Umuyobozi w’iri tsinda, Mucyo Kepha Daniel, yatangaje ko iyi ndirimbo "Mwuka Wera" ari imwe mu zigize album yabo ya mbere yitwa “Ndi Uwe”, ndetse ikaba ari indirimbo ya gatanu kuri iyo album. Yagaragaje ko ifite amateka yihariye ugereranyije n’izindi. Yagize ati: “Ni indirimbo yacu ya gatanu kuri album yacu ya mbere yitwa ‘Ndi Uwe’.”
Akomeza asobanura uko iyi ndirimbo yavutse, agaragaza ko atari igitekerezo gisanzwe ahubwo ari ubutumwa bwahawe umwe mu bagize itsinda mu gihe cyihariye cyo kwegera Imana. Ati: “Yanditswe n’umwe muri twe witwa Animée. Ni indirimbo dukunda cyane kuko yaje turi mu bihe byo gusenga twiherereye, nuko Imana irayimuha arayiduha.”
Ibi bigaragaza ko “Mwuka Wera” ari indirimbo ifite inkomoko mu gusenga kw’ukuri no mu kumva ijwi ry’Imana, ibintu bituma irushaho kugira uburemere mu mitima y’abayumva.
Kefa yavuze ko iyi ndirimbo igamije gufasha buri muntu wese kongera kubaka no gukomeza ubusabane bwe na Mwuka Wera, cyane cyane muri ibi bihe abantu benshi bahanganye n’ibibabuza komatana n'Imana.
Yagize ati: “Ni indirimbo igenewe buri wese kugira ngo yongere agarure cyangwa akangure ubusabane bwe na Mwuka Wera, no kongera ibihe byo gusenga no gukunda gusenga.”
Yakomeje agaragaza icyifuzo cyabo nk’itsinda, ashimangira ko bifuza ko abantu batazibanda ku majwi yabo gusa, ahubwo bakumva ubutumwa bw’Imana bubageraho.
Ati: “Abayumva ntibumve twe, ahubwo bumve ijwi ribongorera ribasaba kubaho ubuzima burimo Mwuka Wera no kongera gucana igicaniro cy’amasengesho mu buzima bwabo.”
Elayono Worship Family banatangaje ko bafite izindi ndirimbo nyinshi nziza zitarasohoka, bakoranye n’abaramyi bakomeye bazwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Kefa yavuze ati: “Abakunzi bacu bitegure izindi ndirimbo zitarasohoka nziza, harimo izo twakoranye n’abaramyi bakomeye nka Kega David na Uwineza Rachel.”
Si ibyo gusa kandi, kuko iri tsinda rinateganya igitaramo gikomeye ngarukamwaka kizaba mu kwezi kwa munani, aho bazahuriza hamwe abakunzi babo mu ijoro ridasanzwe ryo kuramya no guhimbaza Imana.
Elayono Worship Family irangamiye gukoresha impano yabo mu gukangura imitima y’abantu, kubagarura ku Mana no kubafasha gukomeza urugendo rwo kwizera, binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bwubaka ubuzima bwo mu mwuka.
Tariki ya 16 Kanama 2025, ni bwo Elayobo Worship Family iheruka gukora igitaramo cyabereye kuri kuri New Life Bible Church Kicukiro. Yatamaramye n’abaramyi barimo David Kega na Queen Rachel. Ni igitaramo bari bise "Ndi Uwe Live Recording Concert – Edition 2".
"Ni indirimbo dukunda cyane kuko yaje turi mu bihe byo gusenga twiherereye - Elayono Worship Family bavuga ku ndirimbo bise "Mwuka Wera"
Elayono Worship Family bashyize hanze indirimbio ya 5 kuri Album yabo ya mbere "Ndi Uwe"
REBA INDIRIMBO NSHYA "MWUKA WERA" YA ELAYONO WORSHIP FAMILY
