Yamwegereje abakunzi ba ‘Pop! Celine Dion yizihije Album yamuhesheje Grammy Awards 2 imaze imyaka 30

Imyidagaduro - 13/03/2026 8:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Yamwegereje abakunzi ba ‘Pop! Celine Dion yizihije Album yamuhesheje Grammy Awards 2 imaze imyaka 30

Umuhanzikazi w’ikirangirire ku Isi Celine Dion yibukije abakunzi b’umuziki ko album ye yamamaye cyane “Falling Into You” imaze imyaka 30 isohotse, ashimira uruhare yagize mu mateka y’umuziki n’uburyo yakomeje gukundwa n’abatari bake ku Isi.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 12 Werurwe 2026, uyu muhanzikazi yavuze ko iyi album yasohotse mu 1996 yabaye imwe mu zafashe umwanya ukomeye mu buzima bwe ndetse no mu mitima y’abakunzi b’umuziki.

Yagaragaje ko iyi album yari yuzuyemo indirimbo zigaragaza imbaraga z’ijwi rye ndetse n’amarangamutima akomeye, zirimo nka “It’s All Coming Back to Me Now,” “All By Myself,” ndetse na “Because You Loved Me.”

Yavuze ko indirimbo “It’s All Coming Back to Me Now” yabaye nk’indirimbo yongeye kumvikana cyane mu bihe byakurikiye icyorezo cya COVID-19, aho abantu benshi bayibonagamo ubutumwa bubagarura ku byishimo no ku kwibuka ibihe byiza byabayeho.

Celine Dion yavuze ko iyi album ya kane yakoze mu rurimi rw’Icyongereza yabaye intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, kuko yakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga.

Iyi album “Falling Into You” yaje kugurishwa kopi zirenga miliyoni 30 ku Isi, bituma iba imwe mu zatsinze cyane mu mateka ya muzika ya Pop.

Si ibyo gusa kuko iyi album yanegukanye ibihembo bibiri bikomeye bya Grammy Awards birimo ‘Album of the Year’ na Best Pop Album, ibintu byayihesheje umwanya ukomeye mu mateka y’umuziki w’Isi.

Celine Dion yavuze ko iyi album yabaye imwe mu zagize uruhare rukomeye mu gusobanura uburyo muzika ya Pop yakorwaga mu myaka ya za 1990, ndetse ko indirimbo ziriho zakomeje kugera ku mitima y’abakunzi b’umuziki kugeza na n’ubu.

Uyu muhanzikazi yashimangiye ko nubwo hashize imyaka myinshi iyi album isohotse, indirimbo zayo zigikomeje kumvwa no gukundwa n’abatandukanye ku Isi, ibintu bigaragaza uburyo uyu mushinga wabaye igice cy’ubuzima bwa benshi.

“Falling Into You” ikomeje gufatwa nk’imwe mu album zikomeye cyane mu mateka ya muzika ya Pop, ndetse ikaba yaragize uruhare rukomeye mu gukomeza gushyira Celine Dion mu bahanzi bafite ijwi n’uruhare rukomeye mu muziki mpuzamahanga.

Celine Dion yizihije imyaka 30 ya Album ‘Falling Into You’ imaze isohotse, yamuhesheje ibihembo bibiri bya Grammy harimo ‘Album of the Year’

Album ‘Falling Into You’ ya Celine Dion yasohotse mu 1996 igurishwa kopi zirenga miliyoni 30 ku Isi, iba imwe mu zakunzwe cyane mu muziki wa Pop

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘IT’S ALL COMING BACK TO ME NOW’ ZIGIZE ALBUM ‘FALLING INTO YOU’ YA CELINE DION


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...