Chrisy Neat yabitangarije mu kiganiro yagiranye
na InyaRwanda Tv, agaruka ku byaranze imyaka ine yamaze akorana n’umuraperi
Riderman, mbere yo gusoza uwo muhigo akerekeza ku bufatanye bushya ari kugirana
na StoryKast, aho akomeje umwuga we wo gutunganya indirimbo no gukora
soundtracks.
Chrisy Neat uherutse gusohora
indirimbo “Ndakumbuye” yakoranye na Bill Ruzima, ni we mugore wa mbere mu
Rwanda watinyutse kwinjira mu mwuga wo gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi (Music
Production), mu rwego rwo guca imyumvire yari isanzwe ivuga ko uyu mwuga
ugenewe abagabo gusa.
Avuga ku ntangiriro ze, uyu munyamuziki yavuze ko nyuma yo kurangiza amasomo mu ishuri rya Muzika rya Nyundo, yafashe
icyemezo cyo kwinjira mu mwuga wo gutunganya indirimbo, nubwo byari bigoye
cyane kwemeza abahanzi ko ashoboye kuba ‘Producer’, bitewe n’uko yari akiri
muto kandi ari umugore.
Agaruka ku kamaro k’imyaka ine
yamaze akorera muri Ibisumizi, Chrisy Neat yagize ati: “Ni imyaka yambereye
umusingi w'urugendo rwanjye. Kubera ko hampaye guhura n'abantu benshi cyane,
kandi haraninyura cyane. Hanyereka ko nshoboye, kubera ko mbere hari abantu
benshi nari mfite amahirwe yo kuba nahura nabo, ariko igihe nakoreye muri
'studio' Ibisumizi, umuntu yaribaza ngo ibyo ari byo byose ntabwo yakorera muri
'studio' ibisumizi adafite ubushobozi."
Akomeza agira ati "Ibyo rero
byamfashije, kandi biranyohereza. Kubera ko ari njye mugore wa mbere wari
utangiye uru rugendo byansabaga gusobanura cyane. Gukorera mu 'Ibisumizi'
byaranyohereye cyane mu gutanga ibisobanuro, kubera ko Riderman afite izina
rikomeye [...]."
Yakomeje avuga ko kuba yarakoranye
na Riderman byamufashije no mu guhangana n’imbogamizi zijyanye no gusobanura
umwuga we nk’umugore wa mbere winjiye muri uyu murimo.
Chrisy Neat yanagaragaje ko atakuye
kuri Riderman gusa amahirwe y’akazi, ahubwo yanamwigiyeho amasomo y’ubuzima
n’imikorere ya buri munsi.
Ati: "Namwigiyeho ibintu
byinshi. Icya mbere namwigiyeho, ni ukutita ku byo abantu bakuvugaho ku
ruhande, ahubwo ugakora ibintu ubona ko ari byiza gukora. Niba ari
umuziki ukumva uwukunze, witegereza ngo abantu barabivugaho iki. Ni ikintu
gikomeye namwigiyeho. Ikindi, ni ukutitinya.”
Uyu muhanzikazi akaba na Producer akomeje urugendo rwe rwo kwagura umwuga we ndetse ari kwerekwa urukundo rwinshi mu njyana gakondo, aho ashimangira ko yifuza gukomeza kubera urugero abakobwa n’urubyiruko bashaka kwinjira mu mwuga w’umuziki, by’umwihariko mu bijyanye no gutunganya indirimbo.

Chrisy Neat yatangaje ko imyaka ine yamaze akorana na Riderman muri studio ye 'Ibisumizi' yamubereye umusingi ukomeye w’urugendo rwe. Ati: 'Ni imyaka yanyeretse ko nshoboye.”

Umuhanzikazi na producer Chrisy Neat
yavuze ko gukorana na Riderman byamwigishije kwitinya no kutita ku byo abandi
bavuga. Ati: 'Iyo uri mu muziki, ukora ibyo wumva bikubereye, ukamenya neza ko
wowe ushoboye.”
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CHRISY NEAT
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘NDAKUMBUYE’YA CHRISY NEAT NA BILL RUZIMA
