Yaje i Kigali aje kureba 'musaza we' Bamporiki! Dore imbogo, dore imvubu, dore impala: Shiramatsiko kuri Vava wamaze kubona umuterankunga-TWAGANIRIYE

Imyidagaduro - 27/07/2022 1:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Yaje i Kigali aje kureba 'musaza we' Bamporiki! Dore imbogo, dore imvubu, dore impala: Shiramatsiko kuri Vava wamaze kubona umuterankunga-TWAGANIRIYE

Abijuru Nsengiyumva Valentine ni umukobwa ukora akazi ko mu rugo muri Kigali agezemo vuba ariko ufite impano itangaje wamaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi b'umuziki bitewe n’amagambo "Dore Imbogo, Dore Imvubu, Dore Impara" ari mu ndirimbo ye yananiwe kuva mu mitwe y’abantu benshi.

Nsengiyumva Valentine cyangwa Vava nk’uko bakunze kumwita ni umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko wavukiye mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba. Nk'uko abyivugira, yakuriye mu buzima bugoye ari na bwo bwamwerekeje inzira y’i Kigali.

Iyo wumvishe i Nyamasheke, ku muntu uri i Kigali, Iburasirazuba no mu Majyaruguru, uhita wumva ko ari ahantu kure cyane, aho utekereza mu mutwe wawe ko kugira ngo uhagere ugomba kwambuka ishyamba rya Nyungwe byanze bikunze kugira ngo wihute nta yandi mayira uciye. Icyakora uteze indege byo birumvikana ni hafi cyane!.

Mu Karere ka Nyamasheke ni ho Nsengiyumva Valentine [Vava] yaturutse aza muri Kigali aje kwishakishiriza ubuzima ariko ahanini aje kureba Edouard Bamporiki [wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco] wari nka musaza we na cyane ko bafitanye isano ya hafi nk’uko uyu mukobwa abyivugira.

Vava ageze i Kigali, yahamagaye kuri telefone Edouard Bamporiki ntibyakunda ko amufatisha, gusa ntiyacika intege akomeza gushakisha aho yaba kugira ngo abe yamubona. Yaje kubona aho Bamporiki atuye ajyayo ariko ahageze abaharindira umutekano banga ko yinjira.  

Avuga ko nyuma yo kubona ko ubuzima bugiye kumucangira i Kigali, yaje gushakisha undi mwene wabo nawe uba i Kigali witwa Maurice ukora kuri RBA ariko ntibyakunda ko amugeraho. Yahise agana inzira yo gukora akazi ko mu rugo na cyane ko atize.

Mu gukomeza gushaka ako kazi ko mu rugo ni bwo yageze ku mugabo wa Mukantagara Immaculee uzwi nka Laillah, amwemerera akazi. Uwo mugabo yabwiye umugore we Laillah ko yamuboneye umukozi, maze amuhuza na Vava barahura baraganira, bamuha akazi.


Valentine umukobwa wamaze kwigarurira imbuga nkoranyambaga

Laillah aganira na inyaRwanda.com yavuze ko mu kiganiro cyose yagiranye na Valentine ari we Vava nta jambo yumvisemo kuko yamubwiraga ibintu byinshi kandi bigoranye birimo ko ari musaza wa Bamporiki ndetse ko na Maurice bafite icyo bapfana.

Uyu mugore wafashe umwanzuro wo kumuha akazi, avuga ko yatunguwe n’uko bukeye bwaho Vava yamubwiye ko agiye kujyana indirimbo ye kuri Kiss Fm. Yaramwemereye, gusa Vava agaruka yababaye cyane kuko iyo ndirimbo ngo batayikinnye, ahubwo bamusabye kuyohereza kuri Email ya Kiss Fm.

Nsengiyumva Valentine wamaze kuryubaka nka Vava, yabwiye inyaRwanda.com ko ari umunyempano utangaje kandi ufite indirimbo nyinshi ahubwo akaba yarabuze uko azikora muri Studio kubera akazi ko mu rugo kamutwara umwanya munini ntikanamwinjirize cyane ndetse n’ibikorwa bye muri rusange bikaba byaradindiye kubera kubura umwanya.


Vava yaje i Kigali aje kureba Bamporiki

Mu gushaka kumenya icyo Laillah umukoresha wa Vava abivugaho, twamubajije icyo ateganya gukorera Vava ku buhanzi bwe, avuga ko icyatangiye gutekerezwaho ari ukuzana undi mukozi wo mu rugo kuko bamaze kubona impano iri muri Vava bakaba biyemeje kumushyigikira kugira ngo akore ibintu bye yisanzuye ariko n’ubundi akiba mu rugo iwe.

Laillah aganira n'umunyamakuru wa inyaRwanda.com yagize ati: ’’Yego twatangiye kureba icyo twakora ku buryo twamuzanira undi mukozi ukora ibyo yakoraga hanyuma Vava we agakora ibijyanye n’impano ye cyane ko kugeza ubu yamaze kumurika ndetse abantu bamaze kuyibona’’.


Laillah umukoresha wa Vava avuga ko agiye kumufasha

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by'umwihariko Twitter na Instagram, uyu mukobwa uzwi nka Vava ahafite izina rikomeye nyuma y'uko abakoresha uru rubuga bari guhererekanya ku bwinshi ifoto ishushanya uko mu bwonko bwabo hameze muri iyi minsi aho bagaragaza ko nta kindi bari kwitekerereza usibye "Dore Imbogo, Dore Impala, Dore Imvubu...".

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYAMBERE YAGIRANYE NA GERARD MBABAZI BWAMBERE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...