Ni
ikanzu itukura izwi nka The Red Dress, imaze kwamamara ku Isi yose nk'umushinga
wahuje abantu benshi kurusha indi yose mu budozi.
Uyu
mushinga waninjiye mu gitabo cya Guinness World Records 2026 nk'uwaciye agahigo
ko kuba ari wo mushinga munini ku Isi w'ubudozi bwakozwe n'abafatanyabikorwa
benshi baturutse mu bihugu bitandukanye.
Iyi
kanzu ntabwo ari igihangano cy'ubugeni gusa, ahubwo ni urubuga rwahurije hamwe
inkuru z'ubuzima bw'abagore n'abagabo baturutse hirya no hino ku Isi, bamwe
banyuze mu ntambara, abandi mu buhungiro, ubukene, akarengane n'ibindi bibazo
bikomeye, ariko bose bakagira icyo basiga mu budozi bwayo.
Imyaka 14 yo
guhuriza hamwe amateka y'Isi
Umuhanzi
w'Umunya-Britain ukora ibijyanye n'ubugeni bwo kudoda, Kirstie Macleod, ni we watangije
uyu mushinga mu 2009 ugamije guha ijwi abantu batabasha kugaragaza inkuru zabo
mu buryo busanzwe.
Mu
myaka 11 ya mbere, yawukoresheje nta nkunga afite. Yiyishyuriraga ubwe
amafaranga yo kohereza ibice by'igitambaro muri Afurika, Aziya, u Burayi
n'Amerika, hanyuma ababidodaga bakabimusubiza byamaze gukorwaho.
Byageze
mu 2023 umushinga urarangira, ukaba wari umaze guhuriza hamwe abantu 380 barimo
abagore 367, abagabo 11 ndetse n'abandi babiri batishyira mu byiciro
by'igitsina.
Iyo
kanzu ikozwe mu mwenda wa silk dupion, ipima ibiro 6.8, ariko uburemere bwayo
nyabwo bushingiye ku nkuru n'amarangamutima biyirimo kurusha ibiro ifite.
U Rwanda rwahuje amateka
ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'urugendo rwo kwiyubaka
Mu
bice byose bigize iyo kanzu, kimwe mu bikora ku mutima cyane ni icyakozwe
n'abagore batandatu bo mu Mujyi wa Kigali nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru
Brisbanetimes.
Iyo
urebye neza icyo gice, ubona ishusho y'umugabo wica umwana akoresheje umuhoro,
hagakurikiraho umurongo w'umukara uzamuka ugahinduka izuba rifite amabara
y'umukororombya.
Kirstie
Macleod avuga ko iki gice cyerekana amahano Jenoside yakorewe Abatutsi yasize,
ariko kikerekana n'urugendo rwo gukira ibikomere, kongera kubaho no kongera
kubaka umuryango n'icyizere.
Ni
igice cyerekana ko n'ubwo amateka ashobora kuba akomeye, ubuzima bushobora
kongera kubaka icyizere.
Buri gice gifite
inkuru yacyo
Ntabwo
u Rwanda ari rwo rwonyine rwasize amateka kuri iyo kanzu.
Muri
Australia na ho, abaturage bagize umuryango w'abadozi wa Allthreads Embroidery
Community badodeyeho amashusho ya Uluru, kanguru, amababi ya eucalyptus
n'ibimera byo mu nyanja.
Umwe
muri bo, Lyn Roberts, yavuze ko nyuma yo kohereza igice cyabo batari bazi ko
kizahinduka igihangano kizwi ku Isi.
Guinness World
Records yayihaye umwanya udasanzwe
Ubwo
Guinness World Records yegerezaga Kirstie Macleod, yamubwiye ko uyu mushinga
wari ukwiriye guhabwa ibihembo bitanu bitandukanye kubera agahigo waciye.
Mu
mpera z'isesengura, wahise wandikwa muri Guinness World Records 2026
nk'umushinga munini ku Isi w'ubudozi bwahurije hamwe abantu benshi baturutse mu
bihugu bitandukanye.
Nanone
kandi, wahize indi yose mu kugira uruhare rw'ibihugu byinshi mu gukora umwambaro
umwe, kuko byageze kuri 51.
Wanaciye
agahigo ko guhuriza hamwe abantu bafite imyaka itandukanye cyane, kuko
uwawudodeze muto yari afite imyaka itandatu, mu gihe umukuru yari ageze mu
myaka isaga 80.
Abantu 28 gusa ni
bo bemerewe kuyambara
N'ubwo
The Red Dress yakunze gusabirwa kwambarwa mu bukwe, ibitaramo n'ibirori
bitandukanye ku Isi, abantu bake cyane ni bo bayambaye.
Kugeza
ubu, ni abantu 28 gusa bayambaye, kandi bose ni bamwe mu bayigizeho uruhare.
Kirstie
Macleod avuga ko yakira ubusabe bwinshi bw'abifuza kuyambara, ariko buri gihe
abasubiza ko yagenewe gusa abayidodeye.
Abamaze
kuyambara bavuga ko ibaha imbaraga, bakumva bahujwe n'abandi bantu bose
bayisizeho igice cy'ubuzima bwabo.
Nyuma ya
Australia, urugendo ruyerekeza i Kigali
Muri
iki gihe, The Red Dress iri kumurikirwa muri Museum of Brisbane muri Australia,
aho izaguma kugeza muri Nzeri 2026.
Nyuma
yaho, urugendo rwayo ruzakomereza mu Rwanda mu Ugushyingo 2026, mbere yo
gusubira mu Bwongereza mu 2027.
Ku
Banyarwanda, uku kuyakira si ukubona igihangano cy'ubugeni gusa. Ni amahirwe yo
kongera kureba uburyo amateka y'igihugu yashyizwe ku mwambaro umwe uhuriza
hamwe amajwi y'abaturage baturutse ku migabane yose y'Isi.
Iyo
urebye The Red Dress, uba utareba ikanzu isanzwe. Uba ureba amateka adodeshejwe
urudodo, amarira yahindutse icyizere, n'ubumwe bw'abantu baturutse mu bihugu 51
bahuriye ku gitekerezo kimwe: ko ubugeni bushobora kuvuga ibyo amagambo
adashobora gusobanura.


Muri iki gihe, The Red Dress iri kumurikirwa muri Museum of Brisbane muri Australia, aho izaguma kugeza muri Nzeri 2026

Nyuma yaho, urugendo rwayo ruzakomereza mu Rwanda mu Ugushyingo 2026, mbere yo gusubira mu Bwongereza mu 2027









