Yananiwe kwishyura Miliyoni 25! Umushinga wa Chriss Eazy na Zuchu warengeye he?

Imyidagaduro - 07/10/2026 10:06 AM
Share:

Umwanditsi:

Yananiwe kwishyura Miliyoni 25! Umushinga wa Chriss Eazy na Zuchu warengeye he?

Hari imishinga y’abahanzi iba ifite ubushobozi bwo kuvamo indirimbo ikomeye, ariko ikagera aho amafaranga, gahunda cyangwa inyungu z’uwashoye imari bigatuma idasoza urugendo rwayo. Ni na ko byagenze ku mushinga wahuje umuhanzi Nyarwanda Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy n’umuhanzikazi wo muri Tanzania, Zuchu.

Kuva mu mwaka ushize, havuzwe cyane ko Chriss Eazy yari mu biganiro byo gukorana indirimbo na Zuchu, umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania. Icyo gihe byari byitezwe ko iyi mikoranire yaba imwe mu zari kuzamura izina rya Chriss Eazy mu muziki wo hanze y’u Rwanda.

Nyamara igihe cyaragiye, indirimbo ntiyaboneka, abakunzi b’umuziki bakomeza kwibaza aho uyu mushinga ugeze. Amakuru InyaRwanda ifite ni uko indirimbo yo mu buryo bw’amajwi yamaze gukorwa, ariko ikibazo cyaje kugaragara ubwo bagezaga ku cyiciro cyo kuyikorera amashusho.

Amakuru avuga ko mu gihe cyo gutegura amashusho y’iyi ndirimbo, havutse ibiganiro byibanze ku ishoramari n’umusaruro wari kuzava muri uyu mushinga.

Bivugwa ko ikorwa ry’amashusho, harimo urugendo rwa Chriss Eazy n’ikipe ye kuva i Kigali bajya muri Tanzania, gutegura amashusho n’ibindi bijyanye n’umushinga, ryari gutwara hafi Miliyoni 25 Frw.

Aya mafaranga si make, cyane cyane iyo ugereranyije n’uko umuhanzi asanzwe ashora mu ndirimbo akorana n’abandi bahanzi bo mu Rwanda.

Ikibazo cyabaye icyo kwibaza niba amafaranga angana atyo yari kuzagaruka cyangwa niba umushinga wari kuzana inyungu ihwanye n’ishoramari ryawo.

Junior Giti, uyobora ibikorwa bya Chriss Eazy, yabwiye InyaRwanda ko ikibazo kitari uko batashakaga gushora amafaranga muri uyu mushinga, ahubwo ko mbere yo gukomeza bashakaga kureba neza umusaruro wari kuzawuvamo. Ati: “Twabanje kureba inyungu yazana mu buryo bufatika nyuma y’ikorwa ryayo.”

Ibi byatumye uyu mushinga utagera ku cyiciro cyo gufatwa amashusho nk’uko byari biteganyijwe.

Mu muziki, gukorana n’umuhanzi wo mu kindi gihugu ntibigarukira ku kwandika cyangwa gufata amajwi y’indirimbo.

Hari amafaranga y’ingendo, amacumbi, studio, abakozi, amashusho, kwamamaza ndetse n’ibindi bikorwa byose bishobora gukenerwa kugira ngo indirimbo igere ku bantu benshi.

Iyo umushinga nk’uyu usaba Miliyoni 25 Frw, uwashoye amafaranga aba afite uburenganzira bwo kwibaza icyo azungukiramo.

Ni na ho Junior Giti yahereye avuga ko hari imishinga yagiye ikorwa n’abahanzi Nyarwanda bafatanyije n’abo mu mahanga, ariko nyuma ugasanga umusaruro wari witezwe utagaragaye.

Hari n’indirimbo zagiye zitwara amafaranga menshi, ariko nyuma ugasanga zarasohotse gusa ku mishinga y’abahanzi bo mu mahanga, umuhanzi Nyarwanda wari wazigizemo uruhare ntabashe kubona umusaruro ujyanye n’ishoramari ryakozwe.

