Yajyanye Imana mu nkiko kubera inkuba yakubise inzu ye, urubanza rusozwa mu buryo budasanzwe!

Imyidagaduro - 29/06/2026 7:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Yajyanye Imana mu nkiko kubera inkuba yakubise inzu ye, urubanza rusozwa mu buryo budasanzwe!

Mu mateka y'ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika habayemo inkuru nyinshi zitangaje, ariko imwe mu zakomeje kuvugisha abantu imyaka myinshi ni iy'umugore witwaga Betty Penrose, wavuzweho kuba yarigeze kurega Imana nyuma y'uko inkuba isenye inzu ye.

Iyi nkuru yagiye ikwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, bamwe bavuga ko yatsinze urubanza kuko Imana itigeze yitaba urukiko, abandi bakavuga ko n’ubwo yaba yararutsinze nta buryo bwo kwaka Imana amafaranga bwari buhari. Ariko se ni iki cyabaye mu by'ukuri?.

Inkuba yamusenye inzu, afata icyemezo gitangaje

Nk'uko byatangajwe ku rubuga Weird Universe, mu mwaka wa 1969, Betty Penrose, wari utuye muri Leta ya Arizona muri Amerika, yahuye n'ibyago bikomeye ubwo inkuba yakubitaga inzu ye ikayangiza bikomeye.

Nk'uko byatangajwe mu makuru, Penrose yababajwe cyane n'iryo yangirika ku buryo we n'umunyamategeko we batekereje uburyo budasanzwe bwo gushaka indishyi.

Bavuze ko niba abantu bemera ko Imana ari yo igenzura ibibera ku isi, harimo n'ibihe, ikirere ndetse n'ibiza, bityo yagombye no kubazwa ingaruka z'ibyangijwe n'ibyo biza.

Ni muri urwo rwego Penrose yatanze ikirego gisaba indishyi zingana n'amadolari 100,000 [146,663,800 Frw], amafaranga yari menshi cyane muri icyo gihe. 

Kuva mu 1969 kugeza mu 2026, agaciro k'idorali kiyongereye inshuro icyenda zose. Abanyamibare bavuga ko $100,000 y'icyo gihe, kuri ubu angana na $907,000, akaba arenga Miliyari y'amanyarwanda [1,330,240,666 Frw] nk'amafaranga yifuzaga ko ahabwa n'Imana yashinjaga kumusenyera inzu.

Ikibazo cyazanye urujijo mu mategeko

Urwo rubanza rwahise rukurura amaso y'itangazamakuru n'abahanga mu mategeko. Ikibazo cya mbere cyahise kibazwa cyari kigira kiti: "Ni gute warega Imana?". Mu manza zisanzwe, umuntu cyangwa ikigo kiregwa bagomba kubanza guhabwa impapuro zibamenyesha ko barezwe kugira ngo babashe kwiregura.

Ariko se iyo ureze Imana, izo mpapuro uziyigezaho ute? Ni nde wakwakira ubutumire bw'urukiko mu izina ryayo? Ese ni uruhe rukiko rufite ububasha bwo guhamagaza Imana ngo yitabe urubanza?.

Ibi bibazo byatumye benshi babona ko urwo rubanza rwari rugamije cyane gutuma abantu batekereza ku mbibi z'amategeko kurusha kuba rwari rugamije kubona amafaranga y’indishyi.

Ese Imana yitabye urukiko?

Mu nkuru nyinshi zicicikana kuri internet, bavuga ko Imana itigeze yitaba urukiko maze Penrose atsinda urubanza kubera ko uwari warezwe atabashije kwitaba urukiko ngo yiregure.

Ariko abashakashatsi mu by'amategeko bavuga ko nta nyandiko zemeza neza ko urukiko rwigeze rutanga umwanzuro nk'uwo. Ahubwo amakuru yizewe agaragaza ko ikibazo nyamukuru cyari ukumenya niba Imana ishobora kuregerwa mu buryo bwemewe n'amategeko.

Mu yandi magambo, urubanza rwahuye n'imbogamizi zikomeye mbere y'uko rugera ku rwego rwo gusuzuma niba hari uwari gutsinda cyangwa gutsindwa.

Iyo yatsinda, yari kwishyurwa ate?

Iki ni cyo gice gituma iyi nkuru ikomeza gutangaza benshi. Abahanga mu mategeko bavuga ko n'iyo urukiko rwari gufata icyemezo gishyigikira Penrose, ikibazo gikomeye cyari kuba uburyo bwo gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro.

Mu manza zisanzwe, urukiko rushobora gutegeka ko umutungo w'uwatsinzwe ufatirwa cyangwa amafaranga ye agakoreshwa mu kwishyura indishyi.

Ariko ku Mana, nta mutungo ushobora gufatirwa, nta konti ya banki ishobora gufungwa, kandi nta rwego rwashoboraga kuyihatira kwishyura.

Ni yo mpamvu benshi bavuga ko n'iyo urubanza rwari kurangira uyu mugore atsinze, kubona ayo mafaranga byari ikibazo gikomeye kurushaho.

Inkuru yakomeje kuba ikimenyabose

N'ubwo hashize imyaka irenga 50 ibi bibaye, inkuru ya Betty Penrose iracyagarukwaho kenshi nk'urugero rwa rumwe mu manza zidasanzwe zabayeho mu mateka.

Yakomeje gukoreshwa mu mashuri yigisha amategeko no mu biganiro byerekeye imipaka y'ubutabera, aho abantu bibaza icyo amategeko ashobora gukora n'icyo adashobora gukora.

Abandi bayifata nk'urugero rw'uburyo abantu bashobora kugerageza gukoresha amategeko mu buryo budasanzwe cyane iyo bahuye n'ibibazo bikomeye.

N’ubwo amakuru menshi yo kuri internet avuga ko Betty Penrose yareze Imana, agatsinda ariko akabura uko yaka amafaranga y’indishyi, ukuri ni uko nta gihamya ihamye igaragaza ko yigeze ahabwa ayo mafaranga cyangwa ko habayeho umwanzuro wa nyuma w’urukiko ushobora gushyirwa mu bikorwa.

Icyakora, ntawushidikanya ko urubanza rwe rwabaye kimwe mu bintu byabaye bitangaje cyane mu mateka y'inkiko za Amerika, ndetse rugasiga ikibazo kigikomeza kwibazwa n'abantu benshi kugeza n'ubu: Ese koko umuntu ashobora kurega Imana?


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...