Hodari Marie Rose,
umubyeyi w’abana babiri, ni umwe mu barokokeye ku musozi wa Nyanza ya
Kicukiro, nyuma y’urugendo rutari rworoshye yanyuranyemo n’abavandimwe be.
Avuka kuri Se wari umwarimu witwaga Gafurumba Desire na nyina Niwemugeni Martha.
Ni inzira y'umusaraba
yanyuzemo nyuma yo gusigwa n'Umuryango w'Abibumbye yari yaragezemo ku itariki
10 Mata 1994. Ati: "Ngira ngo nicyo Nyagasani yansigarije kugira ngo njye
ntabariza abanjye, mbazanire ururabo, mbabwire ko mbakumbuye kandi nabakundaga,
kandi nkibakunda."
Marie Rose avuga ko yinjiye muri ETO Kicukiro ku itariki 10 Mata ndetse ko we n'ababyeyi be bari basanzwe ari impunzi.
Yavukiye i Shyorongi, ku kibaya cya Nyabarongo, ariko we
n'umuryango we baza gusenyerwa mu 1991 ubwo hagaba Jenoside y'Abagogwe.
Nyuma yo gusenyerwa,
barahunze babanza gutura mu Gatenga ariko ntibahatinda baza kwimukira ku
Kicukiro. Ati: "Mu myaka ibiri twari impunzi ku Kicukiro, twaraye mu rugo
amajoro wabara."
Mu muryango w'abantu 14,
harokotse batanu, ibyo Hodari yita ko ari iby'igiciro cyinshi ndetse ari ibyo
gushimira Imana.
Ati: "Ku itariki 10 rero mu gitondo cya Saa Kumi n'Imwe, nibwo nabashije kugera muri ETO, Papa bari bamwishe ku itariki 7 ariko tugira amahirwe umuntu araduhisha, aratubwira ati 'nanjye abahungu banjye barimo kwica, mfite abahungu b'inkurikirane ariko numvise ko Abatutsi barimo guhungira ku Kicukiro ahari abasirikare b'Ababiligi.
Njyewe ndakijijwe, nubwo ndi umuhutu rwose, nimbona abahungu banjye batashye
bageze mu nzu, njyewe ndabaherekeza kuko nakiriye Yesu nk'Umwami n'umucunguzi,
sinshaka kuzisiga amaraso y'Abatutsi kandi bavuze ko Abatutsi bose bazabica
bakarangira'."
Mu gitondo cyo ku itariki
10, nibwo uwo musaza wari wabahishe yabashije kubageza muri ETO, arababwira
ati: "Amaraso yanyu ntazankurikirane, ntimuzambazwe, kandi Nyagasani
azakomeze abarinde."
Basanze muri ETO haruzuye
kuko abantu bari batangiye guhungiramo ku ya 8 Mata, baguma inyuma mu kibuga.
Hodari avuga ko byatangiye kuzamba mu gitondo cyo ku ya 11 Mata, ubwo Ababiligi
bafataga gahunda ntakuka yo gusiga ababahungiyeho bakisubirira iwabo. Avuga ko
ababyeyi barize bakabatakambira ariko bikanga bikaba iby'ubusa kugeza imodoka
zije zikabatwara.
Icyo gihe ngo umwe mu
bagabo bari kumwe yababwiye ko bibarangiriyeho, abagira inama yo guhungira kuri
Stade Amahoro. Ati: "Ubwo twamaze kubona MINUAR igiye twasabye imbabazi,
twateze amaboko, uko twatakambye kose ariko, nta kintu byatanze."
Avuga ko bagenze urugendo
rurerure ruruhije kugeza ubwo bahagaritswe n'abasirikare bakavuga ngo 'imyanda
igomba kujyanwa mu yindi myanda, ngo n'ubundi bagomba korosa Habyarimana.'
Ubwo bageraga aho
Interahamwe zagombaga kubicira zikabaza abashaka kwicwa neza (kumva yumvaga
Papa we na we yarapfuye neza arashwe), yabaye uwa mbere mu kumanika urutoki,
afata murumuna we nk'uko nyina yari yabimusabye ngo nibapfa bapfane, bahita
bamurasa nk'uko yari abyisabiye.
Avuga ko yahise yikubita
hasi atangira kuruka amaraso, ndetse nyuma ye barasa n'abandi bari kumwe
babateramo za gerenade, maze 'imibiri y'abanjye igahanuka ikanyikubita ku
mugongo, amaraso ashyushye akantwika, bararasa, batera amagerenade, bakavuga
ngo utarapfa natwibwirire, yisabire isasu. Abantu benshi bisabiye isasu,
barapfa, barabica. Bapfuye nabi, Nyagasani abatuze aheza."
Yakomeje agira ati:
"Uko nakaryamye, uko banyikubise hejuru, imyenda iragenda ihinduka
nk'uruhu. Bageze saa kumi n'ebyiri na 45, baravuga ngo ngaho nimwikubure
dutahe, amasasu arashize na gerenade ziragabanyutse, ariko umututsi ntapfa, mu
gitondo muzinduke muze muhorahoze."
Avuga ko nubwo yari
akiryamye aho ameze nabi ariko akuka kari kagitera, yumva ibintu byose
interahamwe zikora. Nk'uko bari babivuganye, interahamwe zazindutse mu gitondo
cya kare cyo ku ya 12 Mata zije kureba nta wasigaye.
Ati: "Uwa mbere
angeraho, areba Cadette wari bucura bw'iwacu baramwitegereza, ngo 'yooo
twishemo n'Abahutu. Ubu aka kana ko gafite amazuru magufi, si agahutu?'
