Yankubise inshyi inshuro ebyiri- Muchoma yatunguwe n’ubuhanga bwa Rufonsina mu ndirimbo ye nshya- VIDEO

Imyidagaduro - 21/05/2025 2:52 PM
Share:

Umwanditsi:

Yankubise inshyi inshuro ebyiri- Muchoma yatunguwe n’ubuhanga bwa Rufonsina mu ndirimbo ye nshya- VIDEO

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Muchoma Mucomani, yashimye byimazeyo umukinnyi wa filime Uwimpundu Sandrine wamamaye nka Rufonsina muri filime ‘Umuturanyi’, nyuma yo gukina mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Uyu mwaka’, yasohotse kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Gicurasi 2025.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Muchoma yavuze ko Rufonsina yamweretse urwego ruhanitse mu gukina, ndetse ko ubwo bakoraga amashusho yamukubise inshyi ebyiri “za nyazo” bitewe n’uburyo yari yinjiye mu mwuka w’indirimbo.

Ati: “Ikintu cyangoye ni uko Rufonsina akina ibintu nk’aho ari ukuri. Yankubise inshyi ebyiri za nyazo kuko yari yinjiye mu mwuka w’indirimbo cyane. Urumva rero ntibyari byoroshye, ariko nanone byagaragaje ubuhanga bwe.”

Muchoma yavuze ko yahisemo gukorana na Rufonsina kuko amufata nka “Mushiki we mu buhanzi”, ndetse ngo asanzwe amufasha mu bikorwa byinshi.

Aragira ati “N’ubwo tutavukana mu nda imwe, Rufonsina mufata nka Mushiki wanjye. Kandi kuko akunda gukina filime ziganisha ku buzima bwo mu cyaro, nabonaga ari we muntu ushobora guserukira neza ubutumwa bw’iyi ndirimbo.”

Ibi byagaragaye no kuri Muchoma, ariko ni ibintu bisanzwe mu ruganda rw’umuziki.

Abahanzi benshi bifashisha abakinnyi ba filime mu mashusho y’indirimbo zabo ku mpamvu zirimo kuba abakinnyi ba filime bafite ubuhanga bwo kugaragaza amarangamutima, bagatuma ubutumwa bw’indirimbo busobanuka neza.

Ikindi n’uko indirimbo nyinshi zirimo inkuru zisaba abakinnyi bazi gukina nk’aho ari ukuri, bikarushaho gufata umusomyi.

Umukinnyi uzwi ashobora gukurura abantu benshi ku ndirimbo kuko afite abafana be. Ibi bituma ubufatanye hagati y’abahanzi b’indirimbo n’aba filime burushaho gukura.

Muchoma we abivuga neza ati “Rufonsina asanzwe akina filime yisanisha cyane n’ubuzima bwo mu cyaro. Rero iyi ni indirimbo nagombaga gushyiramo umuntu ujyanye n’ubwo buzima.”

Indirimbo itanga ubutumwa bwo kwiyemeza

‘Uyu mwaka’ ni indirimbo ifite ubutumwa bukomeye bwo gukangurira abantu kudacika intege, n’ubwo baba batangiye umwaka bahura n’ibikomeye.

Muchoma avuga ko na ubwe amezi atanu ya mbere y’uyu mwaka yamugoye, ariko indirimbo yayikoreye gutera imbaraga abandi.

Ati “Uyu mwaka watangiye utameze neza. Maze amezi atanu nta kazi mfite. Ariko iyi ndirimbo ni iyo gutera abantu imbaraga, kubabwira ko igihe kigihari, ko bashyira imbere inzozi n’intego zabo, bakavuga bati ‘Uyu mwaka nzabigeraho.’”

Iyi ndirimbo ibimburira indi mishinga ari gutegura, ahamya ko azakomeza gukorana n’abantu yizeye harimo n’aba Producer basanzwe bafatanya.


Muchoma yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Uyu mwaka’

Muchoma yavuze ko yifashishije Rufonsina mu ndirimbo ye ‘Uyu mwaka’ kubera ko amufata nka Mushiki we 


Muchoma yavuze ko yatunguwe n’uburyo Rufonsina akina kuko yamukubise inshyi ebyiri mu buryo bwo kugaragaza ibyari mu mwandiko

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UYU MWAKA’ YA MUCHOMA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...