Olivier Kavutse ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda no mu Karere, akaba yaramenyekanye cyane mu itsinda Beauty For Ashes yashinze, ryamamaye mu ndirimbo zirimo “Siripurize,” “Yesu ni sawa,” “Turashima” na “Ni uwa mbere.”
Uyu muhanzi uherutse no gutangiza akabyiniro ka Gikristo yise "Ora Center" gaherereye ku Kicukiro ahahoze Prayer House, yavuze ko inganzo y’indirimbo “Fire” yaturutse ku buryo Imana ikoresha abantu baturuka ahantu hatandukanye kugira ngo bagere ku ntego imwe yo kwamamaza Kristo.
Ni indirimbo yakoranye na SEE Muzik wo mu Rwanda ufite umwihariko wo kuririmba mu rurimi rw'Icyongereza, na Gaise Baba [Akinade Ibuoye] wo muri Nigeria ukunzwe mu ndirimbo "No Turning Back" imaze kurebwa na Miliyoni 58 kuri Youtube mu mezi 11.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Olivier Kavutse yavuze ko inganzo y’indirimbo ‘Fire’ yaturutse ku kuntu Imana ihuza abantu batandukanye baturutse ahantu hatandukanye ariko bafite intego imwe yo kwamamaza ubutumwa bw’Imana. Mu nyikirizo turaririmba tuti: ‘Umuriro uzamenya undi muriro.’”
Gaise Baba wakoranye indirimbo na Olivier Kavutse ni muntu ki?
Gaise Baba ni umwe mu bahanzi bagezweho cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Nigeria na Afurika muri rusange, by’umwihariko kubera indirimbo ye “No Turning Back II” yakoranye na Lawrence Oyor, imaze kurebwa na Miliyoni zirenga 58 kuri YouTube mu gihe kitageze ku mwaka.
Amazina ye nyakuri ni Akinade Ibuoye. Yavutse tariki ya 5 Kanama 1986 muri Leta ya Lagos muri Nigeria, akaba yaramenyekanye cyane kubera uburyo yihariye bwo gukora umuziki wo kuramya Imana mu njyana zigezweho za Afrobeat ndetse n’umuco nyafurika.
Gaise Baba yakuriye mu muryango wubaha Imana cyane, aho nyina yamutoje indangagaciro za Gikristo kuva akiri muto. Yize muri King’s College muri Nigeria, ari naho yatangiriye gukunda umuziki cyane abikesha korali y’ishuri.
Nubwo mu ntangiriro yifuzaga kuzaba umunyamategeko cyangwa engineer nk’uko se yabyifuzaga, nyuma yaje gukurikira impano ye ya muzika ayinjiramo burundu.
Yize Economics muri Obafemi Awolowo University mbere yo gukomereza amasomo ajyanye na Music Business muri Berklee College of Music yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aya masomo yamufashije gusobanukirwa neza uko umuziki utegurwa, ucuruzwa ndetse unagezwa ku rwego mpuzamahanga.
Yatangiye kwamamara mu 2011
Gaise Baba yinjiye mu muziki by’umwuga mu 2011 ubwo yasohoraga album ye ya mbere yari iriho indirimbo “Follow Follow”, yakunzwe cyane muri Nigeria ndetse ikanamuhesha nominations mu bihembo bitandukanye bya muzika muri Afurika.
Nyuma yaho, yakomeje gukora indirimbo zitandukanye ndetse aza kuba umwe mu bahanzi bazwiho guteza imbere injyana yiswe “Afrogospel”, ihuza ubutumwa bwiza n’injyana zigezweho zikunzwe n’urubyiruko.
Mu 2015, yasinye muri label ya producer w’icyamamare ID Cabasa yitwa Coded Tunes, ibintu byamufashije kurushaho kwamamaza ibikorwa bye no kugera ku rwego mpuzamahanga.
Mu bikorwa bye harimo albums na EPs zakunzwe cyane nka “Logo” yasohotse mu 2020 ndetse na “A Decade After” yasohotse mu 2022.
“No Turning Back” yamugejeje ku rwego mpuzamahanga
Mu 2025, izina rya Gaise Baba ryarushijeho kuvugisha benshi nyuma yo gukorana indirimbo “No Turning Back II” na Lawrence Oyor.
Iyo ndirimbo yamamaye ku rwego rw’Isi kubera ubutumwa bwayo bwo gukurikira Imana nta gusubira inyuma, ndetse n’injyana yayo yatumye ikoreshwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, Instagram na YouTube Shorts.
Kugeza ubu, iyo ndirimbo imaze kurebwa na Miliyoni zirenga 58 kuri YouTube mu mezi 11 gusa.
Uretse muzika, Gaise Baba anazwi cyane mu bikorwa byo gufasha urubyiruko. Yashinze umushinga witwa “LightOut Initiative” ugamije gufasha abanyeshuri n’urubyiruko guteza imbere impano zabo ndetse no kubona ubujyanama.
Yanashinze kandi festival yitwa “ARAMANDA”, ihuza umuziki wa Gospel, umuco nyafurika ndetse n’ubuhanzi bugezweho.
Mu buzima bwe bwite, yashakanye na Funto Ibuoye tariki ya 20 Ugushyingo 2014, bakaba bafitanye abana. Akunze kuvuga ko umugore we ari umwe mu bantu bamubaye hafi cyane mu rugendo rwe rwa muzika n’ubuzima bwa buri munsi.
Olivier Kavutse yavuze impamvu yakoranye na Gaise Baba
Kavutse Olivier Kavutse yavuze ko yahisemo gukorana na Gaise Baba kubera icyerekezo kinini afite cyo kugeza ubutumwa bwiza ku rubyiruko rw’Isi. Ati: “Gaise Baba ni umuhanzi mwiza ufite vision nini cyane yo kwamamaza ubutumwa bw’Imana ku Isi yose cyane cyane mu rubyiruko. Imana ishimwe ko yamuhaye igikundiro akaba ari gutera imbere cyane.”
Yavuze ko ubucuti bwe na Gaise Baba bwatangiye binyuze kuri Gloria wa Glo Creation wababonyeho guhurira ku cyerekezo cyo kwamamaza ubutumwa bwiza mu rubyiruko.
Indirimbo yabo nshya “Fire” ivuga uburyo Imana ihuza abantu batandukanye bafite intego imwe yo kwamamaza Kristo. Mu nyikirizo yayo, baririmba bati: "Umuriro uzamenya undi muriro"
Uyu muhanzi uhimbaza Imana mu njyana zitandukanye cyane cyane Rock, yavuze ko abakunzi be bakwiye kwitega indi mishinga mishya ndetse n’izindi ndirimbo azakorana n’abahanzi bo mu Rwanda no hanze yarwo.
Kavutse uherutse no guhabwa Master’s muri Theology yavuze ko urugendo rwe rwa muzika rukomeje kwaguka, kandi ko afite intego yo gukomeza kugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka.



Gaise Bara arakunzwe cyane mu gihugu cya Nigeria na Afrika muri rusange

Olivier Kavutse yateguje indirimbo nshya nyinshi yakoranye n'abahanzi batandukanye

Olivier Kavutse aherutse gushyira hanze indirimbo yakoranye na SEE Muzik ndetse na Gaise Baba
REBA INDIRIMBO "FIRE" YA OLIVIER KAVUTSE FT GAISE BABA & SEE MUZIK
REBA INDIRIMBO "NO TURNING BACK" YA GAISE BABA
