Uyu mugabo w’imyaka 43 y’amavuko, ufite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’ubwubatsi bw’ikoranabuhanga rya "microwave engineering," yari azwi nk’umwarimu wigisha amasomo y’inyongera akanakora akazi ko gutwara ibicuruzwa muri gahunda ya Amazon Flex.
Icyakora, ubushakashatsi bwakozwe n’inzego z’umutekano bwagaragaje ko yari yarashinze ubundi uburyo bwagutse bwo gufasha abanyeshuri bo muri za kaminuza zitandukanye mu Bwongereza gukora imikoro, ibizamini ndetse no kohereza amasomo yabo akoresheje konti zabo, byose akabikora agamije inyungu z’amafaranga.
Bivugwa ko hari umwe mu banyeshuri wamwishyuye amapawundi 14,000, arenga miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo amukorere amasomo ndetse ayatange mu izina rye.
Ibibazo bya Adnan byatangiye mu mwaka wa 2023 ubwo umunyeshuri wigaga ibijyanye n’ubugenzacyaha bukoresheje ikoranabuhanga muri Liverpool John Moores University (LJMU) yashyikirizaga ishuri dosiye y’akazi yari yarakozwe.
Umwarimu witwa Dr Tom Berry yakoze igenzura risanzwe kuri ‘flash disk’ yari yatanzwe n’uwo munyeshuri, akoresheje porogaramu zifasha mu bugenzacyaha bw’ikoranabuhanga.
Ibyavuye muri iryo genzura byerekanye ko iyo flash disk yari ifitanye isano n’isosiyete yuyu mugabo yitwaga Study Sharp Limited.
Nyuma y’iperereza ryimbitse, haje kuboneka amakuru arimo amazina y’abanyeshuri benshi, amasomo bigagamo, amatariki bagombaga gutangiraho imikoro ndetse n’ibanga ryinjirirwamo muri sisitemu za kaminuza.
Abashinzwe umutekano baje gusanga Adnan yinjiraga muri konti z’abo banyeshuri, agatanga imikoro ndetse akanabakorerera ibizamini byo kuri internet.
Igihe Polisi yagabaga igitero iwe mu rugo rwa Everton, yasanzemo amafaranga menshi ndetse n’ibikoresho bihenze byo mu nzu. Ipererereza ryerekanye ko yari afite amapawundi arenga miliyoni 2.4 muri konti zitandukanye za banki n’iz’ubucuruzi, amafaranga arenga miliyari 4.4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri konti imwe ya Barclays Bank yari afite amapawundi miliyoni 1.5 mu gihe indi konti ya Lloyds Bank yari ifite amapawundi arenga ibihumbi 600. Yari afite kandi amafaranga menshi muri PayPal no muri konti y’ubucuruzi.
Abashinjacyaha bavuga ko yari yarafashije abanyeshuri nibura 124 bo muri kaminuza zitandukanye zo mu Bwongereza. Mu rubanza rwe, Shahid Adnan yemeye ibyaha birimo uburiganya, gukoresha mudasobwa mu buryo butemewe ndetse no kunyereza umutungo ukomoka ku byaha.
Ubwo yamuhanishaga igifungo cy’imyaka itatu, umucamanza Andrew Vinson yavuze ko uyu mugabo yatangiye ari umwarimu wubashywe kandi ufite amashuri menshi, ariko aza kuyobywa n’irari ry’amafaranga.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Adnan yabayeho ubuzima buhenze, ajya mu biruhuko by’akataraboneka mu bihugu birimo Dubai, ndetse atunze imodoka zo mu bwoko bwa Audi na BMW, byose bikomoka ku mafaranga yakuraga muri ubu buriganya.
