Kuri iyi tariki ni bwo
umunyamakuru Irene Murindahabi yabonye izuba. Yishimira isabukuru ye y'amavuko, yagarutse ku gahinda yatewe no kubura umubyeyi we ariko kandi ashimangira ko atamusize wenyine ahubwo yamusigiye Kristo.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Irene yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yavugaga ko ariyo sabukuru ya mbere yizihije nyuma y'uko apfushije umubyeyi wamwibarutse.
Yagize ati: "Uyu munsi ni bwo yambyaye anshyira inseko ku maso. Ejobundi aritahira ansigira Kristo. Ni isabukuru yanjye y'amavuko ntafite Mama wanjye. Gusa muri byose nabonye Imana."
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024, ni bwo Irene Mulindahabi yashyize hanze ubutumwa bugaragaza ibyo
yaganiriye na mama we mu burwayi bwe, atangaza ko uyu mubyeyi we yitabye Imana.
Muri ubwo butumwa, Irene
Mulindahabi aba yihanganisha umubyeyi we amubwira kwizera Imana akirengagiza
ububabare arimo kugira ngo Satani atamunyaga ubugingo bwe.
Uyu mubyeyi yari amaze
igihe arembye dore ko kuva mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize, yari arwaye ndetse
ari mu burirwe bukomeye ariko we agakomezwa no kwizera.
Irene yakunze kujya
agaragaza ukuntu yubaha cyane umubyeyi we kandi ko ibyo akora byose abikorera
umubyeyi we ndetse ko aterwa ishema no kuba amufite.
Murungi Sabin, DC Clement, Clapton Kibonge, Kevin Kade, Ally Soudy, Rufonsina n'abandi bamwifurije isabukuru nziza no gukomeza gukomera.
Irene Murindahabi yizihije isabukuru ya mbere nyuma y'uko apfushije umubyeyi
Yagaragaje ko nubwo yabuze umubyeyi ariko atamusize wenyine ahubwo yamusigiye Kristo
Akunzwe cyane mu biganiro atambutsa kuri YouTube
Umubyeyi wa Murindahabi amaze amezi arenga atatu yitabye Imana