Yampano; umunyempano watereranywe cyangwa wirangayeho muri sosiyete?

Imyidagaduro - 19/05/2026 10:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Yampano; umunyempano watereranywe cyangwa wirangayeho muri sosiyete?

Hari igihe impano iba nini kurusha ubushobozi bwo kuyitwara, hari n’igihe umuntu ava hasi cyane, akaririmba ubuzima bwe mu ijwi riryoshye, abantu bakamubonamo icyizere cy’ejo heza, ariko nyuma bikarangira ayo majwi meza atwikiriwe n’urusaku rw’ibirego, amakimbirane n’ubuzima butagenda neza.

Inkuru ya Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano iri hagati y’izo mpande ebyiri; impano idashidikanywaho n’ubuzima bwatangiye kumukururira mu manga y’amategeko.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2026, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yabwiye InyaRwanda ko Yampano wafunzwe tariki ya 16 Gicurasi 2026, akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gukoresha imvugo z’ivangura n’icy’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko.

Ni inkuru yakanguye benshi cyane cyane abakurikirana umuziki nyarwanda, kuko Yampano yari amaze igihe agaragara nk’umuhanzi uri kuzamuka neza, ufite impano yihariye yo kwandika no kuririmba.

Umusore waririmbye ubuzima bwe

Yampano ntabwo yinjiye mu muziki aturutse mu buzima bworoshye. Mu biganiro bitandukanye yagiye akora, yumvikanishaga amateka y’ubuzima bushaririye yanyuzemo mbere yo kumenyekana.

Uyu musore wavukiye mu karere ka Nyamasheke yavuze ko izina “Yampano” yarikomoye ku kuba mu muryango we ari we wabaye umuhanzi wenyine nyuma ya se wacurangaga gitari muri korali. Ati: “Ni ya mpano y’umuryango.”

Mu 2021 nibwo yatangiye kugaragara cyane mu muziki nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise ‘Private’, ariko mbere yaho yari yaranyuze mu bihe by’umwijima.

Yigeze gufungwa amezi abiri nyuma y’ikirego yavugaga ko yabeshyewe n’umukobwa wari watangaje ko yamufashe ku ngufu akanamutera inda n’indwara zidakira. Yampano yavuze ko nyuma ibimenyetso bya gihanga byagaragaje ko uwo mukobwa adatwite kandi ko atanasambanyijwe muri icyo gihe.

Icyo gihe ngo cyamusize yaracitse intege kugeza aho yanga n’izina rye bwite rya “Uworizagwira”.

Ntabwo byarangiriye aho. Ageze i Kigali nabwo ubuzima ntabwo bwamworoheye. Hari igihe yakoze akazi k’ubuyede mu iyubakwa ry’umuhanda wa Rwampara, ariko mu mutima we agahorana inzozi zo kuzaba umuhanzi ukomeye.

Ni muri iyo minsi yafashe icyemezo cyo kujya muri studio ya Unlimited Records, nubwo yabaga ahisha ubuzima bubi yarimo.

Producer Odilo wari wahabonye ko uwo musore afite impano idasanzwe ariko ubuzima bwe butameze neza, yamukoreye indirimbo 12 ku buntu.

Aho niho urugendo rwa Yampano rwatangiye guhindura isura.

Impano yari yatangiye kumurika

Mu gihe gito, Yampano yatangiye kwigarurira imitima ya benshi. Afite ijwi ry’umwimerere, amagambo yanditse neza n’uburyo bwo kuririmba bwumvikanamo amarangamutima.

Abantu benshi bamubonaga nk’umwe mu bahanzi bashya bafite ejo hazaza heza mu muziki nyarwanda.

TB Music Entertainment nayo yabonye iyo mpano, itangira kumufasha mu muziki no mu rugendo rw’ubuhanzi bwe.

Ariko uko izina rye ryazamukaga, ni nako ubuzima bwe bwite bwatangiye kujya mu makuru cyane kurusha ibihangano bye.

Amashusho y’urukozasoni yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, amakimbirane hagati ye n’umukunzi we, amashusho yabo bashyamirana, n’ibindi bikorwa byagiye bituma Yampano ava buhoro buhoro mu isura y’umuhanzi ajya mu isura y’umuntu uvugwaho cyane kubera ibibazo byo mu buzima bwe.

“Twari twabagiriye inama”

Dr. Murangira B. Thierry yabwiye InyaRwanda ko nyuma y’isakara ry’amashusho ya Yampano n’umukunzi we, RIB itigeze ibatererana. Yavuze ko we ubwe n’abo bakorana babatumije, barabaganiriza ndetse babagira inama zo gukemura ibibazo byabo.

Ati: “Nyuma ya ya saga y’amashusho yabo y’urukozasoni yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, ababikoze bakabihanirwa, Yampano yongeye kugaragara mu yandi mashusho, Baje guterana amagambo, bashinjanya ibintu bitandukanye. Twaje kubatumiza bombi, turabaganiriza, tubagira inama. Twatekerezaga nk’abantu baciye muri ziriya saga, baribakwiye gufatanya, bagahana n’ibyo bintu bari bari gucamo. Ariko izo nama, ntizamaze kabiri. None dore ikivuyemo.

