Yampano yafotowe mu ijoro ryo kuri Gatanu,
tariki 25 Ukuboza 2025, ubwo yitabiraga igitaramo cya kabiri cya “Icyumba cya
Rap” cyabereye muri Zaria Court, igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gufasha
abaturarwanda guherekeza neza umwaka wa 2026.
Iki gitaramo cyaririmbyemo abahanzi
batandukanye barimo Fifi Raya, Young Grace, Bruce The 1st, Logan Joe, Kenny K
Shot, itsinda rya Tuff Gang, Jay C, Riderman, Dany Nanone n’abandi, kikaba
cyaranzwe n’ibyishimo byinshi ku bakunzi b’umuziki wa rap mu Rwanda.
Yampano yari yaragiye mu Bubiligi ku wa 3
Ukuboza 2025, ariko agaruka i Kigali mu gihe atekereza ubutabera ku kirego cye
yatanze ku birebana n’amashusho ye y’urukozasoni yasakajwe ku mbuga
nkoranyambaga.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari
rwarategetse ku wa 17 Ukuboza 2025 ko Uzabakiriho Cyprien (Djihad), Ishimwe
Patrick (Pazzo Man) n’abandi bakurikiranyweho gukwirakwiza ayo mashusho
bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe Kalisa John (K. John) yafunguwe
by’agateganyo.
Abo bose bashinjwaga gukwirakwiza amashusho
y’urukozasoni, ndetse Yampano yatanze ikirego cye tariki ya 9 Ugushyingo 2025.
Agitanga ikirego, abantu bafashwe mu bihe
bitandukanye. Ishimwe Patrick yafashwe ku wa 11 Ugushyingo, Kalisa John ku wa
14 Ugushyingo, abandi nabo bakurikiraho.
Uyu muhanzi agarutse i Kigali mu gihe abakunzi
be n’abafana be bari bategereje kumva indirimbo ze ku rubyiniro, ndetse no
gukomeza ibikorwa bye mu muziki.