Yamaranye igihe mu nzu imibiri y'abo mu muryango we! Ubuhamya bwa Hodari Marie Rose wahekuwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Amakuru ku Rwanda - 09/04/2025 11:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Yamaranye igihe mu nzu imibiri y'abo mu muryango we! Ubuhamya bwa Hodari Marie Rose wahekuwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwo hakorwaga gahunda ya Our Past Initiative yatangijwe hagamijwe kurushaho kwigisha urubyiruko amateka nyayo ya Jenoside yakorewa Abatutsi muri Mata 1994, no gufasha abayirokotse, Hodari Marie Rose Hodari yatanze ubuhamya bwakoze ku mitima ya benshi.

Hodari Marie Rose, umubyeyi w’abana babiri, ni umwe mu barokokeye ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro, nyuma y’urugendo rutari rworoshye yanyuranyemo n’abavandimwe be. Avuka kuri Se wari umwarimu witwaga Gafurumba Desire na nyina Niwemugeni Martha.

Ni inzira y'umusaraba yanyuzemo nyuma yo gusigwa n'Umuryango w'Abibumbye yari yaragezemo ku itariki 10 Mata 1994. Ati: "Ngira ngo nicyo Nyagasani yansigarije kugira ngo njye ntabariza abanjye, mbazanire ururabo, mbabwire ko mbakumbuye kandi nabakundaga, kandi nkibakunda."

Marie Rose avuga ko yinjiye muri ETO Kicukiro ku itariki 10 Mata ndetse ko we n'ababyeyi be bari basanzwe ari impunzi. 

Yavukiye i Shyorongi, ku kibaya cya Nyabarongo, ariko we n'umuryango we baza gusenyerwa mu 1991 ubwo hagaba Jenoside y'Abagogwe.

Nyuma yo gusenyerwa, barahunze babanza gutura mu Gatenga ariko ntibahatinda baza kwimukira ku Kicukiro. Ati: "Mu myaka ibiri twari impunzi ku Kicukiro, twaraye mu rugo amajoro wabara."

Mu muryango w'abantu 14, harokotse batanu, ibyo Hodari yita ko ari iby'igiciro cyinshi ndetse ari ibyo gushimira Imana.

Ati: "Ku itariki 10 rero mu gitondo cya Saa Kumi n'Imwe, nibwo nabashije kugera muri ETO, Papa bari bamwishe ku itariki 7 ariko tugira amahirwe umuntu araduhisha, aratubwira ati 'nanjye abahungu banjye barimo kwica, mfite abahungu b'inkurikirane ariko numvise ko Abatutsi barimo guhungira ku Kicukiro ahari abasirikare b'Ababiligi.

Njyewe ndakijijwe, nubwo ndi umuhutu rwose, nimbona abahungu banjye batashye bageze mu nzu, njyewe ndabaherekeza kuko nakiriye Yesu nk'Umwami n'umucunguzi, sinshaka kuzisiga amaraso y'Abatutsi kandi bavuze ko Abatutsi bose bazabica bakarangira'."

Mu gitondo cyo ku itariki 10, nibwo uwo musaza wari wabahishe yabashije kubageza muri ETO, arababwira ati: "Amaraso yanyu ntazankurikirane, ntimuzambazwe, kandi Nyagasani azakomeze abarinde."

Basanze muri ETO haruzuye kuko abantu bari batangiye guhungiramo ku ya 8 Mata, baguma inyuma mu kibuga. Hodari avuga ko byatangiye kuzamba mu gitondo cyo ku ya 11 Mata, ubwo Ababiligi bafataga gahunda ntakuka yo gusiga ababahungiyeho bakisubirira iwabo. Avuga ko ababyeyi barize bakabatakambira ariko bikanga bikaba iby'ubusa kugeza imodoka zije zikabatwara.

