Iyi
Album yasohotse ku wa 30 Mutarama 2026, igizwe n’indirimbo icyenda zigaragaza
impande zitandukanye z’impano ya Christopher. Ariko inyuma y’ayo majwi
yumvikanamo ubuhanga n’ubunararibonye, harimo n’uruhare rwa Producer Loader
wakoze ku mubare munini w’izi ndirimbo.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Loader yavuze ko gukorana na Christopher kuri iyi Album
atabifata nk’akazi gusa, ahubwo abibona nk’icyizere gikomeye yahawe n’umuntu
wabaye hafi y’urugendo rwe kuva rugitangira. Ati: “Bivuze ikintu kinini kuri
njye,”.
Yagaragaje
ko akenshi abo bakorana badahuzwa gusa n’akazi, ahubwo banasangira ubuzima bwa
buri munsi nk’inshuti zisanzwe.
Ati: “Abahanzi benshi dukorana, abenshi turi inshuti ku buryo tubonana igihe kinini
tutari no mu kazi. Waza ukamusanga hano, wajya iwe ukansangayo tutari no gukora
cyangwa se twajya ahantu ukansangayo.”
Muri
abo bantu afata nk’ab’inshuti magara harimo na Christopher, umuhanzi avuga ko
yamugiriye icyizere mu gihe yari akiri kuzamuka mu mwuga wo gutunganya umuziki.
Mu
gihe uyu munsi Loader abarizwa muri studio ya 1:55 AM ndetse akaba ari umwe mu
ba Producer bagezweho mu Rwanda, avuga ko atibagirwa abantu bamubonye
ubushobozi mbere y’uko benshi batangira kubwitegereza.
Ati: “Christopher ni umwe muri abo bantu. Ni umwe mu bantu bangiriye icyizere
mbere, kandi nawe ari umuhanzi munini. Yaranyizeye dutangira gukorana muri ibi
bintu. Ndabimushimira cyane.”
Aya
magambo agaragaza ishusho y’umubano umaze imyaka hagati y’aba bombi, aho
icyizere cyabaye umusingi w’ubufatanye bwagejeje no ku kuba Loader yitabazwa
cyane mu gutunganya Album nshya ya Christopher.
Album
H₂O ihuriza hamwe Christopher n’abahanzi batandukanye barimo Intore Massamba
bakoranye indirimbo “Nzaza”, Angell Mutoni mu ndirimbo “Party”, ndetse na
Kivumbi King na murumuna we Spin mu ndirimbo “Right Here”.
Izindi
ndirimbo Christopher yakoze wenyine zirimo “Belong To Me”, “Drunk”, “Ndicuza”,
“To Us”, “Poz” na “Voleyari”, indirimbo ikomeje kuvugisha benshi muri iyi
minsi.
Kuba
Loader yaragiriwe icyizere cyo gukora umubare munini w’indirimbo zigize iyi
Album, ni ikimenyetso cy’urwego agezeho mu mwuga we.
Gusa
we agaragaza ko icyo ashyira imbere atari intsinzi y’uyu munsi gusa, ahubwo ari
abantu bamuhaye amahirwe akiri mu rugendo rwo kwiyubaka.
Mu
muziki nyarwanda, aho abahanzi n’aba Producer bakomeje kubaka umubano ushingiye
ku bwizerane n’ubucuti, inkuru ya Christopher na Loader ni urugero rw’uko
icyizere umuntu aguhaye mu ntangiriro gishobora kuvamo umusaruro munini nyuma y’igihe.
Kuri
Loader, gukora kuri Album H2O si indi ntambwe isanzwe mu kazi; ni uburyo bwo
kwishimira urugendo rurerure rwatangiranye n’umuhanzi wamubonye kure,
akamwemerera gutangira kubaka izina rye mu muziki nyarwanda.



Album ya Christopher yakozweho n'aba Producer barimo Loader, Devydenko, Sean Brizz, Flyest Music, Element na Ishimwe Clement
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIYE NA PRODUCER LOADER
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YA MUNEZA CHRISTOPHER
