Gaby Kamanzi wamamaye mu ndirimbo nka “Amahoro”
ni umwe mu baririmbye kuri Album “Niwe” ya Richard Nick Ngendahayo yitiriwe iki
gitaramo. Ndetse, Richard Nick Ngendahayo aherutse kubwira InyaRwanda ko yanyuzwe n'uburyo yakoranye na Gaby Kamanzi kuri Album ye ya mbere 'Niwe' yanitiriwe iki gitaramo.
Gaby nawe aherutse kubwira InyaRwanda ko mbere
y’uko atangira gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga, hari umuntu wagaragaje ko mu
buzima bwe hari impano yihariye yo kuramya no guhimbaza Imana, uwo muntu akaba
ari Richard Nick Ngendahayo.
Yibutse uko byatangiye mu myaka ya
2004–2005, ubwo Richard Nick Ngendahayo yari mu myiteguro yo gusohora Album ye
ya mbere.
Ati: “Byari ibihe bidasanzwe. Ni umuntu
ufite umuhamagaro ku buzima bwe, umuhamagaro wo kuramya no guhimbaza. Ni ikintu
yari afite kandi agifite. Iyo umuntu afite uwo muhamagaro aba afite n’amavuta,
arasizwe, noneho n’uburyo yandika afite indirimbo nziza.”
Gaby avuga ko ubwo Ngendahayo yasohoraga
iyo Album ye ya mbere, “Isi yose yabibonye”, ashimangira ko yari umuhanzi
wihariye mu mwuka n’ubutumwa.
Akomeza agira ati: “Iyo umuntu afite uwo
muhamagaro aba afite n'amavuta, arasigiwe, noneho n'uburyo yandika afite
indirimbo nziza. Kuko, ngirango n'igihe yasohoraga Album ya mbere, Isi yose
yarabibonye. Njyewe rero umunsi yampamagaye, akambwira ngo ngwino umfashe muri
Album yanjye, icyo gihe narishimye cyane."
Mu gihe benshi bamutekerezaga
nk’umuririmbyi usanzwe muri korali, Gaby avuga ko igihe yakoranye na Richard
ari cyo cyamuhinduriye icyerekezo.
Ati: “Yego! Nararirimbaga icyo gihe, ariko
kuba twarakoranye hari ukuntu byanyongereye izindi mbaraga, kumva ko nanjye
mbishoboye. Nta ndirimbo n’imwe nari nagashyize hanze icyo gihe, ariko kuba
Richard yaraje akambwira ngo tujyane, byatumye numva ko hari ikintu Imana
ishaka gukorera muri njye.”
Avuga ko Ngendahayo yamubereye nk’isoko
y’umwuka w’ubushobozi, umutoza utamubwiye byinshi mu magambo, ariko
wamugaragarije ko kuba umuhanzi wa Gospel bisaba icyizere n’ubutwari bwo
gusohora icyo Imana yagushyize mu mutima.
Akomeza ati: “Iyo uri umuntu ugitangira,
ukumva umuntu nk’uwo arakubwiye ngo tujyane, uhita wumva imbaraga. Richard ari
mu bantu banteye imbaraga zo kumva ko nanjye nshoboye. Imana yamukoresheje
kugira ngo numve ko mfite umuhamagaro wo kuramya no guhimbaza Imana."
“Imbuto
yateye niyo nyigenderaho kugeza n’ubu”
Gaby Kamanzi, umaze imyaka irenga 21 mu
muziki wo kuramya, yavuze ko ibyo yakuyemo ari yo shingiro ry’umurimo akora
kugeza n’uyu munsi.
Ibi yabitangaje mu gihe asanzwe azwiho
gukorana n’abandi bahanzi benshi mu rwego rwo kubaka impano z’abaramyi bakiri
bato. Gaby yavuze ko kuba Richard agarutse mu Rwanda ari igihamya cy’uko Imana
igira igihe cyo gusubizanya n’abayo.
Uretse kuba barakoranye mu ndirimbo za
mbere, Gaby na Richard bagiranye ubucuti bushingiye ku gukundana nk’abizera no
gushyigikirana mu rugendo rwo kuramya.
Bombi bakunze kwibukwa mu mishinga
yakorewe muri za studio z’icyo gihe, ahantu hatangiye kubyara abaramyi benshi
baje kuba ibyamamare mu myaka yakurikiyeho.
Gaby Kamanzi yatangajwe kuri uyu wa Kane
tariki 27 Ugushyingo 2025, ni mu gihe mu minsi ishize byatangajwe ko Rene
Patrick nawe azaririmba. Ni igitaramo kizayoborwa n’umushyushyarugambaga akaba
n’umunyamakuru, Tracy Agasano.
Gaby Kamanzi yatangajwe mu bahanzi
bazaririmba mu gitaramo “Niwe Healing Concert”

Gaby Kamanzi aherutse gutangaza ko Richard
Nick Ngendahayo ari we wamwinjije mu muziki

Gaby Kamanzi azahurira ku rubyiniro n’abandi
baramyi mu gitaramo kizaba tariki 29 Ugushyingo 2025 muri BK Arena
KANDA HANO UREBE GABY KAMANZI AVUGA KURI RICHARD NICK NGENDAHAYO
