Yampano yatakambiye urukiko, Noopja yemera kumubera umwishingizi

Imyidagaduro - 23/06/2026 2:03 PM
Share:

Umwanditsi:

Yampano yatakambiye urukiko, Noopja yemera kumubera umwishingizi

Yampano yaburanye ku bujurire bwe atakambira urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko rwamurekura, atanga abishingizi batatu barimo Noopja wanamushakiye umwishingizi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23/06/2026, umuhanzi Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano yaburanye ku bujurire mu rubanza nshinjabyaha ku byaha uyu muhanzi acyekwaho.

Yampano wari wahinduye umwunganizi mu mategeko, yajuririraga ku byaha bitatu yahamijwe n'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro, ari byo icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, kunywa urumogi no kwangiza ikintu cy’undi.

Yampano avuga ko umugore we yamuhaye imbabazi, ko yari yaratangiye kwijyana kwa muganga ndetse ko ikintu cy'undi yari yarangije yongeye akamushumbusha (telephone yamennye yamuguriye indi.)

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko byose byari byasuzumwe n'urukiko rw'ibanze kubera ko byose byari byavuzwemo ariko rwasesenguye rusanga hari ibimenyetso bikomeye byatuma akurikiranwa afunze.

Umushinjajcyaha yavuze kandi ko imbabazi zatanzwe n'umukunzi wa Yampano zidakuyeho ko yakoze icyaha bityo ubutabera bukwiye gukurikirana Yampano.

Ku byo kunywa ibiyobyabwenge, umushinjajcyaha avuga ko aramutse akomeje gufungwa byatuma Yampano atongera kwijandika mu biyobyabwenge bityo bakaba basaba ko urukiko rutakuraho icyemezo cy'urukiko rw'ibanze kugeza igihe azaburanishirizwa mu mizi.

Yampano we avuga ko umugore we yamuhaye imbabazi kandi ko yari yaratangiye inzira yo kubireka bikagaragazwa n'uko yari yaratangiye kwivuza ndetse ko yari yarahisemo kwiyunga n'umugore we.

Yakomeje atakamba avuga ko asaba imbabazi kugira ngo asohoke ajye hanze ajye kwivuza kuko gufungwa bitamuvura.

Ati: "Kuba ndi i Mageragere ntabwo birimo bimfasha ku nzira yo kwivuza nari naratangiye. Nafashe umwanzuro wo kujya kwa muganga ariko barambwira ngo uzajya uza kwitaba ariko nta muti uhari wo kugukuramo ibiyobyabwenge."

Yakomeje avuga ko gufungirwa i Mageragere byamuteta agahinda gakabije bityo ko gufungurwa kandi ko igihe amaze mu igororero yize byinshi.

Umwunganizi wa Yampano yavuze ko batanze ingwate imwe iherereye i Nyamata ndetse hari n'abishingizi bityo urukiko rwabigenzura hanyuma bakarekura Yampano.

Maitre yakomeje avuga ko mu rwego rwo kugaragariza urukiko ko ntaho azatorokera, afite abishingizi batatu ku buryo urukiko rubibemereye babashyira muri system.

Umwishingizi we yavuze ko abo bishingizi batahabwa agaciro kubera ko batigeze baburanwa mu rukiko rw'ibanze.

Umucamanza yasabye ko abo bishingizi bashyirwa muri system hanyuma urukiko rukazabigenzura ndetse rwemeza ko umwanzuro w'urukiko uzasomwa tariki ya 26/06/2026.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...