Yangiriye icyizere mbere y'abandi - Producer Mamba yashimye Clement wamwinjije mu muziki nk'umuhanzi (VIDEO)

Imyidagaduro - 19/08/2026 6:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Yangiriye icyizere mbere y'abandi - Producer Mamba yashimye Clement wamwinjije mu muziki nk'umuhanzi (VIDEO)

Producer Mamba, umwe mu basore bakiri bato bamaze kwigaragaza mu gutunganya umuziki mu Rwanda, yatangiye urugendo rushya rwo kuririmba, avuga ko intambwe ya mbere yayiteye bitewe n’icyizere yagiriwe na Ishimwe Karake Clement, washinze sosiyete y’umuziki ya Kina Music.

Ahimana Adrien P uzwi nka Producer Mamba, ari mu basore bagaragaza ko impano mu muziki ishobora kugira amashami menshi. Nubwo amazina ye amaze kumenyekana cyane mu gutunganya indirimbo no gucuranga ingoma, ubu yatangiye no kwiyereka abakunzi b’umuziki nk’umuhanzi.

Mamba avuga ko kuba yarageze kuri iyi ntambwe bitaturutse gusa ku cyifuzo cye, ahubwo ko hari umuntu wamufashije kubona ko afite ubushobozi bwo kuririmba mbere y’uko we ubwe abyizera neza. Uwo muntu ni Ishimwe Karake Clement, washinze sosiyete ya Kina Music.

Mamba avuga ko kuva akiri muto yakundaga umuziki, ariko ko mbere yumvaga ko uruhare rwe ruzibanda cyane ku gutunganya indirimbo kurusha kuririmba.

Kuba yarize umuziki mu Ishuri ry’Umuziki rya Nyundo ndetse akagira ubumenyi mu bijyanye n’umuziki, byamufashije gukomeza kugenda yinjira mu bikorwa bitandukanye by’inganda z’umuziki. Ariko gukorana bya hafi na Clement ni byo byamuhinduye imyumvire.

‘Bella’ yamweretse ko ashobora no kuba umuhanzi

Mamba yabwiye InyaRwanda, ko ubwo yakoranaga na Ishimwe Clement ku mishinga itandukanye, ari bwo Clement yatangiye kubona ko afite n’ubushobozi bwo kuririmba.

Byaje gufata isura ifatika ubwo Mamba yagiraga uruhare mu ndirimbo ‘Bella’, yahuriyemo na Bruce Melodie, Nel Ngabo ndetse na Shaffy.

Kuri Mamba, kuba Clement yaramushyizemo muri iyo ndirimbo yari intambwe ikomeye, kuko yari umwe mu bantu bake bari bamaze kumubonamo ubushobozi bwo kuririmba.

Ati: “Njyewe numvaga ari ukuririmba ariko nyine biri aho. Ngira ngo Ishimwe Clement ni we dutangirana gukora kuri Album ‘Vibranium’ ya Nel Ngabo na Platini, ni bwo yumvise ko njya ndirimba.”

Yakomeje avuga ko gukorana na Clement byaje gutuma ahabwa amahirwe yo kugaragara mu mushinga ukomeye. Ati: “Noneho tuza no gukorana ku ndirimbo ‘Bella’ nahuriyemo na Bruce Melodie, Nel Ngabo na Shaffy, hanyuma angirira icyizere nanjye nyiririmbamo, andekeyemo.”

Kuri Mamba, icyo cyizere cyari gifite uburemere budasanzwe, kuko yari agiye kuririmba ku ndirimbo yari iriho amazina y’abahanzi bari basanzwe bazwi.

Ati: “Ni bwo nahise mvuga nti bya bintu bishobora kuba. Ari we yari yamaze kungirira icyizere, kuko kundekera mu ndirimbo nini nkiriya, ari na yo ndirimbo ya mbere ndirimbye, byerekanaga ko we yari yangiriye icyizere.”

Ni muri urwo rwego ‘Bella’ yabaye nk’umuryango wamufunguriye andi mahirwe, aho abantu batangiye kumva ijwi rye no kwibaza byinshi kuri uyu musore wari usanzwe uzwi cyane inyuma y’ibikorwa by’abahanzi.

Ishimwe Clement amushimira nk’umuntu wamufashije gutangira

Mamba avuga ko iyo ataza kugira amahirwe yo kugaragara muri ‘Bella’, bishoboka ko urugendo rwe rwo kuririmba rutari gutangira muri uwo murongo.

Yemeza ko indirimbo ari yo yamuhaye ubushobozi bwo kwibonaho umuhanzi, ariko cyane cyane ko yabaye igisubizo ku cyizere Clement yari yamugiriye. Ati: “Navuga ko ari we. Kuko yamfashije gutangira. Iriya ndirimbo ye yitwa ‘Bella’ ni yo yafunguye amarembo yanjye.”

