Yakoze igitaramo kitarabaho! Apotre Mignonne yashimiye 'imbere y'abera' Jesca uherutse kwandika amateka

Iyobokamana - 11/11/2025 10:08 AM
Share:
Yakoze igitaramo kitarabaho! Apotre Mignonne yashimiye 'imbere y'abera' Jesca uherutse kwandika amateka

Nyuma yo gukora igitaramo cy'amateka "Restoring Worship Xperience” cyabereye muri Camp Kigali kuwa 02 Ugushyingo 2025, Jesca Mucyowera yashimiwe imbere y'Iteraniro n'Umubyeyi we mu Mwuka, Apostle Mignonne Kabera.

Imbere y'Iteraniro, ku Cyumweru tariki ya 09 Ugushyingo 2025, Apostle Mignonne Kabera yavuze ko Jesca Mucyowera akwiriye gushimirwa cyane kuko "yakoze concert itarabaho".

Yavuze ko mu myaka yashize, umuhanzi yakoraga igitaramo, agasubira mu rusengero abarizwamo afite ubwoba ko bari buze kumuca/kumutenga kuko insengero nyinshi zitashyigikiraga abahanzi mu bijyanye n'ibitaramo. Ubu byarahindutse!

Ati: "Jesca niyigire hano tumushimire imbere y’Abera [abakristo], kera abantu bakoraga ibiterane bakajya bibaza ku cyumweru uko bazakirwa ku nsengero zabo babikoze, ariko ndashimira Imana,..wajyaga gukora igiterane ukajya wibaza niba uzagaruka ku cyumweru baguciye,..murabyibuka kera? Ariko ntabwo mubizi mwebwe."

Uyu mukozi w'Imana uzwiho gushyigikira cyane abaramyi atarobanuye ndetse n'abari n'abategarugori mu mpano zabo zitandukanye, yakomeje agira ati: "Mbere na mbere yambaye neza,..icya kabiri yakoze igitaramo kitarabaho, biraryoshye kubona umu Women Foundation Ministries, umu Noble Family Church akora igikorwa nka kiriya".

Apotre Mignonne Kabera yavuze ko inyigisho n'impuguro abakristo bahabwa mu materaniro zigomba kugira impinduka zitanga. Ati: "Ibintu twiga hano, tugomba kubona impact, tukavuga tuti 'ariko se ibyo twabigishije biri kugera hehe'? Iyo tubonye ibintu nka biriya tubona ko byakoze. Turashaka kugushimira rero".

"Ndashima Imana yabanye nanjye, narateguraga mbona bikomeye ariko ndashima Imana cyane. Nabonye abantu bakomeye ntari nzi bo mu nzego za Leta ariko by'umwihariko mbona mwebwe. Abaririmbyi Imana ibahe umugisha, PS [Precious Stone] Imana ibahe umugisha, Umushumba Imana imuhe umugisha, mwaranyubahishije cyane, ni ukuri Imana ibahe umugisha cyane" Jesca Mucyowera. 

Apotre Mignonne yahise yungamo ati: "Yaririmbye indirimbo zivuga ku musaraba, ni cyo kintu nashakaga kugushimira. Waririmbye indirimbo zivuga ku gakiza, zivuga ku musaraba. [...] Hari ahantu ujya bakakubwira ngo ni Gospel ukagenda ukumva barimo kuririmba ibintu bidunda ntiwumvemo Yesu, ntiwumvemo agakiza, ntiwumvemo umusaraba, noneho ukavayo uvuga uti 'Mana ibi bintu byari Gospel cyangwa byari Secular'?. Turashima Imana ko washyize imbere Gospel, Imana iguhe umugisha".

Igitaramo yise “Restoring Worship Xperience” ntikizibagirana!!

Ni ubwa mbere Jesca Mucyowera yari akoze igitaramo nyuma y'imyaka 5 amaze mu muziki nk'umuhanzi wigenga. Ni igitaramo yamurikiyemo Album ebyiri ari zo: "Yesu Arashoboye" na "Imana Irakomeye". Iki gitaramo cye cyanditse amateka, dore ko cyitabiriwe cyane ndetse kirangwa n'ibihe byo guhembuka mu buryo bukomeye.

Abakirisitu bavuye hirya no hino by'umwihariko mu mujyi wa Kigali bifatanya na Jesca Mucyowera bakunze kwita “Woman of God” mu kuramya no guhimbaza Imana mu gitaramo cyayobowe na Tracy Agasaro, mu gihe Apostle Mignonne ari we wagabuye ijambo ry'Imana.

Abacyitabiriye  baramije Imana mu ndirimbo zayobowe n'abahanzi n'abaririmbyi batandukanye barimo umunyempano Rwibutso Emma, Alarm Ministries, True Promises Ministries, Elayono Worship Ministry ndetse na Jesca Mucyowera wateguye iki gitaramo.

Apostle Mignonne Kabera yigishije Ijambo ry'Imana ariko nanone afata umwanya wo gusengera Jesca Mucyowera ndetse ashyigikira umurimo Imana yamuhamagariye wo kuyiririmbira, amuha inkunga ya 5,000,000Frw yo kugura album ya kabiri yise “Imana irashoboye.”

Jesca Mucyowera usanzwe usengera muri Noble Family Church na Women Foundation Ministries biyoborwa na Apotre Mignonne Kabera, yakozwe ku mutima n'iki gikorwa cy'urukundo yakorewe n'Umubyeyi we mu Mwuka, ashimira abantu bose bamubaye hafi muri iki gihe cyo gutegura igitaramo “Restoring Worship Xperience”.

Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'amasaha macye akoze iki gitaramo, Jesca Mucyowera yavuze ko ashimira byihariye abaterankunga hamwe n'itsinda ryose ryateguye iki gitaramo ku bwo gukorana umwete, ubwitange n'ubuhanga mu bikorwa byose. Ati: "Mwagize uruhare rukomeye mu gutuma iki gitaramo kiba cyiza kandi cyubaka imitima"

Yakomeje agira ati: "Kuri buri wese waje, wansengeye, wagize uruhare urwo ari rwo rwose, Imana ibahe umugisha mwinshi kandi ikomeze kubashyigikira nk'uko mwanshigikiye. Murakoze cyane kandi ndabakunda".

Iki gitaramo cya Jesca cyitabiriwe n’abakozi b’Imana ndetse n’abahanzi benshi barimo Aline Gahongayire, Fabrice & Maya, Jean Christian Irimbere, Arsene Tuyi, Ben & Chance, Papi Clever, Jado Sinza & Esther, Alexis Dusabe na Madamu, n'abandi.

Jesca Mucyowera yakoze iki gitaramo nyuma y'imyaka 5 yari ishize abisabwa n'abakunzi be bifuzaga gutaramana nawe bwa mbere. akaba akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo: "Jehovah Adonai", "Yesu arashoboye", "Ntazagutererana", "Niyo Mana", "Ikubambiye amahema", "Eloyi", "Barahirwa" n'izindi.

Jesca Mucyowera uherutse gukora igitaramo cy'amateka yashimiwe imbere y'Abera

Jesca yamuritse album ebyiri mu gitaramo aheruka gukora

Apotre Mignonne wanyuzwe cyane n'igitaramo cya Jesca Mucyowera yamushimiye imbere y'Iteraniro

Apotre Mignonne yatewe ishema na Jesca Mucyowera wakoze igitaramo cy'amateka ari na cyo cya mbere yari akoze

UBWO APOTRE MIGNONNE YASHIMIRAGA JESCA MUCYOWERA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...