Uumuvugizi wa RCS, CSP Hillard Sengabo yavuze ko nyuma
y'uko Karasira ahawe izo mpapuro zimusohora muri gereza, yerekeje ku muryango umusohora muri gereza hanyuma
ahita anywa imiti irengeje urugero n'uko urwego rwa RCS ruhita rumwihutana kwa
muganga ari na ho yaguye.
Mu
butumwa yashyize kuri X, CSP Hillard Sengabo yagize ati: “Aimable Uzaramba Karasira akimara guhabwa
impapuro zimurekura yanywereye imiti mu ruhame, hanze mu mbuga y’Igororero rya
Nyarugenge mu gihe yari ategereje ko umuryango we uza kumutwara. Ubuyobozi
bw’Igororero bwihutiye kumujyana kwa muganga ari na ho yaje kugwa.”
Aimable Karasira uzwi nka Prof Nigga apfuye nyuma y’uko yari yarangije igihano yakatiwe n’urugereko rukuru rwa Nyanza cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya 500,000Frw nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda.

CSP Hillard Sengabo yavuze ko Aimable Karasira yanywereye imiti mu ruhame arenza urugero
REBA IKIGANIRO KIGARUKA KU RUPFU RWA AIMABLE KARASIRA
