Umunya Cameroun w'imyaka 26 Jules Armand Kooh Bioumla watandukanye na Club Africain tariki ya 23 Nyakanga 2025, aragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu saa 21:30 z'ijoro.
Rutahizamu Jules Armand yumvikanye na Rayon Sports kuyikinira igihe kingana n'amezi atandatu (Kurangiza imikino ya shampiyona y'uyu mwaka ), byari biteganyijwe ko agera mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Mbere ariko kubera ibibazo bya bimwe mu byangombwa yari atarabona bituma adafata indege.
Nk'uko bigaraga ku itike ye yishyuriwe na Rayon Sports, uyu rutahizamu azahaguruka i Douala muri Cameroun n'indege ya RwandAir saa 16:00 agere ku kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali saa 21:30 z'ijoro.
Umuvugizi akaba n'Umuyobozi ushinzwe Tekiniki muri Rayon Sports, Gakwaya Olivier yahamije aya makuru ndetse avuga ko iby'uyu mukinnyi bitazagorana cyeretse agize ibibazo by'ubuzima.
Ati: "Tuzongeramo Rutahizamu Jules uzagera mu Rwanda ku wa Gatatu, mu gihe azaba ameze neza ntakizagorana kuko ibyangombwa bye ntakigoranye."
Mu bitekerezo bya Rayon Sports yifuza ko muri Mutarama 2026 izongeramo abakinnyi batanu, barimo Rutahizamu Jules Armand, ukina mu kibuga hagati afasha abugarira Kitoko Likau Faustin 'Pizzaro', abakinnyi babiri baca ku mpande basatira n'undi umwe ku ruhande rw'imoso yugarira.
Rayon Sports iragaruka mu kibuga ku wa Gatandatu saa 18:30 mu mukino izakiramo Etincelles FC kuri Kigali Pele Stadium, uyu ukazaba ari umukino wa mbere ku mutoza Mushya Bruno Ferry.

Rutahizamu Jules Armand Kooh Bioumla ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatatu
