Muri Sudani y’Epfo ho byabaye ibindi bidasanzwe, aho ubukwe bw’umucuruzi Thon Chol Riak na Atong Aguto Monyroor bwateje impaka zikomeye muri iki gihugu ndetse no muri Afurika yose, bitewe n’inkwano idasanzwe yatanzwe. Thon Chol Riak yatsindiye umugeni we, amutwara undi bari bahanganye witwa Mabior Abit Biar.
Aba bombi bagombaga guhanganira umugeni, batanga inkwano nyinshi maze utanze byinshi kurusha undi akaba ari we utsinda. Ni irushanwa ryatangiye mu mpera za Ukuboza 2025.
Inkuru dukesha ikinyamakuru News Reporters ivuga ko Riak yatanze inkwano ingana n’amadolari y’Amerika ibihumbi 77 (112,708,904 Frw), inka 297, ubutaka, ndetse aniyemeza no kwishyura amashuri abantu babiri bo mu muryango w’umukobwa. Ibi byamuhesheje amahirweyo gutsindira umugeni yari yarasabye.
Ubukwe bwabo bwabaye ku itariki ya 01 Gashyantare 2026, ariko kugeza uyu munsi bukaba bukivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, barimo abanya- Sudani y’Epfon’abandi.
Ku rundi ruhande, uwo bahanganye Mabior Abit Biar, wari ushyigikiwe n’umuryango mugari w’Awulian, yari yatanze inkwano iri hasi gato, igizwe n’amadolari ibihumbi 25 ($25,000), inka 158, ihene 161, inzu imwe (bungalow), ibibanza birindwi biri mu murwa mukuru Juba, ndetsen’imodoka ebyiri.
Iri rushanwa ry’inkwano rifite inkomoko mu muco w’aba-Dinka, aho ubukwe bufatwa nk’ikiraro gihuza imiryango ibiri, kandi inka ikaba ikimenyetso cy’icyubahiro n’agaciro k’umuryango.
Nubwo bamwe bishimira cyane uyu muco nk’igihamya cy’uko bagikomeye ku muco gakondo, abandi bagaragaza impungenge bavuga ko izamuka rikabije ry’inkwano rishobora gushyiraigitutu gikomeye ku miryango, cyane cyane mu gihugu nka Sudan y’Epfo aho abarenga 80% by’abaturage babayeho mu bukene.
Abasesenguzi bavuga ko, nubwo inkwano ari igice cy’umuco, hakenewe kugenzura igipimo cyayo kugira ngo itaba umutwaro ku rubyiruko rushaka gushinga ingo.
Ibi kandi byavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, aho abantu batanga ibitekerezo bitandukanye ku kamaro k’umuco n’ingaruka zawo ku bukungu bw’abaturage