Kuri we, ikibazo si ugutinya gukoresha amafaranga, ahubwo ni ukumenya niba ayo mafaranga afite aho azageza umushinga.

Chriss Eazy si umuhanzi watangiye umuziki mu njyana imwe ngo ayigumemo. Yatangiye urugendo rwe yibanda kuri Rap, ndetse anagira uruhare mu bijyanye no gutunganya amashusho y’abahanzi.

Nyuma yaje kwerekeza cyane ku njyana nka Afrobeat na R&B, ari na ho yatangiye kubaka isura nshya y’umuziki we.

Indirimbo nka “Ese Urabizi”, “Tegereza”, “Fasta”, “Amashu” cyane cyane “Inana” zamufashije gukura mu kwamamara no kumenyekana nk’umwe mu bahanzi b’abato bafite umuvuduko ukomeye mu muziki Nyarwanda.

“Inana” yabaye imwe mu ndirimbo zamufashije kwigarurira abakunzi benshi, iza no gukurikirwa n’izindi ndirimbo n’imikoranire yamufashije gukomeza kwagura izina rye.

Nyuma y’aho, Chriss Eazy yakomeje gushaka uko umuziki we warenga imbibi z’u Rwanda, ari na ho imikoranire n’abahanzi bo mu bindi bihugu yatangiye gufata umwanya ukomeye mu rugendo rwe.

Kuri we, gukorana n’abahanzi mpuzamahanga bishobora kuba intambwe ikomeye mu kugeza umuziki Nyarwanda ku bantu benshi.

Ni muri uyu murongo kandi havuzwemo umushinga we na Zuchu, wari kuba umwe mu mikoranire ikomeye hagati y’umuhanzi Nyarwanda n’umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania.

Zuchu, amazina ye yombi akaba Zuhura Othman Soud, ni umwe mu bahanzi b’abagore bamaze kwigarurira umwanya ukomeye muri muzika ya Tanzania.

Akomoka mu muryango uzwiho umuziki, aho nyina ari Khadija Kopa, umwe mu mazina azwi cyane mu njyana ya Taarab muri Tanzania. Zuchu yakuriye mu mwuka w’umuziki, ariko nyuma yubaka izina rye ku giti cye.

Yamenyekanye cyane nyuma yo kwinjira muri WCB Wasafi mu 2020, inzu y’umuziki iyobowe na Diamond Platnumz. EP ye ya mbere, “I Am Zuchu”, yamufashije kwigarurira abakunzi benshi ndetse atangira kugaragara nk’umwe mu bahanzi b’abagore bafite ijambo muri muzika ya Afurika y’Iburasirazuba.

Zuchu kandi amaze gukorana n’abahanzi batandukanye bakomeye, haba muri Tanzania ndetse no hanze yayo, ibintu byatumye izina rye rirenga imipaka y’igihugu cye.

Ni yo mpamvu indirimbo yari guhuza Zuchu na Chriss Eazy yari ifite igisobanuro kirenze kuba indirimbo isanzwe.

Ku ruhande rwa Chriss Eazy, gukorana na Zuchu byari gutanga amahirwe yo kwinjira mu isoko ry’abakunzi b’umuziki wo muri Tanzania no mu bindi bihugu bikoresha cyane umuziki wa Bongo Flava.

Ku ruhande rwa Zuchu, yari kuba indi mikoranire ihuza umuziki wa Tanzania n’u Rwanda, mu gihe umuziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba ukomeje kurushaho kuba isoko rihuriramo abahanzi bo mu bihugu bitandukanye.

Ariko ikibazo cy’uyu mushinga cyerekana ikintu kimwe gikomeye: imikoranire mpuzamahanga y’abahanzi ntishingira gusa ku kuba amazina y’abahanzi bombi akomeye.

Chriss Eazy yari agiye gukorana indirimbo na Zuchu wo muri Tanzania, ariko umushinga wo kuyikorera amashusho uhagarara nyuma

Zuchu yari agiye guhurira mu ndirimbo na Chriss Eazy, mu mushinga wari ufite intego yo guhuza umuziki w’u Rwanda na Tanzania


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...