Ni amafoto uyu muhanzi yanyujije ku rubuga rwa Instagram kuri iki Cyumweru tariki 15 Kamena 2025, agaragaza umukunzi we nyuma y'igihe abantu benshi bagaragaza ko bafite amatsiko menshi yo kumubona, ndetse bigaragara ko bombi baryohewe n'urukundo.
Mu butumwa Yampano yaherekesheje aya mafoto yagize ati: "Buri nkuru y'urukundo iba ari nziza, ariko iyacu niyo nkunda. Ndagukunda kuruta uko amagambo yabivuga."
Yampano aherutse gutangariza The Choice Live ko we n'umukunzi we mu minsi iri imbere bazibaruka imfura yabo.
Mu minsi ishize, nibwo Yampano nk’umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki w’u Rwanda, yatangaje ko amaze igihe abana n’umukunzi we kandi mu gihe kiri imbere azakora ubukwe agateranya inshuti n’imiryango bakabaha umugisha.
Yabisubiyemo inshuro
nyinshi ndetse anarahira mu kiganiro na MIE ndetse anongera kubyemerera
InyaRwanda ko ibyo yavuze atabeshyaga cyangwa ngo abe yikinira.
Yampano avuga ko
yishimira kuba abana n’umukunzi we ndetse ko bimutera imbaraga mu rugendo rwe
n’ubuzima bwo hanze y’umuziki, ahishura ko impamvu yo gushaka umugore
ari uko yari wenyine kandi agira irungu cyane.
Ubwo yari mu kiganiro
yaragize ati: “Uko iminsi izajya ishira uzajya ubibona. Biragoye kumva nsubiyemo
ijambo ngo ndi umwana kandi ndimo ntegura undi mwana. Nishimira gukura, kuba
umupapa ndetse no kwaguka.”
Agaruka ku bamubwiye ko
ashobora kuba ashatse umugore akiri muto, Yampano avuga ko yifuza kuzabyara
akiri muto kugira ngo azarere umwana we akiri muto ndetse anatange uburere
bwiza kuri abo bana be.
Ati: “Nubundi se
ngenda nkura, kandi akaba ari ibintu nzasanga nkabona nintabikora ariko
nzarushaho guhomba kandi nkunda abana pe! Nkibaza kubyara mfite imyaka 40
nkasanga umwana wange azagira imyaka 10 mfite imyaka 50 kandi icyo gihe umwana
yazagera mu gihe cy’ubujene warashaje bakajya kubukopera ahandi bakaba
banamwigisha imico mibi.”
Ubwo yabazwaga niba
ibyo yavuze yiganiriraga cyangwa ariko ukuri, Yampano yagize ati ‘Sinjya
nshobora kubeshya.”
Yampano ntabwo aratangaza igihe azakorera ubukwe ariko avuga ko n’iyo byaba mu ntangiriro z’umwaka utaha
ariko hari ibindi bizabanza n'ubundi bisanzwe bibanziriza ubukwe nko kujya mu
murenge, gufata irembo n'ibindi.
Kutagaragaza uyu mukunzi we, Yampano yavuze ko n'iyo bamara gukora ubukwe atazigera amushyiraho igitutu cyo kujya ku mbuga nkoranyambaga ahubwo we azabikora mu bushake bwe gusa icyo abona cyiza ni uko atajya mu mbuga nkoranyambaga.
Yampano yashyize agaragaza umukunzi we
Biragaragara ko bombi baryohewe n'urukundo
Yampano aherutse gutangaza ko bari hafi gukora ubukwe
Baritegura kwibaruka imfura yabo