Yanditse indirimbo nyinshi z'abahanzi n'amakorali! Sabrino wakiranywe urugwiro muri Gospel ni muntu ki?

Imyidagaduro - 09/06/2025 4:18 PM
Share:
Yanditse indirimbo nyinshi z'abahanzi n'amakorali! Sabrino wakiranywe urugwiro muri Gospel ni muntu ki?

Byishimo Joshua Sabrino uzwi cyane nka Sabrino ari na ryo zina akoresha mu muziki, yamaze kwinjira mu muziki nk'umuhanzi wigenga, yerekwa urukundo rwinshi n'abakunzi b'umuziki wa Gospel nyuma yo kumva indirimbo ye ya mbere "Nimwonke".

Sabrino ni umukristo muri ADEPR Rukurazo, akaba atuye i Kigali/Kimironko. Amashuri abanza n’ayisumbuye yayize mu Rwanda, Kaminuza ayiga mu Bushinwa, ubu afite 'Bachelors in Civil Engineering' yakuye mu Bushinwa muri Yunnan Business and Technology University of China.

Sabrino yatangiye umurimo wo kuririmba mu mwaka wa 2015 muri Korali Penuel, bitandukanye n’abandi bana bo mu miryango ya gikirisitu we yinjiye muri korali akuze ku bw'igitangaza Imana yari imukoreye yiyumvamo guha Imana isezerano/umuhigo wo kuzayikorera mu buryo bwo kuyiririmbira n’ubwo icyo gihe nta buhanga cyangwa impano yibonagamo.

Agezemo yarabisengeye, abikorana umwete we wose aba umuririmbyi mwiza kugeza abaye n'umutoza w'iyo korali mu mwaka wa 2018 na n'ubu niwe ukiyitoza, agatoza n'izindi korali uko Umwami Mana amushoboza. Si ibyo gusa ahubwo ni n’umwanditsi w’indirimbo nyinshi ziririmbwa n’amakorari n’abahanzi batandukanye ba gospel.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwandsa ubwo yavugaga ku ndirimbo nshya yise "Nimwonke", Sabrino yavuze ko irimo ubutumwa buhumuriza abantu bose bizera Yesu ariko bakaba bagoswe n’amakuba impande zose "tubabwira ko Imana iri kumwe nabo kandi nibamara gutsinda ibibagerageza bazahabwa umugisha n’amahoro bisesekaye mu mitima yabo."

"Nimwonke" ni indirimbo yakozwe na Boris mu buryo bw’amajwi, amashusho akorwaho na iDavid. Ni indirimbo ya mbere asohoye ibimburiye izindi nyinshi yari amaze igihe atunganya azagenda asohora mu bihe bya vuba. Intumbero ya Sabrino "ni ukuvuga ubutumwa bwiza buhuza ubuzima bwa buri munsi n’ijambo ry’Imana bitarimo guca ku ruhande." 

Uyu muramyi w'umuhanga mu myandikire ndetse n'imiririmbire arasaba abantu bose bakunda umuziki kumva indirimbo, no gusangiza abandi ubu butumwa bw’ihumure bukagera ku bantu benshi bashoboka.

Indirimbo ye ya mbere "Nimwonke" yakiranywe urugwiro ndetse benshi bashimangira ko ari umuramyi wo guhangwa amaso kubera ubuhanga bwe. Uwitwa Steven yanditse kuri Youtube munsi y'iyi ndirimbo ati: "Uri mu bintu byawe pe! It's matter of time. Take my word Imana iraguhugurukije" [Ni ikibazo cy'igihe gusa, wizere ijambo nkubwiye, Imana iraguhagurukije].

Dina ati: "Wooh mbega indirimbo nziza ndafashijwe pe uzaduhe n'izindi nyinshi rwose Imana igushyigikire". Christine Niyigena ati: "Haleluya!! Imana ishimwe cyane habwa umugisha Sabrino, Imana ikwishimire kandi ikwagurire impano".

Sabrino ni amaraso mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

REBA INDIRIMBO NSHYA "NIMWONKE" YA SABRINO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...