Icyo gihe ngo umwe mu bagabo bari kumwe yababwiye ko bibarangiriyeho, abagira inama yo guhungira kuri Stade Amahoro. Ati: "Ubwo twamaze kubona MINUAR igiye twasabye imbabazi, twateze amaboko, uko twatakambye kose ariko, nta kintu byatanze."

Avuga ko bagenze urugendo rurerure ruruhije kugeza ubwo bahagaritswe n'abasirikare bakavuga ngo 'imyanda igomba kujyanwa mu yindi myanda, ngo n'ubundi bagomba korosa Habyarimana.'

Ubwo bageraga aho Interahamwe zagombaga kubicira zikabaza abashaka kwicwa neza (kumva yumvaga Papa we na we yarapfuye neza arashwe), yabaye uwa mbere mu kumanika urutoki, afata murumuna we nk'uko nyina yari yabimusabye ngo nibapfa bapfane, bahita bamurasa nk'uko yari abyisabiye.

Avuga ko yahise yikubita hasi atangira kuruka amaraso, ndetse nyuma ye barasa n'abandi bari kumwe babateramo za gerenade, maze 'imibiri y'abanjye igahanuka ikanyikubita ku mugongo, amaraso ashyushye akantwika, bararasa, batera amagerenade, bakavuga ngo utarapfa natwibwirire, yisabire isasu. Abantu benshi bisabiye isasu, barapfa, barabica. Bapfuye nabi, Nyagasani abatuze aheza."

Yakomeje agira ati: "Uko nakaryamye, uko banyikubise hejuru, imyenda iragenda ihinduka nk'uruhu. Bageze saa kumi n'ebyiri na 45, baravuga ngo ngaho nimwikubure dutahe, amasasu arashize na gerenade ziragabanyutse, ariko umututsi ntapfa, mu gitondo muzinduke muze muhorahoze."

Avuga ko nubwo yari akiryamye aho ameze nabi ariko akuka kari kagitera, yumva ibintu byose interahamwe zikora. Nk'uko bari babivuganye, interahamwe zazindutse mu gitondo cya kare cyo ku ya 12 Mata zije kureba nta wasigaye.

Ati: "Uwa mbere angeraho, areba Cadette wari bucura bw'iwacu baramwitegereza, ngo 'yooo twishemo n'Abahutu. Ubu aka kana ko gafite amazuru magufi, si agahutu?' Aramfata,  yamfashe kuri uku kuboko kw'imoso, uko kwari kwguyemo gerenade aragukomeza, aravuga ngo 'uyu nguyu se ko agishyushye,...' Bagaterura umukandara wanjye mu ipantalo, bakajugunya aho ngaho, ngo niba ataranapfa, ngo ariko ari bupfe.

Barakomeza baragaragura, baragaragura, ariko arankandagira, asiga ankubise impiri mu mutwe hano, aho hantu ntihigeze hamera umusatsi, ku buryo nagize ikibazo nyuma ya Jenoside cyo kuva imyuna mu buryo budasobanutse, ariko uko twagendaga tuvurwa tugenda dukira. Nyagasani azahe umutekano n'ijuru abatwitayeho nyuma ya Jenoside."

Hodari yakomeje avuga ko Interahamwe zakomeje gukorera iyicarubozo Abatutsi bimara umwanya munini. Nyuma y'uko zimusize agihumeka, yakomeje kurwana kugeza Inkotanyi zimugezeho zikamutabara.

Ati: "Baratwegera, baravuga ngo 'twebwe ntabwo twica, ni twebwe nkotanyi. Niba mutarapfa muzabaho. Reka turebe ukuntu twabatabara tubakure aha ngaha.' 

Ubwo Inkotanyi zakoze ibishoboka byose zirabarokora zibageza ku i Rebero. Ati: "Ariko igihe baduteruraga, nafashe Cadette uko Mama yari yambwiye ngo nupfa mupfane, mushyira mu gati k'umufatangwe kari kari hepfo y'inzu y'amazi, mvuga ngo reka nubahirize ubutumwa bwa mama uko yambwiye, wenda umubiri wa Cadette nzawubona."