Aramfata, yamfashe kuri uku kuboko kw'imoso, uko kwari kwguyemo gerenade
aragukomeza, aravuga ngo 'uyu nguyu se ko agishyushye,...' Bagaterura
umukandara wanjye mu ipantalo, bakajugunya aho ngaho, ngo niba ataranapfa, ngo
ariko ari bupfe.
Barakomeza baragaragura,
baragaragura, ariko arankandagira, asiga ankubise impiri mu mutwe hano, aho
hantu ntihigeze hamera umusatsi, ku buryo nagize ikibazo nyuma ya Jenoside cyo
kuva imyuna mu buryo budasobanutse, ariko uko twagendaga tuvurwa tugenda
dukira. Nyagasani azahe umutekano n'ijuru abatwitayeho nyuma ya Jenoside."
Hodari yakomeje avuga ko
Interahamwe zakomeje gukorera iyicarubozo Abatutsi bimara umwanya munini. Nyuma
y'uko zimusize agihumeka, yakomeje kurwana kugeza Inkotanyi zimugezeho
zikamutabara.
Ati: "Baratwegera,
baravuga ngo 'twebwe ntabwo twica, ni twebwe nkotanyi. Niba mutarapfa muzabaho.
Reka turebe ukuntu twabatabara tubakure aha ngaha.'
Ubwo Inkotanyi zakoze
ibishoboka byose zirabarokora zibageza ku i Rebero. Ati: "Ariko igihe
baduteruraga, nafashe Cadette uko Mama yari yambwiye ngo nupfa mupfane,
mushyira mu gati k'umufatangwe kari kari hepfo y'inzu y'amazi, mvuga ngo reka
nubahirize ubutumwa bwa mama uko yambwiye, wenda umubiri wa Cadette
nzawubona."
Yavuze ko na murumuna we
witwaga Cecile biganaga kuri APACOPE 'bari bamutemeye nko mu metero eshatu
z'ahantu nari ndyamye nubwo ntavugaga ariko numvaga avuga ati 'nimunyice mwa
mbwa mwe. Muranjyana hehe?' Abo bavandimwe banjye rero nagiriwe amahirwe yo
kuranga imibiri yabo, kuko umunsi ubuyobozi bw'u Rwanda bwakomeje kuutabara,
bwagiye gushyingura abanyapolitiki ku i Rebero, nari narabonanye n'abavandimwe
banjye babiri."
Hodari yavuze uko yaje
guhura n'undi muvandimwe we wari wararokotse, nuko amwereka aho abandi
babiciye, niko kujyana imibiri itatu mu rugo bamarana na yo igihe batarahabwa
uburenganzira bwo kuyishyingura mu cyubahiro, ariko nyuma baza kubuhabwa
bashyingura ababo.
Ati: "Uwo munsi
mukuru watubereye ibyishimo, [...] tuvuyeyo turakaraba, twashyinguye abacu,
twumva umutima wacu uratuje."
Nyuma Leta y'u Rwanda
yaje gusaba abantu bose gukura imibiri y'abazize Jenoside ahantu hanyuranye
yagiye ishyingurwa ikimurirwa mu nzibutso, n'abo mu muryango wa Hodari
barimurwa. Ati: "Icyo kintu kikaba cyaranejeje, ko nabo bashyinguwe
n'abatabazi badutabaye, baduheka ku nzugi, batubungabunga,
batuvura."
Yasoje ubuhamya bwe agenera
ubutumwa bwihariye Ababiligi babataye mu menyo y'urupfu, aragira ati:
"Abashobora kubageraho mbere, mubambwirire ngo Hodari Marie Rose
aracyariho, ubu ngubu ntabwo yizihiza imyaka 53 y'amavuko, ahubwo arimo
kwizihiza imyaka 31 yo kuzuka. Afite abana babiri, ni abana bafite ingufu, ni
abana b'abanyeshuri, ni abana b'abahanga.
Hodari Marie Rose ni
umubyeyi, aracyariho, ibikomere byaravuwe, yarabungabunzwe. Ubabona mbere
nukuri ampere ubutumwa Ababiligi, ababwire ngo 'uretse kubababarira gusa, ariko
badutaye mu kangaratete'."
Kuva mu 2012, urubyiruko
ruturutse mu bice bitandukanye by’igihugu ruhurizwa hamwe mu gikorwa kigamije
kurwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gitegurwa n’Umuryango
“Our Past Initiative " watangijwe na Intwari Christian.
Iki gikorwa cyitwa “Our
Past Event’’ kinyuzwamo ubutumwa butandukanye bunyuze mu buhanzi, imivugo,
ikinamico n’indirimbo, ubuhamya n’ibiganiro bitandukanye bigaruka ku mateka ya
Jenoside yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100.
Imizi y'uyu muryango
yashibutse mu itsinda ryo kubyina ryitwaga Sixty Entertainment; urubyiruko
rukomoka mu miryango itandukanye kandi ifite amateka afite aho ahuriye na
jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo muri icyo gihe wasangaga badafata
umwanya wo kuganira kuri ayo mateka.
Uyu muryango ukora
ibikorwa bitandukanye ariko byibanda cyane ku gufasha abarokotse Jenoside
yakorewe Abatutsi, no kuzamura Imibereho y’Abanyarwanda.
Uretse ibijyanye no
gufasha, uyu muryango unategura Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe
Abatutsi, biba tariki 9 Mata buri mwaka, bigahuriza hamwe abiganjemo urubyiruko.
Hodari Marie Rose yatanze ubuhamya bw'uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, agenera ubutumwa bukomeye Abatutsi bamutaye mu menyo y'urupfu