Mu
minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza aba
bombi batera akabariro, ibintu byateje impaka ndende mu bakoresha imbuga
zitandukanye ndetse bigera n’aho hari abantu bakurikiranyweho kugira uruhare mu
kuyasakaza.
Mu
kiganiro basangije abakunzi babo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2026,
Yampano n’umugore we bavuze ko ibyo byabaye ari ikintu cyabakomereye cyane,
ndetse bavuga ko ari kimwe mu bintu bibi byigeze kubabaho mu buzima.
Yampano
yavuze ko ibyabaye byababaje umuryango wabo cyane kuko byabaye nk’impanuka
itunguranye itari iteganyijwe.
Ati
“[…] Hari ibyago byatugwiriye nk’umuryango bitubaho ku bw’abantu. Navuga ko mu
buzima bwanjye ari cyo kintu kitari cyiza nahuye na cyo kandi ntari niteze.
Ariko buri kintu cyose kibaho ku bw’impamvu, kandi ntekereza ko buri kintu
cyose umuntu acamo aba ari ishuri. Kandi ishuri rigira amasomo yaryo, kandi
biba byiza iyo amasomo ubashije kuyacamo neza ugatsinda.”
Ku
ruhande rw’umugore we na we yavuze ko kubona amashusho yabo ari hanze mu ruhame
byamubabaje cyane, avuga ko ari cyo kintu gikomeye cyamubayeho kuva yabaho.
Ati
“Ikintu cyambayeho kikambabaza cyane ni ukubona amashusho yacu ari hanze muri
rubanda. Byarambabaje cyane.”
Aba
bombi bavuze ko iminsi yakurikiye isakara ry’ayo mashusho yababereye ibihe
bikomeye cyane, ariko bagashimira Imana yabafashije gukomeza gukomera no
gukomeza urugendo rwabo nk’umugabo n’umugore.
Umugore
wa Yampano yavuze ko icyo gihe bari bakeneye cyane abantu bababa hafi ndetse
bagakomeza gushyigikirana hagati yabo.
Yagaragaje
ko nubwo byari ibihe bikomeye, urukundo rwabo ari rwo rwabafashije gukomeza
kwihangana.
Ati
“Ikintu kikurimo ntaho kijya. Nubwo mwaba muri mu bigeragezo bikomeye, iyo
umuntu aguhora ku mutima mukomeza kubyihanganira.”
Ku
ruhande rwa Yampano na we yavuze ko nubwo ibyo byabaye byari bimeze
nk’ibigeragezo byari bigamije gusenya urukundo rwabo, batigeze bemera ko
bibatandukanya.
Ati
“Tumaze gushorwaho izo ntambara twasanze ari ibintu bitureba twebwe ba
nyirabyo, ni twe byugarije. Nta wundi muntu bireba, yego n’imiraryango
irababaye ariko cyane cyane nit we bireba. Rero, twashyize hamwe turasenga,
ibintu bigenda neza kruushaho.”
Mu
kiganiro cyabo cy’isaha 1 n’iminota 16 n’amasegonda 36’, Yampano n’umugore we
bafashe umwanya munini basaba imbabazi imiryango yabo, bavuga ko ariyo
yababajwe cyane n’ibyabaye.
Bavuze
ko kuba amashusho yabo yaragiye hanze byabateye ipfunwe rikomeye, cyane cyane
iyo batekerezaga uko imiryango yabo yabifashe.
Yampano
yavuze ko umuryango we wamushyigikiye nubwo byari ibihe bitoroshye. Ati “Umuryango
wanjye uranzi neza, bazi ibyo nakora n’ibyo ntakora. Ibyabaye ni nk’isuri
ishobora gutwara inzu wubatse. Iyo bibaye abavandimwe baragufasha
ntibagutererana.”
Umugore
we na we yavuze ko ku ruhande rwe byari bigoye cyane kwiyumvisha uko umuryango
we wakiriye ayo mashusho.
Ati
“Ntabwo byari byoroshye, cyane ko tugendeye ku muco n’indangagaciro z’umukobwa.
Nanjye nkibibona nahise ntekereza abo mu muryango wanjye.”
Aba
bombi banasabye imbabazi Abanyarwanda muri rusange ku byabaye, bavuga ko ari
ikintu babona nk’impanuka yabagwiririye kandi biteguye kubirenga bagakomeza
ubuzima bwabo.
Yampano
yavuze ko hari igihe ibintu byamukomereye cyane kugeza aho agera ku rwego rwo
kwiheba, bituma umugore we amusaba gufata akanya buri wese akabanza gutuza
akitekerezaho.
Icyakora
nyuma y’igihe gito bongeye kuvugana baganira, baza kongera kubaka urugo rwabo.
Uyu
muhanzi yavuze ko kuba umugore we yaramubaye hafi muri ibyo bihe byamuhaye
impamvu yo kongera kumukunda no kumwizera.
Ati
“Byampaye impamvu yo kongera kumukunda no kumwizera. Biragoye kubona umukobwa
mwacana muri biriya bihe kugeza ubu mukaba mukiri kumwe.”
Umugore
we na we yavuze ko nubwo ibyabaye byamugizeho ingaruka, yumvise ko Yampano ari
we wari ukeneye imbaraga kurushaho.
Ati
“Nsanga byamugizeho ingaruka nyinshi kundenza, numva ari njye ugomba kumuba
hafi.”
Mu
gusobanura uko bari kugerageza gukira ibikomere, umugore wa Yampano yavuze ko
ikintu cyamufashije cyane ari ugusenga no kwegera Imana.
Ati
“Muri kiriya gihe nta kintu cyari kundokora uretse gusenga. Narasenze nongera
kwegera Imana.”
Ku
ruhande rwa Yampano na we yavuze ko muri ibyo bihe biyemeje gufata imbuga
nkoranyambaga nk’umwanzi wabo kuko hari amakuru menshi yavugwaga atari ukuri.
Yagaragaje
ko icyabafashije ari ugushyira hamwe nk’umuryango no kwirinda igitutu
cy’abavuga byinshi ku mbuga nkoranyambaga.
Mu gusoza, aba bombi bavuze ko nubwo ibyo banyuzemo byari bikomeye, bizeye ko bazabasha kubirenga bagakomeza kubaka ubuzima bwabo n’urukundo rwabo.
