Filime
Sinners yegukanye ibihembo bine bya Oscars mu birori byabaye ku wa 15 Werurwe
2026 , aho Ryan Coogler yatsindiye igihembo cya ‘Best Original Screenplay’. Ibi
byatumye aba umwirabura wa kabiri wegukanye iki gihembo, akurikiye Jordan Peele
wagitwaye mu 2018 kubera Get Out.
Iyi
filime yanahesheje Michael B. Jordan igihembo cya ‘Best Actor’, mu gihe Autumn
Durald Arkapaw yabaye umugore wa mbere wegukanye ‘Best Cinematography’, naho
Ludwig Göransson atsindira ‘Best Original Score’.
Sinners
yinjije arenga miliyoni $370 ku Isi yose, ndetse mu gutangira kwayo yabonye
amanota 100% ku rubuga rwa Rotten Tomatoes, ikintu gikunze kugerwaho na filime
nke cyane.
Mbere
yo kuba icyamamare muri sinema, Ryan Coogler yari umukinnyi wa w’umupira w’amaguru
mu mashuri makuru.
Nubwo
yari afite impano, yaje kubona ko hari abandi bakinnyi bamusumba cyane, harimo
n’ibyamamare nka Marshawn Lynch, bituma atangira gutekereza ku buzima bwe nyuma
ya siporo.
Ibi
byahuriranye n’igihe yatangiye kwiga amasomo ajyanye no kwandika inkuru
(creative writing), aho umwarimu we yamubwiye ko afite impano idasanzwe yo
kuvuga inkuru mu buryo bugaragara nk’aho ari filime.
Nyuma
yo kubona ko football itazamugeza kure, yahisemo kwinjira mu bijyanye na
sinema. Icyo gihe ariko ubuzima bwe ntibwari bworoshye.
Yigeze
kuvuga ko yari afite umwenda wa $200,000 mu mashuri aho yigaga ibijyanye na filime
ati: “Byari bibi cyane. Twari tudafite amafaranga.”
Icyakora,
yakomeje guhatana, atangira kwandika no kuyobora filime ye ya mbere Fruitvale
Station mu 2013, yakunzwe cyane ndetse imufungurira amarembo.
Ryan
Coogler yakomeje gukorana bya hafi na Michael B. Jordan, bakorana filime zirimo
Creed yamamaye cyane ku Isi.
Nyuma
y’aho, yakoze Black Panther na Wakanda Forever, zombi zinjije arenga miliyari
$2 ku Isi yose, zimushyira mu bayobozi ba filime bakomeye kurusha abandi.
Yanakoze
Judas and the Black Messiah yahawe ibihembo byinshi ndetse ikanahatanira
Oscars.
‘Sinners’ yamuhinduye
amateka burundu
Filime
Sinners niyo yamuhaye indi ntera idasanzwe. Yari ahatanye inshuro 16 muri
Oscars, ikintu cyari cyarigeze kugerwaho gusa na filime nka Titanic na La La
Land.
Iyi
filime ivuga inkuru y’impanga zifite amateka y’ubugizi bwa nabi zihangana
n’ibiremwa by’amaraso (vampires), ikaba yaragaragayemo Michael B. Jordan mu
mwanya w’abantu babiri icyarimwe.
Amaze
guhabwa igihembo, Ryan Coogler yashimiye umuryango we, cyane cyane umugore we
Zinzi n’abana be.
Yagize
ati "Ndasaba imbabazi ku gihe mba nari kumwe namwe. Data arabakunda cyane…
Ndifuza kubasigira amateka meza muzahora mwibuka."
Nyuma
y’uru rugendo rurerure, Dailymail yanditse ko Ryan Coogler ageze ku mutungo
ubarirwa muri miliyoni $25.
Inkuru
ye igaragaza ko gutsinda bidaturuka ku buryo umuntu atangira, ahubwo bishingira
ku cyerekezo, kwiyemeza no gukomeza gukora cyane n’iyo ibintu byaba bitoroshye.
Ni
urugero rw’uko umuntu ushobora kuba yarigeze kugorwa n’ubuzima, ashobora kugera
ku nzozi ze igihe akomeje kwizera impano ye no kuyiteza imbere.

Filime Sinners ya Ryan Coogler yegukanye ibihembo bine bya Oscars mu 2026, nyuma yo gutsindira ‘Best Original Screenplay’ mu bihembo bya BAFTA, Writers Guild na Critics Choice, ndetse ikanahabwa nomination muri Golden Globes

Filime Creed III, ishamikiye kuri Rocky, yakinwemo na Michael B. Jordan, yinjije miliyoni $100.4 ku Isi mu mpera z’icyumweru cya mbere isohotse, harimo $41.8 yavuye ku masoko mpuzamahanga 75

Filime ya Ryan Coogler y’inkuru ziteye ubwoba Sinners yaciye agahigo ko guhatanira Oscars 16, ibaye filime ya mbere ibigezeho mu mateka (aha Michael B. Jordan agaragara ari kumwe na Omar Benson Miller

Mu birori byo gutanga ibihembo bya
Oscars byabaye mu cyumweru gishize, iyi filime yegukanye ibihembo bine, aho
Michael B. Jordan yahawe igihembo cya ‘Best Actor’ kubera uko yitwaye mu buryo
budasanzwe akinamo impanga ebyiri, Smoke na Stack (aha agaragara ari kumwe na
Ryan Coogler)
