Muyoboke ni umwana wa Karindwi mu muryango. Mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima bw’umubyeyi we, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025 yagarutse kuri bimwe byaranze ubuzima bw’umubyeyi we.
Byabereye mu Karere ka Kicukiro muri Niboye, mu rugo umubyeyi we yabayemo igihe kinini ubwo yivuza uburwayi bwamutwaye ubuzima. Yashimye umuryango wa Mushiki we wabaye hafi umuryango we. Ati “Ndabashimiye ko mwabanye na Mama.”
Muyoboke yavuze ko bwa mbere yumva ijambo Imana yaryumvanye Mama we kuko “Yari umuntu ukunda gusenga igihe cyose…” Yavuze ko mu masaha y’umugoroba yo ku Cyumweru tariki 10 Kanama 2025, ari bwo Mushiki we yamuhamagaye amubwira ko ‘Mama arembye kubera ko uburwayi bwe bwari bwamaze kumufata’.
Yavuze ko yakomeje kubaza impamvu bari kumubwira kwihuta akabasanga muri CHUK, ariko gutwara imodoka biramugora. Yavuze ko yageze CHUK asanga umubyeyi we yamaze kwitaba Imana. Avuga ko mu bihe bitandukanye yavuganaga n’umubyeyi we kuri telefoni akamubwira uko amerewe.
Mu byifuzo by’uyu mubyeyi, harimo kwitahira umwuzukuru we mukuru yarubatse. Muyoboke ati “Nawe yaramushyingiye. Yarabyaye.” Muyoboke yavuze ko umubyeyi we yamusabye ko umunsi azaba yitayihiye ‘muzaririmbe’ kuko ‘yakundaga kuririmba’. Ati “Ibyo nagiye nikorera, azabe ari byo muzankorera’.
Muyoboke yasabye Imana gutanga ihumure mu muryango wabo. Yavuze ko “Mama yabayeho ari umuntu ukunda abantu. Abo tubana umunsi ku munsi bajya bambwira ngo nzi abantu benshi cyane, ariko Mama wajyaga umubwira ati ndi uwa runaka, twari dutuye aha, akakubwira abantu bose.”
Muyoboke atekereza ko kuba nawe yaramenyanye n’abantu benshi bituruka ku mubyeyi we. Yavuze ko gushyingura bizaba ku Cyumweru tariki 17 Kanama 2025 mu Karere ka Gatsibo (Mu mutara).
Muyoboke anibuka ko ariwe mwana umubyeyi we yakubise inkoni nyinshi, kugeza ubwo yafashe icyemezo cyo kujya kwa Sekuru. Ariko kandi yishimira ko inziza yamutoje ‘yamwubatse kugeza n’uyu munsi’.
Muyoboke Alex yunamiye umubyeyi we Judith avuga ko yaranzwe no gukunda abantu no kubabanira neza
MUYOBOKE ALEX UBWO YAVUGAGA URWIBUTSO AFITE KU MUBYEYI WE WITABYE IMANA