Yavuze ko na murumuna we witwaga Cecile biganaga kuri APACOPE 'bari bamutemeye nko mu metero eshatu z'ahantu nari ndyamye nubwo ntavugaga ariko numvaga avuga ati 'nimunyice mwa mbwa mwe. Muranjyana hehe?' Abo bavandimwe banjye rero nagiriwe amahirwe yo kuranga imibiri yabo, kuko umunsi ubuyobozi bw'u Rwanda bwakomeje kuutabara, bwagiye gushyingura abanyapolitiki ku i Rebero, nari narabonanye n'abavandimwe banjye babiri."

Hodari yavuze uko yaje guhura n'undi muvandimwe we wari wararokotse, nuko amwereka aho abandi babiciye, niko kujyana imibiri itatu mu rugo bamarana na yo igihe batarahabwa uburenganzira bwo kuyishyingura mu cyubahiro, ariko nyuma baza kubuhabwa bashyingura ababo.

Ati: "Uwo munsi mukuru watubereye ibyishimo, [...] tuvuyeyo turakaraba, twashyinguye abacu, twumva umutima wacu uratuje." 

Nyuma Leta y'u Rwanda yaje gusaba abantu bose gukura imibiri y'abazize Jenoside ahantu hanyuranye yagiye ishyingurwa ikimurirwa mu nzibutso, n'abo mu muryango wa Hodari barimurwa. Ati: "Icyo kintu kikaba cyaranejeje, ko nabo bashyinguwe n'abatabazi badutabaye, baduheka ku nzugi, batubungabunga, batuvura." 

Yasoje ubuhamya bwe agenera ubutumwa bwihariye Ababiligi babataye mu menyo y'urupfu, aragira ati: "Abashobora kubageraho mbere, mubambwirire ngo Hodari Marie Rose aracyariho, ubu ngubu ntabwo yizihiza imyaka 53 y'amavuko, ahubwo arimo kwizihiza imyaka 31 yo kuzuka. Afite abana babiri, ni abana bafite ingufu, ni abana b'abanyeshuri, ni abana b'abahanga.

Hodari Marie Rose ni umubyeyi, aracyariho, ibikomere byaravuwe, yarabungabunzwe. Ubabona mbere nukuri ampere ubutumwa Ababiligi, ababwire ngo 'uretse kubababarira gusa, ariko badutaye mu kangaratete'."

Kuva mu 2012, urubyiruko ruturutse mu bice bitandukanye by’igihugu ruhurizwa hamwe mu gikorwa kigamije kurwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gitegurwa n’Umuryango “Our Past Initiative " watangijwe na Intwari Christian.

Iki gikorwa cyitwa “Our Past Event’’ kinyuzwamo ubutumwa butandukanye bunyuze mu buhanzi, imivugo, ikinamico n’indirimbo, ubuhamya n’ibiganiro bitandukanye bigaruka ku mateka ya Jenoside yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100.

Imizi y'uyu muryango yashibutse mu itsinda ryo kubyina ryitwaga Sixty Entertainment; urubyiruko rukomoka mu miryango itandukanye kandi ifite amateka afite aho ahuriye na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo muri icyo gihe wasangaga badafata umwanya wo kuganira kuri ayo mateka.

Uyu muryango ukora ibikorwa bitandukanye ariko byibanda cyane ku gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuzamura Imibereho y’Abanyarwanda.

Uretse ibijyanye no gufasha, uyu muryango unategura Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, biba tariki 9 Mata buri mwaka, bigahuriza hamwe abiganjemo urubyiruko.

Hodari Marie Rose yatanze ubuhamya bw'uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, agenera ubutumwa bukomeye Abatutsi bamutaye mu menyo y'urupfu 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...