Yamuritse ibihangano bishya! Byinshi kuri Teta Mediatrice witabiriye Art-Rwanda Ubuhanzi, umunyabugeni ukataje

Imyidagaduro - 31/03/2026 1:58 PM
Share:

Umwanditsi:

Yamuritse ibihangano bishya! Byinshi kuri Teta Mediatrice witabiriye Art-Rwanda Ubuhanzi, umunyabugeni ukataje

Mu gihe ubugeni bukomeje gufata indi ntera mu Rwanda, hari bamwe mu banyabugeni bari kwandika amateka yabo binyuze mu guhanga udushya no kwagura imipaka y’ibyo abantu basanzwe bazi. Muri abo, izina rya Teta Mediatrice Uwamahoro riri kurushaho kumvikana, by’umwihariko nyuma y’imurika rye ryihariye ryasize benshi banyuzwe.

Uyu munyabugeni yateguye imurika ryise “Changeable Mindset” risobanura guhinduka kw’imyumvire rigamije guhindura uko abantu babona ubugeni, ndetse no kugaragaza ko butagarukira gusa ku bishushanyo bisanzwe byo ku bitambaro.

Iri murika ryabereye muri Park Inn by Radisson Kigali, aho ryitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, rikarangwa n’ibyishimo n’inyota yo gusobanukirwa neza isi y’ubugeni.

Mu magambo ye, Teta Mediatrice yabwiye InyaRwanda, ko intego nyamukuru yari ukwerekana ko ubugeni atari igikorwa gifungiye ahantu hamwe gusa. Ati: “Nashakaga kugaragaza ko ubugeni ari ikintu kinini, kandi ko nk’umunyabugeni ntagomba kuguma ku kintu kimwe.”

Ni muri urwo rwego, yerekanye ibihangano bigera kuri 40 bifite ubutumwa butandukanye, birimo n’imyambaro itandatu yakozwe ashingiye ku bishushanyo bye.

Ibi byatanze isura nshya y’ubugeni aho igihangano kitagarukira ku rukuta, ahubwo kigera no ku mubiri w’umuntu. Yagize ati “Ubwiza dushyira aho dutuye bugomba no kugera kuri twe ubwacu.”

Imyaka ibiri y’imyiteguro, umusaruro ugaragara

Iri murika si igikorwa cyaje gutungurana. Ni umusaruro w’imyaka ibiri yateguwe buhoro buhoro, hagamijwe gutanga ikintu gifite ireme kandi gitandukanye.

Ku munsi w’imurika, abitabiriye ntibarebaga gusa ibihangano, ahubwo banasusurutswaga n’abahanzi batandukanye barimo Umusizi Murekatete, Mugaara, Sam Skay, Bolingo, Joshua na David, byahaye igikorwa umwihariko wo guhuza ubuhanzi butandukanye.

Teta Mediatrice avuga ko iri murika ryamuhaye byinshi birenze ibyo yatekerezaga kuko: Yabashije kugurisha ibihangano bye, yungutse abantu bashya bamenye impano ye, ndetse yagutse mu bitekerezo no mu mikorere. Ni ibintu agaragaza ko bimwongerera imbaraga zo gukomeza urugendo rwe mu buhanzi.

N’ubwo iri ari ryo murika rye rya mbere yakoze wenyine (solo exhibition), ntabwo ari mushya muri uru rwego. Yagiye yitabira amamurika atandukanye arimo: Imurikagurisha ryabereye i Musanze mu 2023, iryabereye muri Ubumwe Grand Hotel mu 2024, n’iryabereye muri Camp Kigali mu 2026

Yanakoze imurika ryiswe “Smell of Success” mu 2024 afatanyije na Derrick Mugisha. Ikindi kandi, yitabiriye irushanwa rya Art Rwanda Ubuhanzi, kimwe mu bikorwa by’ingenzi biteza imbere impano z’abanyabugeni mu gihugu.

Uyu munyabugeni agaragaza ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa, hakiri byinshi byakorwa ngo ubugeni bugire aho bugera.

Birimo gufata ubugeni nk’indi myidagaduro ifite agaciro kangana n’ibindi, Gutumira abanyabugeni mu bikorwa bitandukanye, harimo n’ibirimo abanyamahanga.

Itangazamakuru rikongera uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa byabo. Kongera amahugurwa yihariye ku banyabugeni. Kubona abafatanyabikorwa babafasha mu bikorwa byabo, kandi abanyabugeni ubwabo bagakunda ibyo bakora kandi bakabishyiramo imbaraga.

Teta Mediatrice Uwamahoro ari mu cyiciro cy’abanyabugeni bashaka guhindura amateka y’ubugeni mu Rwanda, atari mu magambo gusa, ahubwo binyuze mu bikorwa bifatika.

Imurikabikorwa rye “Changeable Mindset” ryagaragaje ko ubugeni bushobora guhindura imyumvire, bugahuza ibice bitandukanye by’ubuzima, kuva ku rukuta kugera ku myambaro, no mu mitekerereze y’abantu.

Ku bamubonye, si imurikabikorwa risanzwe, ni ubutumwa bwo gutinyuka, gutekereza kure, no kudatinya guhanga udushya. Ni urugendo ruri gutangira, ariko rugaragaza icyerekezo cy’umunyabugeni uzi aho ajya.

Teta Mediatrice Uwamahoro yerekanye imurikabikorwa ‘Changeable Mindset’ rigaragaza ko ubugeni burenga imbibi

Ibihangano 40 birimo imyambaro itandatu byasururukije abitabiriye imurikabikorwa rye

Uyu munyabugeni yateguye imurika ry’imyaka ibiri, rigaragaza impinduka mu myumvire y’ubuhanzi 


Teta Mediatrice asaba ko ubugeni bwitabirwa nk’indi myidagaduro ifite agaciro kangana n’izindi

Teta [Uri hagati] avuga ko kwitabira ArtRwanda-Ubuhanzi byatumye yiyemeza gukora ubugeni bw’umwuga

Umuhanzikazi La Reina [Uri iburyo] uherutse gushyira hanze EP yashyigikiye mugenzi we wamuritse ibihangano byishimiwe na benshi

Umuhanzi Mugaara yasusurukije abitabiriye umuhango wo kumurika ibihangano bya Teta Uwamahoro

Sam Skay yisunze gitari ye yataramiye abantu mu birori byabaye ku wa Gatandatu tariki 27 Werurwe 2026


Bolingo Paccy uherutse gusohora Album ‘Inyenyeri’ ari kumwe n’umusizi Murekatete [Uri ibumoso]

Umunyabugeni Epa Binamungu [Ubanza ibumoso] ari kumwe na Teta wamuritse ibihangano yahanze

Umusizi Murekatete uherutse gusohora igisigo 'Icyanditswe' yakoranye n'umukinnyi wa filime wamamaye nka Hatungi

Umuhanzi akaba na Producer Bolingo Paccy yataramiye abitabiriye ibi birori byo kumurika ibihangano bishya bya Teta




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...