Yakangaranyije Isi nyuma yo gutangaza ko yatwite ku myaka 17 adakoze imibonano mpuzabitsina ndetse ko yari Isugi

Utuntu nutundi - 07/01/2026 1:47 PM
Share:

Umwanditsi:

Yakangaranyije Isi nyuma yo gutangaza ko yatwite ku myaka 17 adakoze imibonano mpuzabitsina ndetse ko yari Isugi

Umugore witwa Kelsi Mickelson yatangaje inkuru idasanzwe avuga ko yatwite afite imyaka 17 y’amavuko atarigeze akora imibonano mpuzabitsina, kandi ko atigeze anakoresha ikoranabuhanga ryo gufasha gutwita. Avuga ko yari akiri isugi, ibintu byatumye benshi batabyemera ndetse bikamuviramo gutakaza inshuti nyinshi.

Kelsi avuga ko umunsi yabonye imirongo ibiri ya 'Pink' ku kizamini cyo gutwika yahise agira ubwoba bwinshi. Yari umwangavu w’imyaka 17, yemera ihame ryo gutegereza akazakora imibonano mpuzabitsina ari uko yakoze ubukwe, kandi ntiyigeze atekereza ko yatwita mbere yaho. Icyatangaje benshi kurushaho ni uko avuga ko atigeze na rimwe akora imibonano mpuzabitsina.

Iyi nkuru ye yatumye abantu benshi bayigereranya n'inkuru yo gusama kwabaye mu buryo budasanzwe, hatabayeho imibonano mpuzabitsina, nk’iyo gutwita kwa Bikira Mariya. Gusa Kelsi avuga ko hari ibisobanuro bya gihanga byabigizemo uruhare.

Avuga ko afite imyaka 15, yaje kuvumbura ko umwenge w’igitsina cye wari muto cyane ku buryo atabashaga no gukoresha 'tampon' ishyirwa mu mwenge w’igitsina cy’umugore mu gihe ari mu mihango. Yarababaraga cyane. Nyina yamujyanye kwa muganga bwa mbere ku muganga w’indwara z’abagore. 

Ubwo yari ageze kwa muganga, yasobanuriwe na muganga ko n’urutoki ruto rudashoboraga kwinjira neza mu gitsina cye, bityo akaba atarashoboye kumupima mu buryo busanzwe. Muganga yamubwiye ko atari ikibazo gikomeye ku buzima bwe rusange, uretse ko byari kumubuza gukora imibonano mpuzabitsina.

Yaje gusobanurirwa ko ibyo uko kwifunga kwatewe n’uruhu rwinshi kuri hymen [akarangabusugi], maze hafatwa icyemezo ko azabagwa agakurwaho urwo ruhu (hymenectomy) agejeje ku myaka 18.

Kelsi wo mu mujyi wa St. George muri Leta ya Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko afite imyaka 16 yahuye n’umuhungu witwaga Jake, amubwira neza uko ahagaze, na we arabimwemerera. Gusa nyuma y’ijoro bagize ryo gukinisha amarangamutima ariko hatabayeho kwinjira kw’igitsina, Kelsi yatangiye kubona imihango ye itinze.

Nyuma y’ibyumweru bibiri, yakoresheje ikizamini cyo gutwita, kigaragaza ko atwite. Kugira ngo abyizere, yaguze yakoze bizamini byinshi bitandukanye, byose byemeza ko atwite.

Nk'uko biri mu nkuru ducyesha The Sun, ageze kwa muganga ari kumwe na nyina, basanze amaze amezi abiri atwite. Ni bwo yaje gusobanurirwa ko n’iyo hatabayeho imibonano mpuzabitsina yuzuye, intanga z’umugabo zishobora kugenda zikagera aho zitera inda.

Iyi nkuru yamuteye ibibazo bikomeye mu buzima bwe, cyane cyane mu mibanire n’abandi. Avuga ko inshuti ze nyinshi zanze kumwumva, zimushinja kubeshya no guhisha ko yaba yarakoze imibonano mpuzabitsina. Kubera imyemerere ye ishingiye ku idini, yatakaje inshuti nyinshi, biba igihe gikomeye cyane kuri we.

Nubwo nyina yamwizeraga ku bijyanye no kudakora imibonano mpuzabitsina, byaramugoye kwemera ko atwite, akeka ko wenda ari ikosa ry’ikizamini. Ariko uko amezi yicumaga, umuryango waje kwakira ibyabaye, Kelsi atangira kwitegura kubyara.

Yafashe icyemezo cyo gutangira kwagura buhoro buhoro umwenge w’igitsina cye kugira ngo azabone uko abyara. Ageze ku mezi atandatu atwite, Kelsi na Jake barashyingiranwe mu birori byoroheje, kugira ngo umwana wabo azavuke barashyingiranywe.

Icyo gihe ni bwo bwa mbere Kelsi avuga ko yakoze imibonano mpuzabitsina, atakaza ubusugi, ariko ngo byari bibabaje cyane kubera ko umwenge wari ugifunganye cyane. Avuga ko imibonano mpuzabitsina isanzwe yayigize neza nyuma yo kubyara.

Mu 2009, bibarutse umwana w’umukobwa. Nubwo abaganga bari bafite impungenge ko bashobora kubaga urwo ruhu mu gihe cyo kubyara, Kelsi yabyaye mu buryo busanzwe, urwo ruhu rukagenda rurambuka uko umwana yanyuraga mu nzira yo kuvuka.

Umwana yavukanye "6lbs 11oz" [Ibiro bitatu], nta kibazo na kimwe afite, bamwita Zoe, izina risobanura “ubuzima bufite umwuka n’imbaraga”.

Kelsi ashimangira ko iyo avuga ko yatwite atarigeze akora imibonano mpuzabitsina, aba abivuze mu busobanuro nyabwo. Nyuma y’aho, we n’umugabo we baje no kubona abandi bana bane, na bo bavuka mu bihe byatunguranye mu buzima bwabo.

Kelsi hamwe n'umukunzi we Jake batangaje inkuru yakangaranyije Isi

Kelsi yavuze ko yatwike ari isugi hatabayeho imibonano mpuzabitsina kandi yabyaye neza atabazwe

Imfura yabo yavutse mu buryo bw'igitangaza

Umuryango wa Kelsi na Jake urishimye cyane nyuma yo kubyara imfura yabo mu buryo bw'igitangaza

Umuryango wa Kelsi na Jake waragutse cyane, bafitanye abana batanu bavutse mu bihe byatunguranye mu buzima bwabo






Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...