Yampinduriye ubuzima! Madederi ku buryo 'Papa Sava' yabaye imvano yo kwikorera filime ye 'Inkomoko' –VIDEO

Imyidagaduro - 21/10/2025 7:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Yampinduriye ubuzima! Madederi ku buryo 'Papa Sava' yabaye imvano yo kwikorera filime ye 'Inkomoko' –VIDEO

Umukinnyi wa filime Dusenge Clenia uzwi cyane ku izina rya Madederi, yavuze amagambo yuje ishimwe n’urukundo afite kuri Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, Seburikoko n’andi mazina, kuko amufata nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu gukabya inzozi ze zo kuba umukinnyi wa filime wabigize umwuga.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Madederi yavuze ko kuba Papa Sava yaramuhaye amahirwe yo gukina muri filime ye ari byo byamubereye intangiriro yo kumenyekana, kugeza aho abasha gukina muri filime z’imbere mu gihugu ndetse no mu mpuzamahanga.

Ati “Iyo bitaba ari Papa Sava ntabwo mba narakinnye muri filime nka The Bishop, Kaliza wa Kalisa, Indoto n’izindi nyinshi zigeze no mu maserukiramuco. Ni we wanyizeye bwa mbere, amfata nk’umukinnyi kandi ampa urubuga rwo kugaragaza impano yanjye,”

Uyu mugore yavuze ko yakuranye inzozi zo gukina filime, ariko atazi neza inzira zabimugezaho. Yavuze ko yajyaga areba abakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda akumva ashaka kumera nkabo, gusa akabura aho ahera.

Yibuka ko benshi mu batangiranye nawe ntibakomeje urugendo rwa sinema, akabona ari ishema rikomeye kuba yarabashije kuguma muri uru ruganda kugeza n’ubu.

Ati “Iyo Imana yateganyije ikintu mu buzima bwawe, iyo isaha igeze birakunda. Njye ndabizi neza, iyo bitaba Papa Sava sinari kumenyekana gutya,”

Madederi yavuze ko filime Papa Sava ari yo yahinduye ubuzima bwe, ndetse imuha icyizere cyo kwiyumvamo ubushobozi bwo gukora filime ye bwite yise ‘Inkomoko’.

Avuga ati “Ni filime nubaha cyane. Kuko ni filime navuga ko yaje iza gukabya inzozi zanjye, guhindura ubuzima bwanjye, no gutuma ngera kuri bya bindi njyewe natekerezaga nk'aho bitashoboka."

Yongeraho ko ubumenyi yakuye mu gukorana na Papa Sava ari bwo bwamuteye imbaraga zo gutangira gukora filime ye.

Ati “Hari ukuntu iyo 'Papa Sava' mukorana ugenda wiyungura ubumenyi n'abandi bantu mugenda mukorana mu buryo butandukanye. Igihe kiragera nanjye numva ko nshobora gukora filime bitewe n'uburyo nawe nabonaga akoramo. Urumva namwigiyeho ibintu byinshi, ni umuntu mwiza, iyo uri kumwe nawe ubasha kunguka ubumenyi, no kwiga byinshi ku buryo wakora ibintu byawe. Rero, niho nakuye igitekerezo nanjye numva ko nshobora gukora ikintu cyanjye nkagishyira hanze."

Madederi yatangiye gukina muri Papa Sava mu mwaka wa 2019, ariko hagati ya 2020 na 2022 bahura n’imbogamizi zo kubura ibikoresho bya Camera, bituma afata icyemezo cyo kubigura.

Kuri ubu, ibyo bikoresho bye ni byo bifashishwa mu gukora Papa Sava ndetse anabikoresha mu gutunganya filime ye nshya ‘Inkomoko’.

Mu gukina filime ye, Madederi yahisemo gukorana cyane na Rugaba Emmanuel, wamamaye muri Papa Sava mbere yo gusezera.

Yavuze ko icyemezo cyo gukorana nawe cyaturutse mu kuba bari inshuti zisanzwe kandi bahuje intego mu bijyanye na sinema.

Filime Inkomoko iri mu mishinga ya Madederi yitezweho kugaragaza urugendo rwe rushya mu ruganda rwa sinema nyarwanda, ndetse no kugaragaza ubuhanga yigiye mu gukorana na Papa Sava, umuntu avuga ko yahinduye burundu ubuzima bwe.

Madederi yashimye Papa Sava wamufashije kugera ku nzozi ze zo kuba umukinnyi wa filime wabigize umwuga 

‘Papa Sava’ yahinduye ubuzima bwa Madederi, amuha icyizere cyo gukora filime ye bwite ‘Inkomoko’


Madederi yatangiye gukina muri ‘Papa Sava’ mu 2019, ubu afite ibikoresho bye bwite akoresha muri sinema 

Muri filime  ‘Inkomoko’, Madederi yakoranye na Rugaba Emmanuel bahuriye ku ntego yo guteza imbere sinema nyarwanda 

“Ni filime yampinduriye ubuzima, inyigisha ko inzozi zigerwaho igihe cyazo kigeze,” — Madederi avuga kuri ‘Papa Sava’

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA MADEDERI


KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME 'INKOMOKO' YA MADEDERI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...