Yansigiye Kristo - Irene Murindahabi ku mubyeyi wamwibarutse umaze amezi 3 yitabye Imana

Imyidagaduro - 12/06/2024 10:43 AM
Share:

Umwanditsi:

Yansigiye Kristo - Irene Murindahabi ku mubyeyi wamwibarutse umaze amezi 3 yitabye Imana

Nyuma y’amezi atatu abuze umubyeyi (Mama we) witabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi, Irene Murindahabi yizihije isabukuru ye ya mbere atari kumwe n’umubyeyi we.

Kuri iyi tariki ni bwo umunyamakuru Irene Murindahabi yabonye izuba. Yishimira isabukuru ye y'amavuko, yagarutse ku gahinda yatewe no kubura umubyeyi we ariko kandi ashimangira ko atamusize wenyine ahubwo yamusigiye Kristo.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Irene yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yavugaga ko ariyo sabukuru ya mbere yizihije nyuma y'uko apfushije umubyeyi wamwibarutse.

Yagize ati: "Uyu munsi ni bwo yambyaye anshyira inseko ku maso. Ejobundi aritahira ansigira Kristo. Ni isabukuru yanjye y'amavuko ntafite Mama wanjye. Gusa muri byose nabonye Imana."

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024, ni bwo Irene Mulindahabi yashyize hanze ubutumwa bugaragaza ibyo yaganiriye na mama we mu burwayi bwe, atangaza ko uyu mubyeyi we yitabye Imana.

Muri ubwo butumwa, Irene Mulindahabi aba yihanganisha umubyeyi we amubwira kwizera Imana akirengagiza ububabare arimo kugira ngo Satani atamunyaga ubugingo bwe.

Uyu mubyeyi yari amaze igihe arembye dore ko kuva mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize, yari arwaye ndetse ari mu burirwe bukomeye ariko we agakomezwa no kwizera.

Irene yakunze kujya agaragaza ukuntu yubaha cyane umubyeyi we kandi ko ibyo akora byose abikorera umubyeyi we ndetse ko aterwa ishema no kuba amufite.

Murungi Sabin, DC Clement, Clapton Kibonge, Kevin Kade, Ally Soudy, Rufonsina n'abandi bamwifurije isabukuru nziza no gukomeza gukomera.


Irene Murindahabi yizihije isabukuru ya mbere nyuma y'uko apfushije umubyeyi

Yagaragaje ko nubwo yabuze umubyeyi ariko atamusize wenyine ahubwo yamusigiye Kristo 


Akunzwe cyane mu biganiro atambutsa kuri YouTube


Umubyeyi wa Murindahabi amaze amezi arenga atatu yitabye Imana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...