyaye ashobora kuba atari uwe.

Yasobanuye ko hari abantu babivugaga ku mbuga nkoranyambaga, bituma ashaka ko hakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo amenye ukuri ku isano iri hagati ye n’umwana.

Umucamanza yamubajije niba yemera ko uwo mwana ari uwe cyangwa niba abihakana.

Idrissa yasubije ko atabizi, asobanura ko adashobora kuvuga ko umwana ari uwe cyangwa ngo ahakane ko ari uwe atarabona ibisubizo bya ADN.

Ibi byabaye imwe mu ngingo zaganiriweho cyane, kuko uruhande rwa Ishimwe Vestine rwagaragaje ko bitumvikana neza kuba Idrissa asaba kubona umwana no gukorerwa ADN, ariko ku rundi ruhande akaba avuga ko atazi niba uwo mwana ari uwe.

Idrissa yavuze ko ashaka kumenya isano afitanye n’umwana

Mu gihe urukiko rwaganiraga ku byo Idrissa asaba, uruhande rwa Ishimwe Vestine rwamubajije icyo yifuza kubona ku bijyanye n’umwana.

Mu gusubiza, Idrissa yavuze ko yifuza kubona ifoto y’umwana Ishimwe Vestine yabyaye.

Akivuga ibi, umunyamategeko we yahise asaba ijambo, asobanura ko icyo umukiriya we yasabye mu rubanza atari ukureba ifoto gusa, ahubwo ko ikirego cyabo kigamije kumenya niba hari isano iri hagati ya Idrissa n’uwo mwana.

Umunyamategeko wa Idrissa yavuze ko icyo bashaka ari ukumenya ukuri ku isano y’umwana na Idrissa binyuze mu isuzuma rya ADN, ndetse no kubona umwana mu buryo buteganywa n’amategeko.

Ku rundi ruhande, uruhande rwa Ishimwe Vestine rwagaragaje ko bitangaje kubona Idrissa asaba kubona umwana kandi akaba atagaragaza neza niba yemera cyangwa ahakana ko umwana ari uwe.

Asohotse mu rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro, Idrissa yabwiye umunyamakuru wa InyaRwanda ko mu byatumye afata icyemezo cyo gupimisha ADN harimo no kuba mu minsi ishize, Nyirabukwe yaramubwiye ko "Se w'umwana amenywa na Nyina."

Mu mezi ashize, Idrissa yitabiriye ibirori abihuriramo na Nyirabukwe [Nyina wa Vestine], buri umwe yaciye ukwe, ntawigeze aramutsa undi.

Miliyoni 20 Frw z’ibitaro zabaye indi ngingo ikomeye

Ikindi cyagarutsweho muri uru rubanza ni amafaranga asaga Miliyoni 20 Frw yavuzweho ko Ishimwe Vestine yari yasabye Idrissa kugira ngo afashe kwishyura ibitaro yari kubyariramo.

Idrissa yavuze ko kutohereza ayo mafaranga ari imwe mu mpamvu zatumye umubano we na Ishimwe Vestine uhungabana ndetse amakimbirane hagati yabo akiyongera.

Yabwiye urukiko ko igihe Vestine yamusabaga ayo mafaranga, yakekaga ko ari ubutekamutwe, ari na yo mpamvu atayatanze.

Urukiko rwamubajije impamvu atigeze atanga ayo mafaranga, maze ashimangira ko icyo gihe yabonaga ko ashobora kuba ari uburyo bwo kumwambura amafaranga, bityo ahitamo kutayohereza.

Ibi byatumye uruhande rwa Ishimwe Vestine rugaragaza ko bitangaje kuba Idrissa ubu asaba ko hakorwa ADN ndetse akifuza kubona umwana, mu gihe yemera ko atagize uruhare mu bijyanye n’amafaranga yari akenewe mu gihe cyo kubyara.

Uru ruhande rwagaragaje ko ibyo Idrissa avuga ku mwana ndetse n’amafaranga atigeze atanga bigomba gusuzumwa hamwe kugira ngo urukiko rubone ishusho yuzuye y’ikibazo kiri hagati y’impande zombi.

Uruhande rwa Vestine rwavuze ko ikirego gishingiye ku marangamutima

Mu myanzuro yarwo, uruhande rwa Ishimwe Vestine rwagaragaje ko rugomba gusuzuma neza ingingo zose zavugiwe mu rukiko mbere y’uko hafatwa umwanzuro.

Rwumvikanishije kandi ko rubona ikirego cya Idrissa nk’icyashobora kuba gishingiye ku marangamutima, aho kuba ku mpamvu zishingiye ku byo amategeko ateganya.

Ku rundi ruhande, Idrissa n’umunyamategeko we bakomeje gushimangira ko icyo bashaka ari ukumenya ukuri ku isano iri hagati ye n’umwana, hakoreshejwe ADN.

Uru rubanza rukomeje gukurura amatsiko kubera ko impande zombi zitagaragaza imyumvire imwe ku isano Idrissa afitanye n’umwana, mu gihe ikibazo cy’amafaranga yavuzweho mbere y’ivuka ry’umwana na cyo cyagaragaye nk’imwe mu ngingo zatumye umubano wabo urushaho kuzamba.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko ruzatangaza umwanzuro w’uru rubanza ku wa 7 Ukwakira 2026.


Idrissa yavuze ko atigeze yohereza Miliyoni 20 Frw yasabwe na Ishimwe Vestine mu gihe cyo kubyara, kuko yatekerezaga ko ari ‘ubutekamutwe’

IKIGANIRO KU RUBANZA RWA IDRISSA NA VESTINE

IDRISSA YAGANIRIYE N'ABANYAMAKURU ADAFATWA AMAJWI, ASOBANURA IBYE NA ISHIMWE VESTINE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...