Yaherekejwe na gitari na Bibiliya! Imyaka 45 irashize Bob Marley apfuye, umurasita wasize umurage ku Isi

Imyidagaduro - 11/05/2026 8:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Yaherekejwe na gitari na Bibiliya! Imyaka 45 irashize Bob Marley apfuye, umurasita wasize umurage ku Isi

Tariki 11 Gicurasi 1981 ni bwo Isi yatakaje umwe mu bahanzi bakomeye batigeze bibagirana mu muziki wa Reggae, Bob Marley. Uyu muhanzi w’umunyabigwi wo muri Jamaica yitabye Imana afite imyaka 36 gusa, ariko imyaka 45 irashize agiye, izina rye n’indirimbo ze bikomeje kubaho no gukomeza gukundwa n’abatari bake ku Isi yose.

Bob Marley wamamaye nk’umwami wa Reggae, yavukiye i Nine Mile muri Jamaica tariki 6 Gashyantare 1945, mu mazina ye nyakuri ya Robert Nesta Marley. Yatangiye umuziki mu myaka ya 1960, aza kuba umwe mu bahanzi bagejeje umuziki wa Reggae ku rwego mpuzamahanga.

Uyu muhanzi ntiyari azwi gusa kubera umuziki, ahubwo yari azwi cyane kubera ubutumwa bwe bw’amahoro, ubumwe, urukundo no kurwanya akarengane.

Yavangaga imyizerere ya Rastafari n’ubutumwa bwa Pan-Africanism ndetse n’inyigisho za Gikristu, ibintu byatumye umuziki we ugira igisobanuro gikomeye kurusha kuba imyidagaduro gusa.

Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo nka One Love, No Woman, No Cry, Buffalo Soldier ndetse na I Shot the Sheriff. Izi ndirimbo kugeza uyu munsi ziracyumvwa n’abatari bake ndetse zigakomeza gusiga ubutumwa ku batuye Isi.

Bob Marley yitabye Imana azize kanseri y’uruhu yari yaratangiye munsi y’urutoki runini rw’ikirenge cy’iburyo. Iyo kanseri yaje gukwira mu bihaha no mu bwonko, ari na byo byaje kumuviramo urupfu.

Bivugwa ko abaganga bamusabye guca urwo rutoki kugira ngo arokoke, ariko arabyanga kubera imyizerere ye ya Rastafari ndetse no gutinya ko byamugiraho ingaruka mu muziki we.

Mu minsi ye ya nyuma, Bob Marley yari amaze igihe ashaka ubuvuzi mu Budage mbere yo kujyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yaje kuremba cyane ageze i Miami muri Florida, ajyanwa mu bitaro bya Cedars of Lebanon Hospital, ari na ho yaguye tariki 11 Gicurasi 1981.

Amagambo ye ya nyuma yavuze mbere yo kwitaba Imana yakomeje kwamamara cyane ku Isi. Bivugwa ko yabwiye umuhungu we Ziggy Marley ati: “Money can’t buy life”, bishatse kuvuga ngo “Amafaranga ntiyagura ubuzima.”

Bob Marley yashyinguwe iwabo muri Jamaica hamwe na Bibiliya, gitari ye ndetse n’urumogi, ibintu byasemburaga imyizerere ye ya Rastafari. Yakomeje kwibukwa nk’ikimenyetso cy’amahoro, ukwishyira ukizana no kurwanya akarengane.

Igitaramo cya nyuma cya Bob Marley yagikoze tariki 23 Nzeri 1980 muri Stanley Theater i Pittsburgh muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere y’uko uburwayi bwe bukomera.

Nubwo amaze imyaka 45 yitabye Imana, Bob Marley akomeje kuba umwe mu bahanzi bafite uruhare rukomeye mu mateka y’umuziki ku Isi, aho indirimbo n’ubutumwa bwe bikomeje guhumuriza no guha imbaraga abantu bo mu bice bitandukanye by’Isi.

 

Imyaka 45 irashize Bob Marley yitabye Imana, umurasita wakoze indirimbo zashimishije imitima ya benshi

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ZINYURANYE ZA BOB MARLEY


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...