Valentin Kwitonda ni izina risa n'aho ari rishya mu muziki gusa ntabwo ari rishya kuko uyu muhanzi amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri eshantu. Yatangiye umuziki nk'umuhanzi wigenga muri 2021 atangirira ku ndirimbo yise “Imigambi yawe", akomereza ku zindi nka "Ziriho", "Kumusaraba" hamwe na "Nta yindi Imana“.
Yavuze ko yatangiye kuririmba akiri umwana, akunda kuririmba uko yagendaga akura akaririmba mu makorali atandukanye, biza kurangira nawe abonye ko nawe yakora umuziki wenyine kugira ngo bimufashe kwamamaza umutumwa bwiza. Ubu, ni umuhanzi uhamye mu muziki wa Gospel.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Kwitonda Valentin yavuze ko impamvu yahisemo umuziki wa Gospel ari uko ari umukristo kandi akaba yarahishuriwe ko umurimo Yesu "yadusigiye ari uwo kwamamaza ubutumwe bwe bwiza". Yavuze ku ndirimbo ye nshya "Ndamukunda', ahishura ko yakomotse mu bihe by'amasengesho.
Ati: "Indirimbo “Ndamukunda“ yaje ndi mu bihe byiza byo gusenga, ntekereza ku rukundo rwa Yesu, uburyo yankunze ndi mubi bituma mpita ndirimba ngo 'Ndamukunda' nanjye."
Uyu muramyi w’umuhanga mu miririmbire n'imyandikire, ndetse akaba ari uwo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko Gospel ifite abahanzi b'abahanga benshi gusa nawe umusanzu we akaba ari uwo kubwiriza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo mu njyana n'imbaraga nshya bifasha abantu kwegerana n'Imana.
Kwitonda Valentin ijeje abakunzi be ko ari kubategurira izindi ndirimbo nyinshi kandi nziza aho yagarutse ku cyifuzo cyo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu cyane ko ari wo mukoro Yesu "yadusigiye ajya kujya mu ijuru".


Kwitonda Valentin amaze gukora indirimbo eshanu mu rugendo rwe rw'umuziki
REBA INDIRIMBO NSHYA "NDAMUKUNDA" YA KWITONDA VALENTIN
