Stephanie Houghton yatangije ikigo cye cyitwa Here Now Health muri Mutarama 2025. Mbere yo kugitangira, yakoresheje AI nk'umujyanama imufasha kwiga uburyo bwo kubaka ikigo, gukora gahunda y'ubucuruzi no gutegura uburyo bwo kumvisha abashoramari gutera inkunga umushinga we. Nyuma yo kubigeraho, yatangiye kubona ishoramari, bituma ubucuruzi bwe bukura vuba.
Kugeza ubu, icyo kigo gifite abakozi 16 kandi cyemerewe gukorera muri leta eshatu za Amerika, gitanga ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe ku bana binjira mu miryango ibarerera. Stephanie avuga ko yamenye ko hari icyuho muri izo serivisi kuko na we yigeze kurera abana batari abe.
Avuga ko AI yamufashije gukora imirimo yari kumutwara amezi menshi mu minsi mike gusa. Yifashishije iyo gahunda mu gutegura inyandiko, gukora ubushakashatsi no kunoza ibiganiro yagiranaga n'abashoramari, bityo abasha gutangiza ubucuruzi bwe atarinze gukoresha amafaranga menshi.
Iyi nkuru ije mu gihe ikoreshwa rya AI rikomeje kwiyongera mu bucuruzi buto n'ubuciriritse. Abasesenguzi bavuga ko iri koranabuhanga rifasha ba rwiyemezamirimo kongera umusaruro, kugabanya igihe n'ikiguzi bisabwa mu gutangiza ibikorwa, nubwo hakomeje kubaho impaka ku ngaruka AI ishobora kugira ku mirimo n'ubukungu mu gihe kiri imbere.
