Yakoresheje umwiko abumba igihangano! Anne Marie yegukanye ikamba rya ‘Talent Winner’ muri Miss Global Beauty Rwanda

Imyidagaduro - 04/06/2021 11:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Yakoresheje umwiko abumba igihangano! Anne Marie yegukanye ikamba rya ‘Talent Winner’ muri Miss Global Beauty Rwanda

Dushyirehamwe Anne Marie yagaragaje impano idasanzwe ubwo yakoreshaga umwiko akabumba igihangano bituma ahigika bagenzi be yegukana ikamba rya ‘Talent Winner’ mu irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda 2021 riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n’abarimo Umunyamerikakazi Nicole Docee ugaragara mu mashusho y'indirimbo ya Lady Gaga "911" n'umunya-Austria Melanie Gassner watsindiye imidari muri European Vaulting Champ niko komeje ko Dushyirehamwe Anne Marie ariwe wahize abandi mu kugaragaza impano.

Abakobwa 33 bahatanye muri iri rushanwa, buri wese yagaragaje impano yifitemo. Dushyirehamwe ufite nimero 04 yahigitse abakobwa batanu bageranye mu cyiciro cya nyuma barimo Ineza Vanessa ufite nimero 24, Umutoni Blandine ufite nimero 05, Umutoniwase Nadia nimero 11 na Dorinema Queen ufite nimero 21.

Umunyarwandakazi Ndekwe Paulette uhagarariye mu Rwanda kompanyi ya Embrace Africa iri gutegura iri rushanwa yabwiye INYARWANDA ati “Abakandida bose twabasabye kugaragaza impano zabo. Iyo tuzibasabye ntituba tugiye kuzibika no kuzipfukirana, ahubwo twasanze ko zajya ahagaragara hagatoranywamo izirusha izindi kuba nziza."

“Ni muri urwo rwego impano ya Anne Marie yaje ku mwanya wa mbere nk'uko byagaragajwe n'abari bagize Akanama nkemurampaka."

Ubusanzwe hari ibigenderwaho mu gutoranya abashobora guhagararira Igihugu mu marushanwa y'ubwiza rimwe na rimwe ugasanga hari ufite impano ariko ibyo bindi bisabwa atabyujuje, nyamara ibyo ntibikuraho ko afite impano.

Ndekwe Paueltte ati “Anne Marie arashoboye nk'uko bigaragara mu gihangano cye yabumbye akoresheje Umwiko. Icyo ni nacyo twagendeyeho tumuha ikamba."

Amashusho yafashwe agaragaza uyu mukobwa yifashisha umwiko akabumba igihangano mu ibumba kimeze nka robine isuka amazi mu ivaze irimo indabo.

Mu minsi ishize, abategura irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda batangaje abakobwa babiri begukanye amakamba barimo Uwicyeza Gisagara Landrine wegukanye ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda Photogenic na Umutoniwase Nadia Miss Global Beauty Rwanda Popularity.

Gafotozi wo muri Macedoniya witwa Andreya niwe wemeje ko Landrine Uwicyeza Gisagara yegukana ikamba rya Miss Photogenic ashingiye ku mafoto ye n’ibindi.

Mu gutoranya Miss Global Beauty Rwanda Popularity, hagendewe ku mukobwa wamenyekanye kuruta abandi, haba mu bitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda; aho Nadia Umutoniwase ukina muri filime ‘Umuturanyi’, ariwe wegukanye ikamba rya Miss Popularity.

Hatangajwe kandi Iwacu Gretta wegukanye ikamba rya Miss Congeniality. Ndekwe Paulette yavuze ko bamuhisemo kubera ko yabaniye neza abandi.

Ati “Kuba Congeniality ntibivuga kuba uzi kuvuga kurusha abandi ahubwo bisaba kuvuga utagira uwo ukomeretsa. Bisaba kuba utanga ibitekerezo byubaka muri bagenzi bawe no ku bayoboye irushanwa."

Iri rushanwa rirakomeje ari nako amatora yo kuri internet ari kubera ku rubuga rwwa Mni.rw. Ni mu gihe amakamba yose azatangwa tariki 24 Kamena 2021, bityo uwahawe ikamba runaka ashobora no kwambikwa irindi.

Dushyirehamwe Anne Marie yegukanye ikamba rya ‘Talent Winner’ muri Miss Global Beauty Rwanda 2021Abakobwa batanu bageze mu cyiciro cya nyuma muri ‘Talent Winner’ –Uhereye ibumoso; Ineza Vanessa, Umutoni Blandine, Umutoniwase Nadia, Dorinema Queen na Dushyirehamwe Anne Marie

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...