Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Micky yasobanuye ko urugendo rwe muri sinema
rwubakiye ku mahirwe yahawe na Killaman, wamugiriye icyizere akamuha umwanya
muri filime ze, mbere yo kumuhuza n'umwe mu bakinnyi bari bafite izina rikomeye
icyo gihe.
Yavuze
ko igihe yinjiraga muri sinema, Dr Nsabi yari ari mu bakinnyi bakururaga imbaga
ku mbuga nkoranyambaga, aho izina rye ryonyine ryatumaga abantu bihutira kureba
filime yabagamo.
Ati:
"(Uwanciriye inzira) ni Killaman kubera ko naje mu gihe Dr Nsabi yari
agezweho, ku buryo no kumwandika kuri YouTube umuntu yahitaga abona ‘views’.
Naje aho Killaman yakoreraga ahita ankoresha ari njye na Dr Nsabi turi
gukinana. Episode yose yasohotse ari njye na Nsabi gusa yarebwe inshuro
ibihumbi magana ane ku munsi umwe. Urumva yankoreye ibintu byiza."
Micky
yavuze ko guhurizwa gukina na Dr Nsabi byabaye intangiriro y'urugendo
rwamuhinduriye ubuzima muri sinema, kuko gukinana n'umukinnyi wari umaze kubaka
izina byatumye na we atangira kumenyekana mu buryo bwihuse.
Ati:
"Yampuje n'umusitari (Dr Nsabi). Hari ukuntu ushobora kuza muri filime
umuntu akaguhuza n'umuntu bitoroha guhita umenyekana. Buriya muri filime iyo
uhuriye n'umukinnyi w'ibanze, ibintu biba byikoze. Naraje ahita ampuza na
Nsabi, kandi agenda aduha n'izindi duhuriramo. Navuga ko uwanciriye inzira ari
Killaman."
Inama ya Killaman
yahinduye uburyo yubaka umwuga
Si
ukumuha umwanya gusa. Micky yavuze ko Killaman yanamubereye umujyanama,
amwereka uburyo umuntu ushaka kuramba muri sinema akwiriye kubaka ikipe ye
bwite aho guhora ategereje guhamagarwa n'abandi.
Yibuka
ko yamwicaje akamugira inama yamufashije kugeza n'uyu munsi.
Ati:
"Killaman ni we wangiriye inama. Yaranyicaje arambwira ati reka nkugire
inama; abasitari muri filime abantu bose barabakeneye, umukire ugiye kuza araza
yishyizemo ko akoresha abasitari muri filime. Arambwira ati ubaka abantu bawe
mukorana bizakunda. Inama yangiriye ni yo nakoresheje n'ubu."
Uyu
mukinnyi avuga ko ayo magambo yamubereye isomo rikomeye, kuko yamwigishije ko
kugira ikipe ihamye y'abakinnyi mukorana ari imwe mu nkingi zituma ibikorwa bya
sinema bikomeza gutera imbere.
Micky amaze kuba
izina rikomeye muri sinema nyarwanda
Uyu
munsi, Micky ni umwe mu bakinnyi b'igitsina gore bafite izina rikomeye muri
sinema nyarwanda. Azwi cyane binyuze muri filime z'uruhererekane (series)
zakunzwe kuri YouTube no ku zindi mbuga zerekana filime nyarwanda.
Yamamaye
kubera uburyo agaragaza ubuzima bwa buri munsi, imibanire y'imiryango n'ibibazo
byugarije sosiyete, ibintu byatumye abakunzi ba sinema bamugirira icyizere.
Uretse
gukina imbere ya ‘camera’, Micky anagira uruhare mu kwandika inkuru za filime
no kuzitunganya, ibintu byatumye agenda yagura umusaruro we muri uru ruganda.
Akunze
kandi kugaragara mu biganiro agarukamo ku burenganzira bw'abagore, ubwizerane
mu muryango ndetse n'uruhare rwa sinema mu kubaka sosiyete.
Niyonshuti
Yannick wamamaye nka Killaman amaze imyaka irindwi akora sinema nyarwanda.
Nubwo ubu ari umwe mu batunganya filime bazwi cyane, urugendo rwe rwabanje
kurangwa n'ibigeragezo bikomeye.
Yigeze
gutangaza ko byageze aho agurisha ibibanza bitatu kugira ngo abone amafaranga
yo gukomeza gukora filime, kuko yari yiyemeje kudacika intege n'ubwo ibikorwa
bye byasabaga ubushobozi bwinshi.
Killaman
yamenyekanye cyane binyuze muri filime yakinaga yahaye inyito yo
"Kwiyenza", yaciye ibintu ariko iza no guteza impaka nyinshi, kugeza
aho ahagaritse kuyikora.
Aherutse
no kwegukana igihembo cya "Iziwacu Best Series" mu iserukiramuco rya
Mashariki African Film Festival ryabereye muri Kigali Serena Hotel.
Nubwo
yegukaniye igihembo, Killaman yavuze ko ari na yo filime yamuvunnye cyane kandi
yamutwaye amafaranga menshi kurusha izindi zose yakoze.
Ubuhamya
bwa Micky bugaragaza ko inyuma y'abakinnyi benshi bamenyekanye haba hari abantu
babahaye amahirwe yo kwigaragaza. Kuri we, Killaman si umuntu wamuhaye gusa
umwanya wo gukina, ahubwo ni we wamufunguriye amarembo yatumye ahura na Dr
Nsabi, akubaka izina rimugejeje mu bakinnyi bazwi cyane muri sinema nyarwanda.


Micky yavuze ko gukina ari kumwe na Dr Nsabi byatumye izina rye ritangira guhangwa amaso

Micky
ashima Killaman wanamugiriye inama yo kugira abakinnyi be bakorana
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MICKY
VIDEO: Dox Visual/ Inyarwanda
