Yabigarutseho
mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 14
Ukuboza 2025, muri Kigali Convention Center, ahabereye umuhango wo kumurika iki
gitabo. Miss Mutesi Jolly ni umwe mu batanze ibiganiro byari bigamije kunganira
uyu muhango wo kumurika igitabo.
Miss
Jolly yavuze ko “More Than A Crown” ari igikorwa cyakozwe mu buryo bwagutse,
kirenze kuba ari inkuru y’umuntu umwe.
Yavuze
ko yishimiye cyane kuba yaratumiwe mu kumurika iki gitabo, ndetse agaragaza ko
na mbere y’uko gisohoka, we na Naomie bari baraganiriye ku bintu byinshi
bikubiye muri cyo, bituma arushaho kukiyumvamo.
Ati “Nagize
amahirwe ko Naomie yanganirije igitabo kitarasohoka (yarambwiye)
Abajijwe
niba hari ibice by’iki gitabo byamwibukije urugendo rwe bwite, Miss Jolly
yasubije ko ari byinshi cyane ku buryo bitabarirwa ku mpapuro nke.
Ati: "Ni
byinshi nisanzemo! Ntabwo ari Paji imwe cyangwa wenda ebyiri, ariko aho avuga
urugendo rwe nka Nyampinga w'u Rwanda, uko itangazamakuru ryamwakiriye, ibyo
yagiye avugwaho n'ibindi, ibyo byose n'ibintu twese nk'abakobwa banyuze mu irushanwa
rya Nyampinga w'u Rwanda duhura nabyo, ndetse n'uyu munsi tugihura nabyo. Ni
igitabo rwose twisangamo."
Mutesi
Jolly ni umwe mu bantu bakunze kuganirwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Yasobanuye ko ibyo ari ibisanzwe ku muntu uri mu ruhando rw’abantu benshi.
Mu
kumurika iki gitabo, abantu batandukanye bagiye bagura ibitabo bagamije gufasha
ubutumwa bukirimo kugera ku bantu benshi.
Ni
muri urwo rwego, Miss Mutesi Jolly yaguze kopi 100 z’iki gitabo, avuga ko
yazigeneye Miss Naomie kugira ngo azahitemo abo azazigenera mu rwego rwo
kwamamaza igitabo no gusakaza ubutumwa burimo. Ati: “Nabiguriye Naomie kugira
ngo azabigenere abo ashaka, afashe ubutumwa bukubiyemo kugera kure.”
Mu
mibare, Miss Mutesi Jolly yatanze Miliyoni 4 Frw, kuko kopi imwe y’igitabo More
Than A Crown igura ibihumbi 40 Frw (40,000 Frw).

Miss
Mutesi Jolly mu muhango wo kumurika igitabo More Than A Crown, avuga ko ari
igitabo kivuga urugendo rusangiwe n’abakobwa benshi n’abandi bahura n’igitutu
cyo gucecekesha amarangamutima yabo


Miss
Mutesi Jolly asobanura ko ibice bigaruka ku rugendo rwa Miss Naomie nka
Nyampinga w’u Rwanda, itangazamakuru n’ibyamuvuzweho, bihurira n’ibyo abakobwa
benshi banyuze muri Miss Rwanda bahura na byo

