Uyu mukobwa yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na
InyaRwanda, mu gihe iyi filime iri gutambuka kuri Zacu TV, aho ikomeje gukurura
imbaga y’abayikurikirana kubera inkuru yayo yihariye ishingiye ku rukundo rwo
mu bihe bya Noheli.
Ariane Vanessa yavuze ko The Bridge of Christmas ari filime
yubakiye ku bihe bya Noheli, asobanura ko iyi minsi y’ibirori ari yo yabaye
“ikiraro” cyahuje abantu babiri bakundana.
Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko mbere yo gutangaza ku mbuga
nkoranyambaga ko filime yagiye hanze, yabanje gusubira mu bitekerezo bye,
yibuka urugendo rwose yanyuzemo kuva batangiye gufata amashusho kugeza filime
irangiye.
Ati: “Mbere y’uko nkora ‘post’, nicaye nibuka ukuntu ibintu
byaje bitunguranye n’urugendo rurerure twanyuzemo.”
Aha ni ho yagarutse ku kuba atari we wagombaga gukina iyi
filime. Yasobanuye ko yahamagawe ku munota wa nyuma, nyuma y’uko uwari
waratoranyijwe kubanza kuyikinamo atabashije gukomeza kubera impamvu
zitandukanye.
Ati: "The Brigde of Christmas ntabwo ari njye wagombaga
kuyikina, ni undi muntu
Iyi filime igaragaramo abakinnyi batandukanye barimo Sano
Panda, uzwi cyane mu gutunganya indirimbo z’abahanzi ndetse akaba n’umukinnyi
wa filime, aho akina yitwa Amani. Hari kandi abandi bakinnyi bafite amazina
akomeye barimo Saranda Umutoni Oliva, Tuyishime Valens na Eliane Irakoze.
The Bridge of Christmas ni filime y’urukundo ifite iminota
90. Ariane Vanessa ayikinamo yitwa Samantha, umukobwa uhemukirwa n’umukunzi we
bikamutera gucika intege no gutakariza icyizere urukundo, agahitamo gusubira
iwabo kugira ngo abone uko yitabwaho n’umuryango we.
Nubwo Samantha yari yarataye icyizere cy’urukundo, nyuma yaje
guhura n’umusore witwa Amani, bakundana buhoro buhoro, bituma yongera kumva
uburyohe bw’urukundo yari yararetse.
Iyi filime yatunganyijwe na Zacu Entertainment, yandikwa ku
bufatanye bwa Wilson Misago Nelly, Bernard Musabe na Gisa Ntaganzwa Innocent,
iyoborwa na Dusabe Busine Israel.
The Bridge of Christmas ikomeje kwishimirwa n’abayireba,
cyane cyane kubera ubutumwa itanga ku rukundo, imbabazi n’icyizere gishya
gishobora kuvuka no mu bihe bigoye.

Gukina muri filime The Bridge of Christmas byabaye urugendo
rwihariye kuri Ariane Vanessa, aho yakinnye asimbuye uwari waratoranyijwe ku
munota wa nyuma, bikaba byaramweretse imbaraga n’ubushobozi yifitemo atari azi

Mu gihe The Bridge of Christmas ikomeje gutambuka kuri Zacu
TV, Ariane Vanessa yatangaje ko iyi filime ishingiye ku bihe bya Noheli
byabaye ikiraro cy’urukundo hagati y’abantu babiri



KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA ARIANE VANESSA
