Bob
Marley wamamaye nk’umwami wa Reggae, yavukiye i Nine Mile muri Jamaica tariki 6
Gashyantare 1945, mu mazina ye nyakuri ya Robert Nesta Marley. Yatangiye
umuziki mu myaka ya 1960, aza kuba umwe mu bahanzi bagejeje umuziki wa Reggae
ku rwego mpuzamahanga.
Uyu
muhanzi ntiyari azwi gusa kubera umuziki, ahubwo yari azwi cyane kubera
ubutumwa bwe bw’amahoro, ubumwe, urukundo no kurwanya akarengane.
Yavangaga
imyizerere ya Rastafari n’ubutumwa bwa Pan-Africanism ndetse n’inyigisho za
Gikristu, ibintu byatumye umuziki we ugira igisobanuro gikomeye kurusha kuba
imyidagaduro gusa.
Mu
ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo nka One Love, No Woman, No Cry, Buffalo
Soldier ndetse na I Shot the Sheriff. Izi ndirimbo kugeza uyu munsi ziracyumvwa
n’abatari bake ndetse zigakomeza gusiga ubutumwa ku batuye Isi.
Bob
Marley yitabye Imana azize kanseri y’uruhu yari yaratangiye munsi y’urutoki
runini rw’ikirenge cy’iburyo. Iyo kanseri yaje gukwira mu bihaha no mu bwonko,
ari na byo byaje kumuviramo urupfu.
Bivugwa
ko abaganga bamusabye guca urwo rutoki kugira ngo arokoke, ariko arabyanga
kubera imyizerere ye ya Rastafari ndetse no gutinya ko byamugiraho ingaruka mu
muziki we.
Mu
minsi ye ya nyuma, Bob Marley yari amaze igihe ashaka ubuvuzi mu Budage mbere
yo kujyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yaje
kuremba cyane ageze i Miami muri Florida, ajyanwa mu bitaro bya Cedars of
Lebanon Hospital, ari na ho yaguye tariki 11 Gicurasi 1981.
Amagambo
ye ya nyuma yavuze mbere yo kwitaba Imana yakomeje kwamamara cyane ku Isi.
Bivugwa ko yabwiye umuhungu we Ziggy Marley ati: “Money can’t buy life”, bishatse
kuvuga ngo “Amafaranga ntiyagura ubuzima.”
Bob
Marley yashyinguwe iwabo muri Jamaica hamwe na Bibiliya, gitari ye ndetse
n’urumogi, ibintu byasemburaga imyizerere ye ya Rastafari.
Igitaramo
cya nyuma cya Bob Marley yagikoze tariki 23 Nzeri 1980 muri Stanley Theater i
Pittsburgh muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere y’uko uburwayi bwe
bukomera.
Nubwo
amaze imyaka 45 yitabye Imana, Bob Marley akomeje kuba umwe mu bahanzi bafite
uruhare rukomeye mu mateka y’umuziki ku Isi, aho indirimbo n’ubutumwa bwe
bikomeje guhumuriza no guha imbaraga abantu bo mu bice bitandukanye by’Isi.

Imyaka
45 irashize Bob Marley yitabye Imana, umurasita wakoze indirimbo zashimishije
imitima ya benshi
