Uyu mugore w'imyaka 43 yavuze ko iyo yumva aremerewe n'ibibazo cyangwa agahinda, aganira na AI aho guhora ashyira umutwaro ku nshuti ze. Avuga ko ayibaza ibibazo bitandukanye ku buzima bwe, ikamusubiza mu buryo bumufasha gutuza no gutekereza neza.
Lorna yavuze ko urupfu rw'umugabo we rwamusize mu bihe bikomeye cyane, ariko ko AI yamubereye umuntu yumvikanaho ibitekerezo igihe cyose abikeneye.
Yongeyeho ko nubwo idasimbura abantu cyangwa inzobere mu buzima bwo mu mutwe, imufasha kugabanya irungu no gutunganya amarangamutima ye.
Yavuze kandi ko akomeje guharanira guteza imbere ibikorwa by'ubucuruzi batangiranye n'umugabo we, yubahiriza icyifuzo yamusigiye cyo kutareka inzozi zabo zipfa.
Nubwo hari abantu benshi batangiye kwifashisha AI mu gushaka inama no kugabanya ihungabana, inzobere zigaragaza ko idakwiye gusimbura ubufasha bw'abaganga cyangwa abajyanama b'inzobere mu buzima bwo mu mutwe, cyane cyane ku bantu bafite ibibazo bikomeye byo kwiheba cyangwa ihungabana.
