Hari
insigamugani ikoreshwa cyane mu Kinyarwanda igira iti: “Yamukuye aho umwami
yakuye busyete.” Akenshi ikoreshwa iyo umuntu yibukijwe uwamugiriye neza
cyangwa uwamufashije kuva ku rwego rwo hasi akagera ku rundi rwisumbuyeho. Ni
imvugo ishushanya umuntu wagize uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza h’undi.
Ni
muri uwo murongo Papa Cyangwe yanyujijemo ubutumwa bwe bushya, agaragaza ko
atibagiwe uruhare Rocky yagize mu rugendo rwe rw’umuziki.
Mu
butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, Papa Cyangwe yasubije amaso inyuma ku
minsi yakoranaga na Rocky Entertainment, ashimira Rocky ku buryo yamufashije
kugera aho ageze uyu munsi.
Yagize
ati: “Warakoze ku bwa buri kimwe. Yehova ajye akomeza kuguha umugisha Rocky
Kimomo. Iyo ataba wowe si mba nitwa Papa Cyangwe, si mba ndi uwo ndi we uyu
munsi. Uzambabarire aho nagutengushye hose.”
Aya
magambo yanyuze benshi, cyane cyane abakurikiranye amateka ya Papa Cyangwe kuva
agitangira umuziki. Yerekana ko nubwo mu bihe bitandukanye habayeho kutumvikana
hagati yabo, uyu muraperi yemera ko Rocky ari umwe mu bantu bafite umwanya
wihariye mu rugendo rwe.
Rocky
na we ntiyatinze gusubiza. Mu magambo yuzuyemo urugwiro, yavuze ko ibyo
yakoreye Papa Cyangwe byose byaturukaga ku rukundo yamukundaga nk’umuvandimwe
muto. Yagize ati: “Byose byari ukubera urukundo muvandimwe muto.”
Ni
amagambo yerekanye ko ibihe by’ukutumvikana bisa n’ibyasizwe inyuma,
hagatangira urupapuro rushya rwubakiye ku bwubahane no ku kwishimira ibyo
bagezeho.
Abakurikiranira
hafi umuziki nyarwanda bazi neza ko Rocky ari umwe mu bantu bagize uruhare mu
kumenyekanisha Papa Cyangwe mu gihe yari atangiye kwamamara cyane.
Mu
gihe yakoreraga muri Rocky Entertainment, Papa Cyangwe yagiye ahabwa amahirwe
yo gukora no gusohora ibikorwa byamufashije kwinjira mu mitima y’abakunzi
b’umuziki.
Nyuma
y’igihe, inzira zabo zaje gutandukana, ndetse rimwe na rimwe hakajya humvikana
amagambo agaragaza ko umubano wabo utari ugihagaze neza nk’uko byahoze. Gusa
ubutumwa bwa Papa Cyangwe n’igisubizo cya Rocky byerekana ko impande zombi
zafashe icyemezo cyo kureba kure aho guheranwa n’ibyabaye.
Mu
myidagaduro, si kenshi usanga abantu bagaruka ku mugaragaro bagashimira
ababafashije gutera imbere, cyane cyane nyuma y’ibihe by’ukutumvikana. Ni yo
mpamvu amagambo ya Papa Cyangwe yakiriwe nk’ikimenyetso cy’ubukure no guha
agaciro amateka y’urugendo rwe.
Papa
Cyangwe ubwe yemeye ko Rocky ari umwe mu bantu bamubereye inkingi ya mwamba mu
ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika, ndetse ko atari kuba ageze aho ari uyu
munsi iyo atamubonera amahirwe yo kwigaragaza.
Uyu
mubano wongeye kuzahurwa ushobora kuba intangiriro y’indi nkuru nshya hagati
y’aba bagabo bombi, ariko ikigaragara ni uko bahisemo gushyira imbere imbabazi,
gushimirana no guha agaciro amateka yabahuje.


Rocky
yagaragaje ko ibyo yakoreye Papa Cyangwe byose byari inzira iganisha ku
iterambere rye
