Ni urugendo rwamuhaye igikundiro cyihariye n’agaciro
kanini mu muziki we, ku buryo ubu kugira ngo umutumire gukorera igitaramo mu
nyubako y’imyidagaduro ya Kigali Arena, atajya munsi ya miliyoni 40 Frw ku
gitaramo kimwe.
Meddy yatanze ibyishimo mu ndirimbo ze yasohoye mu
bihe bitandukanye. Urugendo rwe rw’umuziki avuga ko rwabayemo imihengeri n’imiraba, n’ubwo uyu munsi hari ushobora gutekereza ko inzira y’urugendo rwe yari iharuye
nta mahwa yamujombye.
Gusa, avuga ko Imana yabaye mu ruhande rwe. Mu ijoro
ry’uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukwakira 2021, Meddy yanditse kuri konti ye ya
Instagram avuga ko yibuka iminsi mibi mu buzima bwe, aho atabashaga no
kwiyishyurira amafaranga y’urugendo kugira ngo ajye gukora indirimbo.
Avuga ko icyo gihe Producer Lick Lick “yaranyishyuriraga, nkabasha kujya muri studio mu bihe bitandukanye." Meddy yavuze ko icyo gihe
studio zasabaga amafaranga menshi umuhanzi kugira ngo akore indirimbo.
Ati “Ndibuka nk’igihe nabaga nakennye, nta n’amafaranga mfite yo kungeza kuri Studio, Lick yarayishyuraga nkabasha kugera kuri studio ...icyo gihe studio zarahendaga zica amafaranga menshi kandi nta n’ayo nabaga mfite."
Meddy avuga ko yanyuze muri byinshi nyuma y’uko abantu batangira kumufata nk’icyita rusange mu muziki.
Meddy avuga ko ashima uruhare rukomeye Producer Lick
Lick yagize mu rugendo rw’umuziki we rugana mu gukora indirimbo zihimbaza
Imana, dore ko aherutse kwakira agakiza.
Producer Lick Lick abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, kuva mu myaka irenga 10 nyuma yo gushyira itafari rye ku muziki w’u
Rwanda akiri i Kigali.
Ni umwe mu basore badashidikanywaho mu gutunganya amajwi
y’indirimbo, muri iki gihe anakora amashusho y’indirimbo agafata n’amafoto.
Nawe aherutse kwakira agakiza.
Yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo itsinda rya
Tuff Gang, The Ben, King James n’abandi batandukanye.
Meddy yavuze ko imyaka 10 ishize ari mu muziki, Lick
Lick yamubereye inkingi ya mwamba

Meddy yavuze ko Producer Lick Lick yamwishyuriye
indirimbo n’amafaranga y’ingendo igihe kinini
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘QUEEN OF SHEBA’YA MEDDY