Yamwunze n’umukunzi we biranga! Agahinda k'umubyeyi wa Yampano usaba imbabazi

Imyidagaduro - 10/06/2026 7:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Yamwunze n’umukunzi we biranga! Agahinda k'umubyeyi wa Yampano usaba imbabazi

Nsengiyumva Zaburoni, se wa Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano, avuga ko umutima we wuzuye agahinda nyuma y’uko umuhungu we asabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, ariko agasaba ko ahabwa imbabazi n’icyizere akagaruka mu buzima busanzwe.

Mu ijwi ryoroshye n’amarangamutima agaragara, Nsengiyumva Zaburoni, umubyeyi w’umuhanzi Yampano, yavuze ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyo ku wa 9 Kamena 2026 cyamusigiye igikomere gikomeye, nyuma yo gutegeka ko umuhungu we afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe akurikiranyweho ibyaha bitatu.

Yampano, umwe mu bahanzi bakizamuka mu muziki nyarwanda, akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo: Gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha urumogi n'icyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi.

Ku mubyeyi we, icyemezo cy’urukiko cyaje ari nk’inkuba, nyuma y’icyizere yari afite ko umuhungu we ashobora guhabwa amahirwe yo gukurikiranwa ari hanze.

Ati: “Uriya mwana ni we wari ugize umuryango wanjye. Ni we wari untunze, ni we wari utunze umuryango. Ni we twarebagaho.” Aya magambo ayavuga agaragaza uburemere bw’ingaruka z’ifungwa rye ku mibereho y’umuryango.

Nsengiyumva Zaburoni yavuze ko yumva afite icyizere ko ubutabera buzagenzura neza dosiye y’umwana we, ariko anasaba ko habaho guhabwa imbabazi n’ubuyobozi bwo hejuru, by’umwihariko Perezida wa Repubulika. Ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nziko ukunda Abanyarwanda… ni wowe duhanze amaso.”

Aya magambo ayavuga nk’umubyeyi wumva ko ejo hazaza h’umuryango we hashobora kugorana, cyane ko avuga ko Yampano ari we wari inkingi y’imibereho yabo ya buri munsi.

Amashusho yasakajwe n’ibibazo by’urugo

Mbere y’ibi byose, Yampano yari yaravuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho y’urukozasoni yakwirakwijwe n’abantu batandukanye, agakurura n’ifatwa ry’abakekwaho kuyakwirakwiza.

Se we avuga ko yabonye ayo mashusho, ndetse akiyumva yahise avugana n’umuhungu we, amubwira ko ari ibintu bidakwiye.

Yampano ngo yamusobanuriye ko ayo mashusho yafashwe ku bwumvikane n’umukunzi we, ariko akaza gusakazwa atabigizemo uruhare, avuga ko yagambaniwe.

Nsengiyumva yabwiye Urugendo TV, ko mu rugo rw’umuhungu we habaye ibibazo by’umubano hagati ye n’umukunzi we, byaje gukurura amakimbirane no gutandukana.

Umwana wakuze akunda korali, akinjira mu muziki

Uyu mubyeyi asobanura Yampano nk’umwana wakuriye mu muryango usenga, ukunda kuririmba muri korali, bikaza no kumufungurira inzira yo kwinjira mu muziki.

Avuga ko kuva akiri muto, Yampano yagaragazaga impano yo kuririmba, ndetse akabimenyera mu bikorwa by’urusengero.

Nubwo hari amakuru avuga ko yaba yarigeze gukoresha ibiyobyabwenge akiri mu mashuri, se we avuga ko ibyo byamutunguye, kuko atigeze abimubonaho mu rugo.

Icyizere n’ubutumwa ku bafana

Mu gusoza, Nsengiyumva Zaburoni yasabye abakunzi b’umuziki kudacika intege, ashimangira ko impano ya Yampano itazimye, nubwo ari mu bihe bikomeye.

Mushiki wa Yampano na we avuga ko bababajwe n’icyemezo cy’urukiko, ariko bagakomeza kwizera ko azabona andi mahirwe yo gusubira mu muziki n’ubuzima busanzwe.

Kuri ubu, umuryango wa Yampano uvuga ko ukeneye ubufasha n’inkunga, by’umwihariko mu bijyanye n’amategeko, kuko kubona umunyamategeko uburanira uyu muhanzi bitaboroheye.

 

Umuryango wa Yampano uri mu bihe bikomeye nyuma y’uko afunzwe iminsi 30 y’agateganyo, se akavuga ko ari we wari inkingi yawo anasaba imbabazi mu gihe hategerejwe umwanzuro w’ubutabera

Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Yampano afungwa iminsi 30 y'agateganyo muri gereza ya Mageragere


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...