Ku wa gatandatu w’icyuweru gishize, Diamond yafashe rutekemikirere ye yerekeza mu gihugu cya Zambia mu mujyi wa Lusaka aho yari ajyanywe no kuririmba mu bukwe gusa.
Ubu bukwe yari agiye kuririmbamo si ubukwe bw’inshuti ye cyangwa se ubukwe bw’umukozi we ahubwo ni ubukwe bw’umukire wari wamuhaye agatubutse nawe akemera gukorera ayo mafaranga.
Amakuru avuga ko Diamond Platnumz yishyuwe $700,000 ahwanye na 1,003,582,069Frw aririmba mu minota micye arongera ataha mu gihugu cya Tanzania.
Ni inde watumiye Diamond Platnumz? Akora iki?
Umuherwe Jimmy Karabassis niwe watumiye Diamond Platnumz mu bukwe bwe n’umugore we witwa Kadi. Jimmy Karabassis ni umwe mu bashoramari b’inararibonye bakomeye batuye i Chingola, muri Zambia, uzwi cyane mu ruhando rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ni umwe mu banyamigabane b’imena ba sosiyete yitwa Mineral Link, imwe mu zikomeye mu gihugu, ikora ibikorwa byo gucukura no gutwara amabuye y’agaciro, cyane cyane mu karere kazwi nka Copperbelt.
Umuryango wa Karabassis ni umwe mu miryango ifite ijambo rikomeye muri iyo sosiyete, ndetse n’uruhare rugaragara mu buzima bwa politiki y’Igihugu cya Zambia.
Mineral Link igira uruhare rukomeye mu guteza imbere urwego rw’ubucukuzi, aho itanga serivisi z’ingenzi cyane mu turere twiganjemo ibikoresho by’agaciro, nk’i Chingola, ahasanzwe hakorera ibirombe bikomeye birimo Nchanga Copper Mine.
Uruhare rw’uyu muryango, by’umwihariko rwa Jimmy Karabassis, rugaragaza uburyo bafite ubushake n’ubushobozi bwo guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Zambia, binyuze mu ishoramari rirambye n’uruhare mu miyoborere y’urwo rwego.
Ubukwe bwe ntibwari busanzwe
Nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri Zambia, ubwo bukwe bwitabiriwe na Diamond Platnumz, umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania, aho yaririmbiye abantu imbona nkubone muri ibyo birori byari biteguwe ku rwego rwo hejuru.
Biravugwa ko Diamond yishyuwe ibihumbi 700 (USD 700,000) kugira ngo akore icyo gitaramo cyihariye, umubare munini w’amafaranga umushyira mu rutonde rw’abahanzi bahembwa amafaranga menshi kurusha abandi muri Afurika.
Nkuko bitangazwa na Mafia wo muri Tanzania, Diamond asanzwe agendana n’itsinda ry’abantu batari munsi ya 30, akagera aho agiye gukorera igitaramo akoresheje indege ye bwite (private jet), kandi agasaba icumbi riri ku rwego rw’amahoteli y’inyenyeri eshanu (5-star). Iyo umuntu nka Jimmy ashoboye kuzana Diamond ngo amususurutse mu bukwe, biragaragara ko ari umuntu ufite ubushobozi bukomeye.
Kadi umugore wa Jimmy Karabassis ni muntu ki?
Kadi, ubu ni umugore wa Jimmy Karabassis, umwe mu bashoramari b’ibikomerezwa muri Zambia, ni umukobwa w’umugabo w’icyamamare witwa Abdoulaye Ndiaye, uzwi cyane ku izina rya Gounass.
Gounass ukomoka muri Senegal, ni umwe mu bantu bazwi cyane mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, by’umwihariko amabuye y’agaciro yitwa “zumurudi” (emeralds), muri Zambia.
Ni we washinze kandi akaba n’umuyobozi mukuru w’isosiyete yitwa Grizzly Mining Limited, yashinzwe mu mwaka wa 1997, ikaba yaragiye igwiza imbaraga kugeza igeze ku rwego rwo kuba mu ba mbere ku isi mu gutunganya no gucuruza zumurudi (emeralds).
Gounass yavukiye ahitwa Médina Gounass muri Senegal, ariko yimukira muri Zambia mu mwaka wa 1972. Yatangiye ubucuruzi bwe bw’amabuye y’agaciro muri Lufwanyama, mu ntara ya Copperbelt, aho yagurishaga zumurudi.
Mu mwaka wa 1997, yaguze umwobo w’amabuye wa Grizzly, bikaba ari byo byamuhesheje izina n’umwanya ukomeye mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ubuyobozi bwe bwagize uruhare rukomeye mu guteza imbere sosiyete ya Grizzly Mining, ubu ikaba iri mu zikomeye mu gutunganya amabuye y’agaciro y’agatangaza ku rwego mpuzamahanga.
Diamond arimo aririmba mu bukwe
Abageni batumiye Diamond Platnumz ngo abaririmbire mu bukwe