Yakundaga Rayon Sport akadutoza gukunda umurimo - Urwibutso rw'umunyamakuru Frodouard ku mubyeyi we witabye Imana

Iyobokamana - 20/06/2025 8:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Yakundaga Rayon Sport akadutoza gukunda umurimo - Urwibutso rw'umunyamakuru Frodouard ku mubyeyi we witabye Imana

Umunyamakuru Uwifashije Frodouard uzwi nka Obededomu yavuze ko umubyeyi we witabye Imana yari umufana ukomeye w'ikipe ya Rayon Sports n'ubwo atajyaga kuri stade, ndetse agakunda n'umurimo cyane.

Tariki ya 19 Kamena 2025 ni bwo Birekeraho Vincent, umubyeyi wa Frodouard Uwifashije,  yitabye Imana azize uburwayi. Yitabye Imana ku myaka 71 y'amavuko kuko yabonye izuba kuwa 01/01/1954.

Urupfu rw'umubyeyi wa Frodourd rwashenguye abarimo Pastor Olivier wa Zion Temple Ntarama, Rev Alain Numa, Bosco Nshuti, Aline Gahongayire, Tonzi, Dj Spin wa KC2, Tumusime Juliette, Antoinette Rehema, Muhoza Maombi, Albert Niyonsaba, Mabossi;

Yvonne wa Flash FM, umuraperi Kagomakimana, Rwagasore Ruth, Theo Bosebabireba, Byumvuhore Frederic, Ev Ernest Rutagungira, n'abandi bahumurije uyu munyamakuru mu butumwa bw'ihumure banyujije mu muryango wa All Gospel Today.

Aganira na InyaRwanda, Obededomu Frodouard uzwi cyane mu Iyobokamana dore ko yandikira ikinyamakuru cya Gikristo cyitwa Paradise.rw, yavuze ko yashavujwe n'urupfu rw'umubyeyi we yari asigaranye, dore ko Mama we yitabye Imana ubwo yari afite imyaka 10 gusa. Yagize ati: "Mfite ishavu ku bwo kubura umubyeyi wanjye. Yari umunyamahoro, yari umuntu utuje ariko ukunda kujya inama."

Uyu mugabo washinze Label yise Trinity For Support [TFS] ibarizwamo Divine Nyinawumuntu, yavuze ko umubyeyi we yari umufana ukomeye w'ikipe y'umupira w'amaguru ya Rayon Sports n'ubwo atajyaga kuri stade ariko iyo iyi kipe yakinaga yarebaga umupira kuri televiziyo cyangwa akawumva kuri Radio. Iyo iyo kipe yatsindwaga, uyu musaza yababaraga akishima cyane iyo iyi kipe yatsindaga.

Yongeyeho ko uyu musaza yakundaga cyane umurimo, ndetse yakoze mu ruganda rw'amatafari rwa Ruliba (Briqueterie) mu gihe cy'imyaka 16 kuva mu mwaka wa 1996 kugeza mu 2012. Yavuze ko hari n'ubwo uyu musaza yageraga mu rugo saa saba z'ijoro aganira n'abandi bagabo ariko saa kumi n'imwe akaba yabyutse kugirango adakererwa akazi.

Birekeraho Vincent witabye Imana, yavutse tariki ya 01/01/1954, atabaruka ku myaka 71 y'amavuko. Yari umukristo mu itorero rya EPR. Uyu mubyeyi arashyingurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025 mu irimbi rya Ruyigi-Gihara mu Karere ka Kamonyi.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Frodoaurd asanzwe ari umujyanama wa Divine Nyinawumuntu ukora umuziki wa Gospel

Ubwo umubyeyi wa Frodouard yamushyigikiraga mu bukwe bwe

Bosco Nshuti witegura gukora igitaramo Unconditional Love ari mu bashenguwe n'urupfu rw'umubyeyi wa Frodouard 

Gahunda yo guherekeza umubyeyi 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...