Ariko ngo izo nama ntazagize icyo zihindura.

Murangira yavuze ko baburiye Yampano n’umukunzi we ko nibakomeza muri uwo murongo bishobora kurangira havuyemo abafungwa. Yavuze kandi ko muri iki gihe hari ababyeyi batorohera ingo z’abana babo, abasaba kubireka.

Ati “Hari ababyeyi muri ino minsi usanga ari bo ba nyirabayazana mu makimbirine y’abana bari mu nzira zo gushinga urugo cyangwa n’abamaze kurushinga. Kuba uri umubyeyi, umuhungu cyangwa umukobwa wawe akaba yarashakanye n’uwo yumva akunze icyo usabwa nk’umubyeyi nta kindi usibye kubaha amahitamo y’umwana wawe.

Naho guhora mu rugo rwabo cyangwa uhamagara umubwira ngo uwo mukobwa cyangwa umuhungu icyamuzanye ni amafaranga, ni imitungo cyangwa ibindi, icyo uba ukora ntabwo uba ububakira ahubwo uba ubasenyera.”

Uyu muvugizi wa RIB kandi yagaragaje impungenge ku ruhare rw’ibiyobyabwenge mu myitwarire y’abahanzi bamwe. Ati: “Ni gacye ushobora kubona umuhanzi wafatiwe mu byaha nk’ibi ngo apimwe urumogi ruburemo.”

Ni amagambo asiga umuntu yibaza byinshi ku buzima bamwe mu byamamare babamo inyuma y’amatara n’amashyi y’abafana.

Sosiyete nayo ifite uruhare?

Mu gihe bamwe bahita bavuga ko Yampano ari gusarura ibyo yabibye, hari abandi bibaza niba sosiyete nayo nta ruhare ifite mu gutuma bamwe mu bahanzi batakara.

Hari igihe abantu bakunda impano y’umuntu ariko ntibite ku buzima bwe bwo mu mutwe, ibikomere yanyuzemo cyangwa ubuzima bwe bwa buri munsi.

Iyo umuhanzi ari kuzamuka, benshi bamuba hafi bamushimira indirimbo nziza, ariko iyo atangiye kugwa, usanga buri wese ari gushaka kuba uwa mbere mu kumunenga.

Ndetse Dr. Murangira ubwe yaburiye abantu kwirinda “urukiko rwa rubanda” rwo ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bahita baca imanza mbere y’ubutabera.

Yibukije ko kujya kuri “live” uvuga ibibazo byose byo mu rugo bishobora kubangamira iperereza, kwangiza ibimenyetso cyangwa gutuma ikibazo kirushaho kuba kibi.

Ni ibintu bigenda bigaragara cyane muri iki gihe, aho ibyamamare byinshi bibanza kuburanira ku mbuga nkoranyambaga mbere yo kugera imbere y’amategeko.

Impano ntabwo ari ubudahangarwa

Hari umurongo umwe Dr. Murangira yagarutseho cyane: kuba icyamamare ntabwo biha umuntu ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa n’amategeko.

Yavuze ko kubaka izina bigoye ariko kuyisenya bifata akanya gato cyane.

Ni isomo rikomeye ku bahanzi benshi cyane cyane abakiri bato bari kuzamuka vuba, bafite abafana benshi ariko batarubaka ubushobozi bwo kwitwara neza no gucunga ubwamamare.

Kuko mu by’ukuri, impano yonyine ntabwo ihagije.

Umuntu ashobora kugira ijwi ryiza, akandika indirimbo zikora ku mitima ya benshi, ariko akananirwa kuyobora ubuzima bwe bwite.

Yampano ni nde muri ibi byose?

Uyu munsi hari ababona Yampano nk’umuhanzi wari ufite impano idasanzwe ariko akagwa mu mutego w’ibiyobyabwenge, uburakari n’imyitwarire mibi.

Hari n’abamubonamo umusore wakuriye mu buzima bukomeye, utarabashije gukira ibikomere byo mu buzima bwe mbere yo kwakira ubwamamare.

Ahari ukuri kuri hagati y’ibyo byombi.

Kuko umuntu ashobora kuba yarakomerejwe n’ubuzima, ariko ibyo ntibimuvanaho inshingano zo kubaha amategeko no kutahohotera abandi.

Ariko kandi sosiyete nayo ikwiye kwibaza niba ifasha bihagije abantu bafite impano ariko bafite ibibazo byihishe inyuma y’iyo mpano.

Yampano ashobora kuba yari afite impano ikomeye, ariko bisa nk’aho urugendo rwo kwiyubaka nk’umuntu rwamunaniye kurusha urwo kuba icyamamare.

Kandi rimwe na rimwe, niho ubuzima bw’ibyamamare byinshi buhera gusenyuka.

Yampano wanyuze mu buzima bukomeye mbere yo kwamamara mu muziki, ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko

 

Yampano wakoraga ubuyede i Kigali mbere yo kwinjira mu muziki, yigeze gukorerwa indirimbo 12 ku buntu na Producer Odilo wabonye impano ye ikiri mu buzima bubi

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko kuba icyamamare bidatanga ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa n’amategeko, anagaragaza impungenge ku ruhare rw’ibiyobyabwenge mu byaha bikekwa ku bahanzi bamwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...