Uyu
mukobwa aherutse gusoza amasomo y’amashuri yisumbuye, ahuriranye no kurangiza
amasomo ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo. Nyuma yo kwinjira muri Kina Music,
yashyize hanze indirimbo ye ya gatatu yise “Utuntu”.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Zuba Ray yavuze ko umwaka ushize ubuyobozi bwa Kina
Music bwasuye ishuri rya Nyundo bashaka umukobwa w’umuhanzi bazakorana na we
igihe kirekire.
Ati:
“Baje ku ishuri rya Muzika rya Nyundo bashaka umuhanzi wo gukorana na we. Twari
abanyeshuri batandatu twahatanye, turaririmba imbere yabo, birangira ari njye
utsinze.”
Yongeraho
ko ubwo yahatanaga, imbere y’Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Meddy Saleh
(utunganya amashusho), Ishimwe Clement (umuyobozi wa Kina Music) ndetse na
Mighty Popo (uyobora ishuri rya muzika rya Nyundo), yahisemo kuririmba
indirimbo Say My Name y’itsinda Destiny’s Child ryanyuzemo Beyoncé Knowles,
Kelly Rowland na Michelle Williams.
Ati:
“Sinzi impamvu nahisemo iyi ndirimbo, gusa numvaga nayiririmbaga neza. Nyifata
nk’indirimbo idasanzwe kuko yahinduye ubuzima bwanjye.”
Uyu
muhanzikazi avuga ko ubwo baririmbaga bari bicaye, nta bicurangisho
byifashishijwe. Nyuma y’ibyumweru bibiri yahise ahabwa amahirwe yo kujya muri
studio gukora indirimbo ya mbere, ariko itarasohotse kugeza ubu.
Ati:
“Iya mbere twakoze yari nk’igerageza kugira ngo barebe uko ndirimba muri
studio. Iyo ndirimbo ntabwo irasohoka, ariko ni nziza cyane muzayikunda.”
Nyuma
yo gukora iyo ndirimbo, Zuba Ray yahise ahabwa amasezerano yo gukorana na Kina
Music, abanza kuyasoma no kugisha inama mu gihe cy’amezi abiri mbere yo
kuyasinya.
Ati:
“Nabanje kwitonda ndayasoma, ngisha inama, hanyuma ubwo nari niteguye
mbimenyesha umuryango wanjye maze ndasinya. Nyuma yaho twahise dutangira gukora
indirimbo, indirimbo ya mbere nasohoye ni ‘Igisabo’.”
Uyu
muhanzikazi avuga ko kuva kera yifuzaga gukorana na Kina Music, ndetse mu 2017
yigeze kwandikira Ishimwe Clement amusaba kumusinyisha, ariko ntasubizwe.
Zuba
Ray yize amashuri abanza mu Rwanda nyuma yo kwiga mu Burundi no muri Uganda. Mu
mashuri yisumbuye, yasoreje ku ishuri rya muzika rya Nyundo nyuma yo kuva muri
EFOTEC aho yakoreye icyiciro rusange (O Level).
“Say
My Name”: Indirimbo yahinduye amateka ya Destiny’s Child
Mu
mwaka wa 1999, itsinda ry’abakobwa bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
Destiny’s Child, ryasohoye indirimbo “Say My Name” iri kuri album yabo The
Writing’s on the Wall.
Iyi
ndirimbo yahise ikundwa cyane ku isi yose, ishimirwa uburyo ifite injyana ya R&B
y’umwimerere, ndetse n’ubutumwa bwayo buvuga ku mukobwa ucyeka ko umukunzi we
amuca inyuma, maze akamusaba kuvuga izina rye kugira ngo amwereke ko
akimukunda.
Iyi
ndirimbo yatumye Destiny’s Child imenyekana cyane, inegukana ibihembo bikomeye
birimo Grammy Awards ebyiri mu 2001. Kugeza n’ubu, ifatwa nk’“ikirango”
cy’umuziki wa R&B wo mu myaka ya 2000.
Mu
Rwanda, “Say My Name” yabaye indirimbo idasanzwe ku muhanzikazi Zuba Ray. Ni yo
yahisemo kuririmba ubwo yari mu irushanwa ryo guhitamo umukobwa uzakorana na
Kina Music ku ishuri rya muzika rya Nyundo.
Iyo ndirimbo yamuhesheje amahirwe yo gutsinda no gusinya amasezerano y’imikoranire, ari na cyo cyabaye intangiriro y’urugendo rwe nk’umuhanzi wabigize umwuga.
Mu bihumbi by’abanyeshuri biga umuziki, ni we wigaragaje kugeza abaye intandaro yo gusinya muri Kina Music. Uyu munsi Zuba Ray ahagaze nk’umwe mu bahanzikazi bashya bafite ejo heza mu muziki nyarwanda
Indirimbo Say My Name yamubereye urufunguzo rufungura imiryango mishya mu rugendo rwe rw’umuziki. Uyu munsi, iyo ayivuga ayita ‘idasanzwe’ kuko yahinduye amateka ye
Uhereye
ku ishuri rya muzika rya Nyundo kugeza kuri studio za Kina Music, urugendo rwa
Zuba Ray rwerekana ko inzozi iyo uzigiyemo n’umutima wose zibasha kuba impamo
Nta
gihamya ikomeye nk’ibihe biguha amahirwe adasanzwe. Zuba Ray yagize impano,
akora uko ashoboye, maze indirimbo imwe ihindura ubuzima bwe
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ZUBA RAY AGARUKA KU BITEYE AMATSIKO KURI WE