“Yanyishyuriye indirimbo n’amafaranga y’ingendo "- Meddy avuga ku ruhare rwa Lick Lick mu muziki we

Imyidagaduro - 03/10/2021 10:23 AM
Share:

Umwanditsi:

“Yanyishyuriye indirimbo n’amafaranga y’ingendo "- Meddy avuga ku ruhare rwa Lick Lick mu muziki we

Imyaka irenze 10 umuhanzi Ngabo Medard Jorbert akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni urugendo rufite igihande kimwe kitazwi na rubanda, ndetse nawe yemera ko atagiye agaruka arugarukaho birambuye.

Ni urugendo rwamuhaye igikundiro cyihariye n’agaciro kanini mu muziki we, ku buryo ubu kugira ngo umutumire gukorera igitaramo mu nyubako y’imyidagaduro ya Kigali Arena, atajya munsi ya miliyoni 40 Frw ku gitaramo kimwe.

Meddy yatanze ibyishimo mu ndirimbo ze yasohoye mu bihe bitandukanye. Urugendo rwe rw’umuziki avuga ko rwabayemo imihengeri n’imiraba, n’ubwo uyu munsi hari ushobora gutekereza ko inzira y’urugendo rwe yari iharuye nta mahwa yamujombye.

Gusa, avuga ko Imana yabaye mu ruhande rwe. Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukwakira 2021, Meddy yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yibuka iminsi mibi mu buzima bwe, aho atabashaga no kwiyishyurira amafaranga y’urugendo kugira ngo ajye gukora indirimbo.

Avuga ko icyo gihe Producer Lick Lick “yaranyishyuriraga, nkabasha kujya muri studio mu bihe bitandukanye." Meddy yavuze ko icyo gihe studio zasabaga amafaranga menshi umuhanzi kugira ngo akore indirimbo.

Ati “Ndibuka nk’igihe nabaga nakennye, nta n’amafaranga mfite yo kungeza kuri Studio, Lick yarayishyuraga nkabasha kugera kuri studio ...icyo gihe studio zarahendaga zica amafaranga menshi kandi nta n’ayo nabaga mfite."

Meddy avuga ko yanyuze muri byinshi nyuma y’uko abantu batangira kumufata nk’icyita rusange mu muziki.

Meddy avuga ko ashima uruhare rukomeye Producer Lick Lick yagize mu rugendo rw’umuziki we rugana mu gukora indirimbo zihimbaza Imana, dore ko aherutse kwakira agakiza.

Producer Lick Lick abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuva mu myaka irenga 10 nyuma yo gushyira itafari rye ku muziki w’u Rwanda akiri i Kigali.

Ni umwe mu basore badashidikanywaho mu gutunganya amajwi y’indirimbo, muri iki gihe anakora amashusho y’indirimbo agafata n’amafoto. Nawe aherutse kwakira agakiza.

Yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo itsinda rya Tuff Gang, The Ben, King James n’abandi batandukanye.

Meddy yavuze ko imyaka 10 ishize ari mu muziki, Lick Lick yamubereye inkingi ya mwamba

Meddy yavuze ko Producer Lick Lick yamwishyuriye indirimbo n’amafaranga y’ingendo igihe kinini

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘QUEEN OF SHEBA’YA MEDDY

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...