Mu
ijoro ryakeye, umusizi akaba n’umukinnyi wa Filime, Niyitegeka Gratien wamamaye
nka Papa Sava, Sekaganda n’andi mazina menshi yagiye akoresha mu buhanzi bwe,
yizihije imyaka 30 amaze mu buhanzi.
Ni
mu birori byabereye muri Mundi Center bikaba byari byatewe inkunga n’uruganda
rwa Skol rubinyujije mu kinyobwa cyarwo cyitwa “Gatanu” gusa bitabujije ko n’ibindi
binyobwa by’uru ruganda nka Skol Malt byari bihari ku bwinshi.
Papa
Sava yashyigikiwe n’abakinnyi ba filime mu Rwanda, umuyobozi wa Zacu TV,
Willson Misago, uwari uhagarariye Canal+, abari bavuye muri Skol, inshuti z’ibihangano
bya Papa Sava n’abandi benshi.
Abakinnyi
bakinana na Papa Sava bahamagawe kugira ngo bagire icyo bavuga hanyuma
bamushyikiriza impano y’igikombe baherekesheje amagambo yo kumushimira ko iyo
ataza kuhaba hari benshi bari kuba babayeho nabi.
Mu
ijambo ukina yitwa Marigarita muri Papa Sava agakina ari umugore wa Ndimbati
wavugiye abandi bakinana, yagize ati “Amarangamutima yacu ni menshi,
tugushimiye ubutwari, ubumwe n’umuco w’ubudashyikirwa wubatse muri twe.
Urugendo ni rurerure ariko uturi imbere tukuri inyuma. Watubereye ikibaho
twigiraho.”
Nyuma
y’aho, Papa Sava yashyize hanze filime yise “What a day” yamurikiye abitabiriye
ibi birori, barayireba yose barayirangiza akaba ari n’ubwa mbere yari
yerekanywe ku mugaragaro.
Yavuze
ko iyi filime “What a day” yamugoye ndetse yamusigiye imvune nyinshi kuko bayikinnye
iminsi 10 yikurikiranya, ku zuba ryinshi, ivumbi ryinshi, byaje kumusigira
uburwayi kimwe na bamwe mu bakinnyi bakinana.
Yavuze
kandi ko kuba yizihije imyaka 30 bitagiye gutuma atentebuka ku kazi ke kuko ari
gutegura filime zirimo guhanga udushya dore ko afite gahunda yo gukora filime y’isaha
irenga havuzwemo ijambo rimwe.
Papa
Sava yashimiye buri wese wamushyigikiye muri iyo myaka 30 amaze mu buhanzi
yemeza ko hari uburyo bugiye gushyirwaho hanyuma akajya yigisha abato ibijyanye
n’ubuhanzi.











