Yanyeretse imbaraga ntari nzi ko nifitemo - Arianne Vannessa wakinnye muri ‘The Brigde of Christmas’ –VIDEO

Cinema - 23/12/2025 4:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Yanyeretse imbaraga ntari nzi ko nifitemo - Arianne Vannessa wakinnye muri ‘The Brigde of Christmas’ –VIDEO

Umukinnyi wa filime uri mu bagezweho muri iki gihe, Irakoze Ariane Vanessa, yatangaje ko gukina muri filime The Bridge of Christmas byamubereye urugendo rwihariye, rwamweretse imbaraga n’ubushobozi yifitemo atari azi, cyane ko yayikinnyemo mu buryo butunguranye asimbuye uwari warateganyijwe kuyikina.

Uyu mukobwa yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, mu gihe iyi filime iri gutambuka kuri Zacu TV, aho ikomeje gukurura imbaga y’abayikurikirana kubera inkuru yayo yihariye ishingiye ku rukundo rwo mu bihe bya Noheli.

Ariane Vanessa yavuze ko The Bridge of Christmas ari filime yubakiye ku bihe bya Noheli, asobanura ko iyi minsi y’ibirori ari yo yabaye “ikiraro” cyahuje abantu babiri bakundana. Ati: “Noheli ni yo yabaye ikiraro cyatumye abantu babiri bakundana, ari na yo nkingi y’iyi filime.”

Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko mbere yo gutangaza ku mbuga nkoranyambaga ko filime yagiye hanze, yabanje gusubira mu bitekerezo bye, yibuka urugendo rwose yanyuzemo kuva batangiye gufata amashusho kugeza filime irangiye.

Ati: “Mbere y’uko nkora ‘post’, nicaye nibuka ukuntu ibintu byaje bitunguranye n’urugendo rurerure twanyuzemo.”

Aha ni ho yagarutse ku kuba atari we wagombaga gukina iyi filime. Yasobanuye ko yahamagawe ku munota wa nyuma, nyuma y’uko uwari waratoranyijwe kubanza kuyikinamo atabashije gukomeza kubera impamvu zitandukanye.

Ati: "The Brigde of Christmas ntabwo ari njye wagombaga kuyikina, ni undi muntu wagombaga kuyikina, habayemo impamvu zituma adakina, bampamagara ku munota wa nyuma. Ni filime yazanye akazi kenshi, ariko byanyeretse ko nshoboye, byanyeretse imbaraga nari nzi ko ntifitemo."

Iyi filime igaragaramo abakinnyi batandukanye barimo Sano Panda, uzwi cyane mu gutunganya indirimbo z’abahanzi ndetse akaba n’umukinnyi wa filime, aho akina yitwa Amani. Hari kandi abandi bakinnyi bafite amazina akomeye barimo Saranda Umutoni Oliva, Tuyishime Valens na Eliane Irakoze.

The Bridge of Christmas ni filime y’urukundo ifite iminota 90. Ariane Vanessa ayikinamo yitwa Samantha, umukobwa uhemukirwa n’umukunzi we bikamutera gucika intege no gutakariza icyizere urukundo, agahitamo gusubira iwabo kugira ngo abone uko yitabwaho n’umuryango we.

Nubwo Samantha yari yarataye icyizere cy’urukundo, nyuma yaje guhura n’umusore witwa Amani, bakundana buhoro buhoro, bituma yongera kumva uburyohe bw’urukundo yari yararetse.

Iyi filime yatunganyijwe na Zacu Entertainment, yandikwa ku bufatanye bwa Wilson Misago Nelly, Bernard Musabe na Gisa Ntaganzwa Innocent, iyoborwa na Dusabe Busine Israel.

The Bridge of Christmas ikomeje kwishimirwa n’abayireba, cyane cyane kubera ubutumwa itanga ku rukundo, imbabazi n’icyizere gishya gishobora kuvuka no mu bihe bigoye.


Gukina muri filime The Bridge of Christmas byabaye urugendo rwihariye kuri Ariane Vanessa, aho yakinnye asimbuye uwari waratoranyijwe ku munota wa nyuma, bikaba byaramweretse imbaraga n’ubushobozi yifitemo atari azi 


Mu gihe The Bridge of Christmas ikomeje gutambuka kuri Zacu TV, Ariane Vanessa yatangaje ko iyi filime ishingiye ku bihe bya Noheli byabaye ikiraro cy’urukundo hagati y’abantu babiri

Yahamagawe ku munota wa nyuma, ariko abasha kwitwara neza kurusha uko byari byitezwe. Ariane Vanessa avuga ko filime The Bridge of Christmas yamuhaye isomo rikomeye ryo kwakira amahirwe atunguranye, ikamwereka imbaraga yari yarigomwe atazi

Ariane Vanessa wakinnye yitwa Samantha muri The Bridge of Christmas, asobanura ko iyi filime igaragaza urugendo rw’umukobwa wabuze icyizere cy’urukundo nyuma yo guhemukirwa, ariko akaza kongera kukibona binyuze mu rukundo rushya rwavutse mu bihe bya Noheli

Filime "The Bridge of Christmas" iri kwerekanwa muri Cinema ya Canal Olympia muri iyi Minsi Mikuru

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA ARIANE VANESSA

KANDA HANO UREBE INTEGUZA Y'IYI FILIME 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...