Ni ubutumwa yashyize ku mbuga
nkoranyambaga mu ijoro ryo kuri Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, ashyiraho n’ifoto
ye asuka amarira, agaragaza agahinda n’umuruho yanyuzemo.
Ibi bibaye mu gihe kuri uwo munsi
nyirizina, mu rukiko hatangiwe ubusabe bushya n’umunyamategeko wa Ishimwe
Patrick [Pazzo Man] uregwa gusakaza amashusho agaragaramo Yampano n’umukunzi we
bari mu bihe byabo by’ibanga.
Uwo munyamategeko yasabye ko
Yampano ubwe yakorwaho iperereza, akavuga ko bishoboka ko yaba yaragize uruhare
mu isakazwa ry’ayo mashusho kuko yari kuri ‘email’ ye bwite.
Mu butumwa bwe buremerera imitima,
Yampano yanyujije amagambo agaragaza ko yahuye n’akaga yatewe no gukunda abantu
no kubaha icyizere gikomeye, nyamara bakamubera intandaro y’ibibazo ari gucamo
muri ibi bihe.
Yagize ati: “Kubera wenda kuvukira
kure y’iterambere, hari igihe mpa urukundo abantu nkarwima imbwa, kandi burya
imbwa ntiyakugambanira. Reka mbabwire, nta muntu n’umwe wanyumva, ariko byose
byapfiriye mu gutanga umutima wanjye."
Uyu muhanzi wamenyekanye mu
ndirimbo nka “Uwo muntu”, yongeye kugaragaza ko n’ubwo ibihe arimo bitoroshye,
yizeye ko hazaza ibihe byiza, ukuri kukamenyekana kandi byose bigasubira mu
murongo.
Ubutumwa bwa Yampano bwakomeje
gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, benshi bagaragaza impungenge n’inkunga yo
kumushyigikira muri ibi bihe by’ubuzima bwe bwite n’akazi ke ka muzika
kagezweho n’ibi bikorwa by’ugusesereza no kwangiza isura.

Yampano yasohoye ifoto imugaragaza asuka amarira, yumvikanisha ko yagambaniwe n’abantu yizeye
KANDA HANO UBASHE KUMVA EP UMUHANZI YAMPANO AHERUTSE GUSHYIRA HANZE
