Yanga SC iri gukubita agatoki ku kandi mbere yo gucakirana na Rayon Sports kuri Rayon Day

Imikino - 09/08/2025 9:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Yanga SC iri gukubita agatoki ku kandi mbere yo gucakirana na Rayon Sports kuri Rayon Day

Ikipe ya Young Africans SC (Yanga) yo muri Tanzania, ifite igikombe cya shampiyona, yemeje ko izahaguruka muri Tanzania ku wa 13 Kanama, igana mu Rwanda gukina umukino wa gicuti mpuzamahanga na Rayon Sports kuri Rayon Day.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa 15 Kanama uzabera i Kigali kuri Stade Amahoro, ukazaba mu rwego rwo kwizihiza umunsi udasanzwe wa Rayon Sports. Ni umukino uzanabera Yanga umwanya ukomeye wo gusuzuma urwego rwayo mu kwitegura umwaka mushya w’imikino.

Mu kiganiro yagiranye na The Respondent Online, Umuyobozi wa Yanga ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho, Ally Kamwe, yavuze ko imyiteguro igeze kure.

Ally Kamwe yagize ati “Ikipe iri gukora imyitozo ikomeye kugira ngo ibe mu bihe byiza mbere y’uyu mukino. Ni igice cy’ingenzi mu kwitegura umwaka w’imikino utaha,”

Yakomeje asaba abafana b’iyi kipe kubasanga mu Rwanda bakabatera ingabo mu bitugu. Ati “Turahamagarira abafana bacu bose, abanyamuryango n’abakunzi ba Yanga gukora ibishoboka bakaduherekeza, bakadufasha guha imbaraga ikipe muri uru rugendo rudasanzwe,”

Umukino wa Yanga na Rayon Sports witezweho gukurura abantu benshi, biturutse ku buryo aya makipe yombi yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ahangana kandi akaba akunwe n’abafana bayo.

Mu rwego rwo kwitegura uwo mukino, ikipe ya Rayon Sports nayo ntabwo yicaye kuko iri kuzenguruka u Rwanda ikina imikino ya Gicuti mu cyumweru yise Rayon Week, ibikorwa iri gukora ibifashijwemo n’uruganda rya Skol rutunganya ibyo kunywa bisembuye n’ibidasembuye.

Mu cyumweru cya Rayon Week Rayon sports yigaragaje mu mikino ya Gicuti itandukanye, nyuma yo Gutsindira Gasogi United I Nyanza, igatsindira Gorilla FC i Ngoma ndetse kuri uyu wa Gatandatu ikaba igomba gucakirana na Etincelles mu karere ka Rubavu.

Yanga yashize ku rundi rwego umukino wa Gicuti izakinamo na Rayon Sports kuri Rayon Day 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...