Kuva mu mwaka ushize, havuzwe cyane ko Chriss Eazy yari mu biganiro
byo gukorana indirimbo na Zuchu, umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania. Icyo
gihe byari byitezwe ko iyi mikoranire yaba imwe mu zari kuzamura izina rya
Chriss Eazy mu muziki wo hanze y’u Rwanda.
Nyamara igihe cyaragiye, indirimbo ntiyaboneka, abakunzi
b’umuziki bakomeza kwibaza aho uyu mushinga ugeze. Amakuru InyaRwanda ifite ni
uko indirimbo yo mu buryo bw’amajwi yamaze gukorwa, ariko ikibazo cyaje
kugaragara ubwo bagezaga ku cyiciro cyo kuyikorera amashusho.
Amakuru avuga ko mu gihe cyo gutegura amashusho y’iyi
ndirimbo, havutse ibiganiro byibanze ku ishoramari n’umusaruro wari kuzava muri
uyu mushinga.
Bivugwa ko ikorwa ry’amashusho, harimo urugendo rwa Chriss
Eazy n’ikipe ye kuva i Kigali bajya muri Tanzania, gutegura amashusho n’ibindi
bijyanye n’umushinga, ryari gutwara hafi Miliyoni 25 Frw.
Aya mafaranga si make, cyane cyane iyo ugereranyije n’uko
umuhanzi asanzwe ashora mu ndirimbo akorana n’abandi bahanzi bo mu Rwanda.
Ikibazo cyabaye icyo kwibaza niba amafaranga angana atyo
yari kuzagaruka cyangwa niba umushinga wari kuzana inyungu ihwanye n’ishoramari
ryawo.
Junior Giti, uyobora ibikorwa bya Chriss Eazy, yabwiye
InyaRwanda ko ikibazo kitari uko batashakaga gushora amafaranga muri uyu
mushinga, ahubwo ko mbere yo gukomeza bashakaga kureba neza umusaruro wari
kuzawuvamo. Ati: “Twabanje kureba inyungu yazana mu buryo bufatika nyuma
y’ikorwa ryayo.”
Ibi byatumye uyu mushinga utagera ku cyiciro cyo gufatwa
amashusho nk’uko byari biteganyijwe.
Mu muziki, gukorana n’umuhanzi wo mu kindi gihugu
ntibigarukira ku kwandika cyangwa gufata amajwi y’indirimbo.
Hari amafaranga y’ingendo, amacumbi, studio, abakozi,
amashusho, kwamamaza ndetse n’ibindi bikorwa byose bishobora gukenerwa kugira
ngo indirimbo igere ku bantu benshi.
Iyo umushinga nk’uyu usaba Miliyoni 25 Frw, uwashoye
amafaranga aba afite uburenganzira bwo kwibaza icyo azungukiramo.
Ni na ho Junior Giti yahereye avuga ko hari imishinga yagiye
ikorwa n’abahanzi Nyarwanda bafatanyije n’abo mu mahanga, ariko nyuma ugasanga
umusaruro wari witezwe utagaragaye.
Hari n’indirimbo zagiye zitwara amafaranga menshi, ariko
nyuma ugasanga zarasohotse gusa ku mishinga y’abahanzi bo mu mahanga, umuhanzi
Nyarwanda wari wazigizemo uruhare ntabashe kubona umusaruro ujyanye
n’ishoramari ryakozwe.
Kuri we, ikibazo si ugutinya gukoresha amafaranga, ahubwo ni
ukumenya niba ayo mafaranga afite aho azageza umushinga.
Chriss Eazy si umuhanzi watangiye umuziki mu njyana imwe ngo
ayigumemo. Yatangiye urugendo rwe yibanda kuri Rap, ndetse anagira uruhare mu
bijyanye no gutunganya amashusho y’abahanzi.
Nyuma yaje kwerekeza cyane ku njyana nka Afrobeat na
R&B, ari na ho yatangiye kubaka isura nshya y’umuziki we.
Indirimbo nka “Ese Urabizi”, “Tegereza”, “Fasta”, “Amashu” cyane
cyane “Inana” zamufashije gukura mu kwamamara no kumenyekana nk’umwe mu bahanzi
b’abato bafite umuvuduko ukomeye mu muziki Nyarwanda.
“Inana” yabaye imwe mu ndirimbo zamufashije kwigarurira
abakunzi benshi, iza no gukurikirwa n’izindi ndirimbo n’imikoranire yamufashije
gukomeza kwagura izina rye.
Nyuma y’aho, Chriss Eazy yakomeje gushaka uko umuziki we
warenga imbibi z’u Rwanda, ari na ho imikoranire n’abahanzi bo mu bindi bihugu
yatangiye gufata umwanya ukomeye mu rugendo rwe.
Kuri we, gukorana n’abahanzi mpuzamahanga bishobora kuba
intambwe ikomeye mu kugeza umuziki Nyarwanda ku bantu benshi.
Ni muri uyu murongo kandi havuzwemo umushinga we na Zuchu,
wari kuba umwe mu mikoranire ikomeye hagati y’umuhanzi Nyarwanda n’umwe mu
bahanzi bakomeye muri Tanzania.
Zuchu, amazina ye yombi akaba Zuhura Othman Soud, ni umwe mu
bahanzi b’abagore bamaze kwigarurira umwanya ukomeye muri muzika ya Tanzania.
Akomoka mu muryango uzwiho umuziki, aho nyina ari Khadija
Kopa, umwe mu mazina azwi cyane mu njyana ya Taarab muri Tanzania. Zuchu
yakuriye mu mwuka w’umuziki, ariko nyuma yubaka izina rye ku giti cye.
Yamenyekanye cyane nyuma yo kwinjira muri WCB Wasafi mu
2020, inzu y’umuziki iyobowe na Diamond Platnumz. EP ye ya mbere, “I Am Zuchu”,
yamufashije kwigarurira abakunzi benshi ndetse atangira kugaragara nk’umwe mu
bahanzi b’abagore bafite ijambo muri muzika ya Afurika y’Iburasirazuba.
Zuchu kandi amaze gukorana n’abahanzi batandukanye bakomeye,
haba muri Tanzania ndetse no hanze yayo, ibintu byatumye izina rye rirenga
imipaka y’igihugu cye.
Ni yo mpamvu indirimbo yari guhuza Zuchu na Chriss Eazy yari
ifite igisobanuro kirenze kuba indirimbo isanzwe.
Ku ruhande rwa Chriss Eazy, gukorana na Zuchu byari gutanga
amahirwe yo kwinjira mu isoko ry’abakunzi b’umuziki wo muri Tanzania no mu
bindi bihugu bikoresha cyane umuziki wa Bongo Flava.
Ku ruhande rwa Zuchu, yari kuba indi mikoranire ihuza
umuziki wa Tanzania n’u Rwanda, mu gihe umuziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba
ukomeje kurushaho kuba isoko rihuriramo abahanzi bo mu bihugu bitandukanye.
Ariko ikibazo cy’uyu mushinga cyerekana ikintu kimwe
gikomeye: imikoranire mpuzamahanga y’abahanzi ntishingira gusa ku kuba amazina
y’abahanzi bombi akomeye.