Asobanura ko kuba iyo ndirimbo yarasohotse ikagira n’abandi bahanzi bakomeye bayirimo, byatumye abantu batangira no kwibaza ku ijwi rye.

Ati: “Kuko urumva n’iyo ndirimbo ya mbere nari ndirimbyemo, noneho iranasohoka, irimo bariya bahanzi basanzwe baririmba, noneho nanjye bakanyumvamo, byanatumye abantu benshi batangira kunyibazaho.”

Kuri we, rero, Ishimwe Clement ntabwo ari umuntu bakoranye gusa, ahubwo ni umuntu wabaye ingenzi mu rugendo rwe rwo kuva ku kuba Producer gusa akagera no ku rwego rwo gutangira kwiyita umuhanzi.

K’umutima: intambwe yo kwiyemeza kuririmba

Nyuma yo kugaragara muri ‘Bella’, Mamba yatangiye gufata ubuhanzi nk’ikintu ashobora gukora mu buryo bw’umwuga.

Ni bwo yaje gushyira hanze indirimbo ye bwite yise ‘K’umutima’, iba indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rushya.

Iyi ndirimbo yamufashije kuva ku kuba umuntu wavugwaga nk’umwe mu ba Producer bashobora kuririmba, ahubwo atangira kwiyubakira umwirondoro we bwite nk’umuhanzi.

Kuri ubu, Mamba avuga ko afite gahunda yo gukomeza gutunganya umuziki ariko akongeraho no guteza imbere ubuhanzi bwe.

Ibi bituma yinjira mu cyiciro cy’abahanzi n’abatunganya umuziki mu Rwanda babasha gukora izi mpano zombi icyarimwe. Muri bo harimo Prince Kiiiz, Loader na Element, ndetse n’abandi.

Umuziki awufitemo imizi, si ibintu yatangiye ejo

Nubwo kuri ubu Mamba ari gutangira kugaragara cyane nk’umuhanzi, umuziki ntabwo ari ikintu gishya kuri we.

Yize umuziki mu Ishuri ry’Umuziki rya Nyundo, aho yarangije amasomo mu 2021. Ubumenyi yahakuye bwamufashije mu gutunganya no kumva neza umuziki, ndetse no mu gucuranga.

Ni na we watunganyije indirimbo ‘Ride or Die’ ya King James, kimwe mu bikorwa byamufashije gukomeza kubaka izina mu batunganya umuziki.

Uretse kuba Producer, Mamba kandi ni umucuranzi w’ingoma. Yabaye umwe mu bagize Sonic Band, itsinda ryacurangiraga Danny Nanone mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival.

Mu minsi ishize kandi yagaragaye kuri stage mu bitaramo bibiri King James yakoreye muri BK Arena ku wa 1 n’uwa 2 Kanama 2026, aho yari mu bacurangaga ingoma.

Ibi byose bigaragaza ko Mamba ari umwe mu rubyiruko ruri kubaka umwuga mu muziki rufite ubumenyi butandukanye: gutunganya indirimbo, gucuranga no kuririmba.

Kuva inyuma y’indirimbo kugera imbere yayo

Inkuru ya Mamba igaragaza urugendo rw’umusore wari usanzwe afasha abandi bahanzi gukora umuziki, ariko na we akaza kubona ko afite ibyo ashobora kuvuga no kuririmba.

Kuri ubu, ntabwo akiri kureba umuziki gusa nk’umuntu uri inyuma ya mudasobwa cyangwa inyuma y’ingoma. Ari gutangira no guhagarara imbere ya mikoro, akavuga inkuru ye mu ijwi rye.

Nubwo urugendo rwe nk’umuhanzi rukiri rutoya, Mamba avuga ko icyizere yagiriwe na Ishimwe Clement cyagize uruhare rukomeye mu kumufasha gutinyuka. ‘Bella’ yabaye intangiriro, ‘K’umutima’ iba igisubizo cy’uko Mamba na we ashobora kuririmba.

Kuri ubu, urugendo rwe rushya rurakomeje: umusore wari usanzwe azwi nk’umwe mu batunganya umuziki, akaba umucuranzi w’ingoma, arashaka no kwandikwa ku rutonde rw’abahanzi bafite ijwi n’ibihangano byabo bwite.

Kandi kuri we, byose byatangiye n’umuntu umwe wamubonyeho icyo we ubwe atari yakizera neza: Ishimwe Clement.

Producer Mamba yasohoye indirimbo ya mbere yise ‘K’umutima’ imwinjiza mu muziki


Mamba yavuze ko kwinjira mu muziki byagizwemo uruhare na Ishimwe Karake Clement wa Kina Music

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PRODUCER MAMBA


KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘K’UMUTIMA’ YA PRODUCER MAMBA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...